Ubutumwa butangiwe mu misigiti burubahwa cyane - Sheikh Gabiro avuga kuri Gerayo Amahoro
Umuyobozi wa komisiyo y’imibereho myiza mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Shafi Gabiro, avuga ko ubutumwa butangiwe mu musigiti bugera ku mitima y’Abayisilamu kandi bakabwubahiriza.

Yabitangaje ku wa 31 Mutarama 2020, ubwo ku bufatanye n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda na Polisi y’Igihugu mu misigiti yose mu gihugu hatangirwaga ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gushishikariza Abayisilamu kwirinda impanuka.
Sheikh Shafi Gabiro avuga ko kimwe n’abandi banyarwanda, Abayisilamu bafite uruhare runini mu gukumira impanuka kuko zihitana ubuzima bwa benshi.
Avuga ko kuba ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwatangiwe mu nzu ntagatifu bitanga icyizere ko buzubahirizwa cyane ko abayinjiyemo bubaha bakanaha agaciro ibiyivugiwemo.
Ati “Umusigiti ni ikintu cyubashywe ku bayisilamu, ubutumwa buciye mu musigiti mu by’ukuri bugera ku mitima y’Abayisilamu, iyo ubutumwa buciye mu nzu ntagatifu bubaha cyane na bwo burubahwa kandi twizera ko babuzirikana.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, yavuze ko gutangira ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro muri Kiliziya, insengero n’imisigiti hagamijwe ko bugera kuri benshi kuko bashishikariza abahayobora guhora babikangurira abayoboke babo kugira ngo bahindure imyumvire kuko ari yo ikurura impanuka nyinshi.
Agira ati “Kubicisha mu nzu z’Imana ni ukugira ngo tugere kuri benshi, abayobora amadini n’amatorero babigire ibyabo bajye bahora babikangurira abayoboke babo, duhindure imyumvire kuko ari yo iteza impanuka.”

Bisangwa Sadam ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto mu Mujyi wa Nyagatare ashima Polisi y’Igihugu kuko ikora ibishoboka ngo impanuka zicike.
Ariko nanone yifuza ko Polisi ikwiye by’umwihariko gukangurira abantu kwirinda kugenda bambaye ibyuma bumviramo imiziki mu matwi kuko uretse abanyamaguru ngo hari n’abayobozi b’ibinyabiziga batwara babyambaye kandi bikaba bisigaye bikurura impanuka nyinshi.
Ati “Polisi turayishima ariko nanone bigishe abantu hari ibyateye ugasanga umuntu aragenda yambaye ekuteri (Ecouteur) mu matwi, yaba atwaye cyangwa agenda n’amaguru, uvuza ihoni ahubwo ukabona akuguyemo.”

Mu musigiti wa Nyagatare, ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, SSP Claude Bizimana, naho ku rwego rw’intara ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bukaba bwabereye mu musigiti wa Kirehe aho umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Emmanuel Hatari, yasabye Abayisilamu kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda gutwara banyoye dore ko kinazira ku muyisilamu ndetse no kudatwara bavugira kuri telefone.


Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro
- Polisi na FERWACY bifatanyije mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’
- Gerayo Amahoro ishobora kurenga imbibi z’u Rwanda binyuze mu ba Guide n’Abasukuti
- Abantu bakwiye kwirinda impanuka bakagera ku rusengero amahoro- Pasitoro Ruhongeka
- Irinde ‘Nakererewe reka mfate akamoto’ - CP Kabera
- Amafoto: Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yakomereje mu itorero ry’Abadiventiste
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu idini ya Islam (Amafoto)
- Itorero ry’Abadivantisite na ryo ryahigiye kwigisha ‘Gerayo Amahoro’
- Gerayo Amahoro yitezweho kugabanya ubumuga buterwa n’impanuka
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu matorero ya Porotesitanti (Amafoto)
- Ntimugatware ibinyabiziga mucunga Polisi -CSP Businge
- Gerayo Amahoro: impanuka zo mu muhanda zimaze kugabanukaho 11% mu Burasirazuba
- ‘Gerayo Amahoro’ na ‘Rengera Umwana’ bizigishwa mu materaniro Gatolika yose
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje muri Kiliziya Gatolika (Amafoto)
- Muri 2020 Polisi izakomeza gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ iyifatanye n’indi yitwa ‘Rengera Umwana’
- Polisi irifuza ko abantu basoza umwaka nta mpanuka
- Polisi y’u Rwanda irifuza ko impanuka zo mu muhanda zigera kuri 0%
- Nyuma y’umuganda ikipe ya Police FC yatanze ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’
- Buri wese akwiye kugira gahunda ya Gerayo Amahoro iye - CP Kabera
- Polisi na FERWAFA batangije ubukanguramba bwa Gerayo Amahoro ku bibuga by’umupira
- Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bukomereje mu nsengero
Ohereza igitekerezo
|
Ndamukunda. Hatari hé is my daddy
Ndamukunda. Hatari hé is my daddy