Mwirinde icyasubiza inyuma ibyiza Intwari zatugejejeho – Guverineri Gatabazi

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari byabereye mu Karere ka Gakenke, Guverineri Gatabazi JMV wari kumwe n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yifatanyije n’abo mu Mirenge ya Muzo na Janja. Ibi birori byabimburiwe n’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Umurenge wa Muzo n’uwa Janja.

Ibi birori byaranzwe n'akarasisi n'imbyino by'abaturage ndetse n'igikorwa cyo guha amata abana bato muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n'igwingira
Ibi birori byaranzwe n’akarasisi n’imbyino by’abaturage ndetse n’igikorwa cyo guha amata abana bato muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira

Guverineri Gatabazi yibukije abaturage ko ubutwari buharanirwa kandi bushoboka. Ibi bigashingira ku gukunda igihugu no kubungabunga ibyagezweho, gutoza abana bakiri bato umuco w’ubutwari no kwigira ku bikorwa byaziranze.

Yagize ati: “Ibi byiza tubona ubu ntabwo byapfuye kwizana, abantu ntibaryamye ngo bucye byaje gutyo gusa, byaraharaniwe. Kuba izi ntwari zacu zarabashije kubitugezaho ni uko buri umwe muri zo yari yifitemo gukunda igihugu no guhagararara ku ndangagaciro zo kudatatira igihango. Igihe kirageze ngo namwe mwigire ku bikorwa byazo, mwirinda icyasubiza inyuma ibyo byiza zatugejejeho”.

Mu Ntara y’Amajyaruguru mu midugudu yose habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 26, birangwa n’imbyino, akarasisi, ubusabane ndetse ababyitabiriye bahabwa ibiganiro ku mateka n’ibigwi by’intwari z’u Rwanda.

Mu nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”. Abaturage batangarije Kigali Today ko biyemeje gusigasira umuco w’ubutwari no kubakira ku byiza Intwari zaharaniye ubwo zitangiraga igihugu n’abagituye.

Rugira Eric wo mu Murenge wa Muhoza yagize ati: “Uyu munsi w’Intwari ni umwanya dusubiza amaso inyuma, tukareba ibyiza byaziranze. Umurage zadusigiye ni ukuba abanyakuri, tukaguhagararaho byaba na ngombwa tukakuzira. Ikindi ni ukugira ubupfura, ubushishozi n’ibindi bikorwa n’imyitwarire biri mu nyungu z’igihugu cyacu; twatangiye no kubitoza abana bacu, dufite icyizere kitajegajega ko ubutwari buzakomeza kuba uruhererekane mu banyarwanda”.

Mu Murenge wa Muhoza mu Karere Ka Musanze bitabiriye ibiganiro ari benshi
Mu Murenge wa Muhoza mu Karere Ka Musanze bitabiriye ibiganiro ari benshi
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu ni umwe mu bagejeje ku baturage ikiganiro cyijyanye no kwizihiza umunsi w'Intwari
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu ni umwe mu bagejeje ku baturage ikiganiro cyijyanye no kwizihiza umunsi w’Intwari

Mu butumwa bwagiye bugarukwaho n’abayobozi aho bifatanyije n’abaturage hose, bagarutse ku rugamba rw’amasasu ababohoye u Rwanda barwanye, rukurikirwa n’urugamba rwo kubaka no gusana ibyari byarangijwe mu buryo bw’ibikorwa n’isanamitima mu Banyarwanda. Abaturage babwiwe ko badakwiye kutarebera ubutwari mu ndorerwamo y’urugamba gusa, ahubwo no mu bikorwa bizanira abandi iterambere.

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari mu Karere ka Musanze, ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage mu midugudu igize aka karere.

Mu Mudugudu w’Impano mu Kagari ka Kaguhu, Umurenge wa Kinigi, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yifatanyije n’abaturage baho, ashima ingabo zabohoye u Rwanda zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, ukomeje kurwanirira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu Karere ka Musanze ibi birori byizihirijwe no mu Murenge wa Kinigi, aho Umuyobozi w'aka karere yifatanyije n'abaturage
Mu Karere ka Musanze ibi birori byizihirijwe no mu Murenge wa Kinigi, aho Umuyobozi w’aka karere yifatanyije n’abaturage

Yabwiye aba baturage ko imyitwarire ishyize imbere gukunda igihugu, kuvugisha ukuri no kudashyigikira amacakubiri ari byo byaranze intwari zitangiye igihugu kugeza ubwo zemeye guhara ubuzima bwazo.

Yagize ati: “Intwari zose twumva bari abantu basanzwe nk’uko natwe tumeze uku, ariko bemeye gukora ibidasanzwe n’ibyo benshi muri icyo gihe batatekerezaga ko bishoboka. Iyo myitwarire yari mu nyungu zo gutuma Abanyarwanda batekana, ibyo baharaniye ni wo musaruro w’ibyo tubona ubu. Dukwiye kwirinda kubatenguha, tugakomereza ku byiza badusigiye twongeraho ibindi byinshi bizanira u Rwanda amahoro n’umutekano”.

Uyu muyobozi yibukije abaturage kwirinda ikibi no kucyamagana. Ati: “Intwari igihe cyose irangwa no kwanga ikibi no kucyamagana, niba mu miryango yacu hagaragaye ikibi runaka, mu baturanyi, ubutwari nyabwo ni uko ukibonye wese akirwanya, akacyamaganira kure”.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka