Miss Rwanda: Abakobwa 20 bazajya mu mwiherero bamenyekanye

I Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ari na ho haberaga ibirori bya Miss Rwanda, akanama nkemurampaka kagizwe na batanu, katoranyije abakobwa 20 bagiye kujya mu buryohe bw’umwiherero w’ibyumweru bibiri muri Hotel y’inyenyeri enye banatyazwa ngo hazatoranywemo uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Aba ni bo 20 bagiye kwerekeza mu mwiherero bakazatoranywamo Nyampinga w'u Rwanda wa 2020 (Ifoto: Miss Rwanda)
Aba ni bo 20 bagiye kwerekeza mu mwiherero bakazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 (Ifoto: Miss Rwanda)

Abakobwa batoranyijwe, ni:

Irasubiza Alliance wambaye numero 11, kimwe na Nishimwe Naomie wambaye numero 31, bahise batambuka nta kindi kirebweho, kuko batowe n’umubare munini w’abatoreraga kuri Murandasi (internet) ndetse no ku butumwa bugufi.

Abandi bakobwa 18 bahawe gukomeza hakurikijwe uburyo basobanuye imishinga yabo n’uko bitwaye imbere y’imbaga bari bahagaze imbere harimo n’akanama nkemurampaka. Abo ni Mutesi Denyse (28), Ingabire Gaudence (8), Ingabire Rehema (10), Musanase Hense (26), Kirezi Rutaremara Brune (17), Mukangwije Rosine (21), Ingabire Diane (7), Ingabire Jolly Ange (9), Mutegwantebe Chanisse (27), Kamikazi Rurangirwa Nadege (15), Akaliza Hope (1), Umuratwa Anitha (42), Marebe Benitha (18), Teta Ndenga Nicole (35), Uwase Aisha (51), Nyinawumuntu Rwiririza Delice (33), Umutesi Denyse (43) na Umwiza Phiona (47).

Ibirori byatoranyirijwemo aba bakobwa, byitabiriwe n’abatari benshi ugereranyije n’ukuntu ibi birori bisanzwe bigenda, kuko abantu batari buzuye ihema uretse gusa igice cya VIP n’ahicaye ababyeyi, ahandi mu bafana wabonaga harimo intebe ziticaweho, bamwe bagakeka ko imvura yaguye hakiri kare yabigizemo uruhare.

Abakobwa batoranywaga, ntabwo bagowe cyane nk’ibisanzwe kubera ko bazaga imbere y’akanama nkemurampaka, bagasobanura imishinga yabo mu rurimi bahisemo bitandukanye n’uko mbere umukobwa yasabwaga gusubiza mu Kinyarwanda n’urundi rurimi rumwe mpuzamahanga (Igifaransa cyangwa Icyongereza).

Muri 54 hatoranyijwemo 20 bakomeza, abandi 34 barasigara (Ifoto: Miss Rwanda)
Muri 54 hatoranyijwemo 20 bakomeza, abandi 34 barasigara (Ifoto: Miss Rwanda)

Abakemurampaka bari bagizwe na Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016, Umuhanzikazi Mariya Yohana ukunda kuririmba indirimbo z’umuco, Mukazibera Agnes wakoze Politiki mu Rwanda akaba no mu Nteko Ishinga Amategeko, Kaberuka Teddy uzobereye iby’ubukungu, n’umunyamakuru Munyaneza James, bivuze ko Miss Jolly ari we wenyine wagarutse muri aka kanama mu bo bakoranye amajonjora yazengurukaga intara.

Aba bakobwa 20 batoranyijwe bagiye guhita bajyanwa i Nyamata mu mwiherero w’ibyumweru bibiri, bavemo bajya gutoranywamo uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 mu birori bizabera muri Kigali Arena

Inkuru bijyanye:

Miss Rwanda: Irebere uburanga bw’abakobwa 20 bakomeje n’imishinga bateganya gukora

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka