RDB yahembye abikorera babaye indashyikirwa muri 2019

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha iterambere (RDB) rwashimiye abikorera babaye indashyikirwa mu mwaka ushize wa 2019.

Abahize abandi bahawe ibihembo (Ifoto: RDB)
Abahize abandi bahawe ibihembo (Ifoto: RDB)

Muri uwo muhango uzwi nka ‘RDB Business Excellence Awards’ hahembwe kompanyi cumi n’imwe zitari iza Leta z’imbere mu gihugu, kikaba ari igikorwa kibaye ku nshuro ya karindwi.

RDB ivuga ko guhemba abo bikorera bigamije guha agaciro imbaraga kompanyi nto n’inini zishyira mu guteza imbere igihugu. Uwo muhango kandi ngo uba ari n’umwanya mwiza wo guhura kw’abikorera kugira ngo bishimire ibyagezweho, bungurane n’ibitekerezo mu rwego rwo guhana ubunararibonye.

Ni umuhango wabereye mu nyubako ya Kigali Convention Centre, uhuza ababarirwa muri 500 barimo abikorera bo mu bigo binini n’ibiciriritse, abanyamakuru, abakora mu nzego z’iterambere, abafatanyabikorwa, n’abandi batandukanye.

Abegukanye ibihembo bya RDB Business Excellence Awards mu mwaka wa 2019 ni aba bakurikira:

1. Umushoramari w’umwaka (Investor of the Year): Master Steel Rwanda

2. Umushoramari wazamutse mu buryo bwihuse (Emerging investor of the Year): Volkswagen Mobility Solutions

3. Uwahize abandi mu gushora hanze (Exporter of the Year): Africa Improved Foods

4. Umushoramari urimo keigaragaza cyane mu gushora hanze (Emerging Exporter of the Year): MultiSector Investment Group

5. Uwahze abandi mu guhanga udushya (Innovator of the Year): MTN Rwanda

6. Rwiyemezamirimo w’indashyikirwa w’umugore (Woman entrepreneur of the Year): Epiphanie Mukashyaka, watangije Bufcoffee Ltd.

7. Rwiyemezamirimo ukiri muto (Young entrepreneur of the Year): Lionel Mpfizi, watangije Awesomity Labs

8. Uwahize abandi mu bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Enterprise of the Year): Agropy Ltd

9. Abarimo kuzamuka cyane mu bikorerwa mu Rwanda (Emerging Made In Rwanda Enterprise of the Year): Moshions Rwanda Limited

10.Uruganda ruciriritse rw’umwaka (SME of the Year): EasyHatch Ltd

11.Uwahize abandi mu guteza imbere ubumenyi (Skills Development Promoter of the year): KCB Bank Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka