76 bashobora kuvamo abagirwa intwari igihe icyo ari cyo cyose – CHENO

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO), ruvuga ko urutonde rw’abazongerwa ku ntwari z’u Rwanda rumaze kumenyekana, rukaba rushobora gushyirwa ahagaragara n’Umukuru w’Igihugu igihe icyo ari cyo cyose.

Perezida Kagame ubwo yifatanyaga n'Abanyarwanda kwizihiza umunsi w'Intwari mu mwaka wa 2018
Perezida Kagame ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi w’Intwari mu mwaka wa 2018

Urwo rwego rwatangaje ibi muri iki gihe cyo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 26, umunsi wizihizwa tariki ya 01 Gashyantare 2020.

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko ibiro by’Umukuru w’Igihugu bishobora kwemeza ko mu bantu 76 bakozweho ubushakashatsi, hashobora kuvamo abagirwa intwari, abandi bagahabwa impeta zitandukanye.

Agira ati “Twakoze ubushakashatsi mu myaka itatu ishize ariko inzego ziracyabyigaho, hari abo twatanze bagera kuri 76, ariko ntabwo abo bose ari ko bazagirwa intwari kuko hari n’abazahabwa impeta z’ishimwe zitandukanye, izo mpeta zimwe zirahari izindi twarazitumije, ni uguhora twiteguye nk’abajya mu ijuru wa mugani w’abakirisitu”.

Rwaka avuga ko impeta z’ishimwe ziri mu byiciro birindwi zizambikwa abagaragaje ibikorwa by’ubutwari byo mu buryo butandukanye, nk’ibijyanye n’ubwitange bushobora no gutwara ubuzima bwabo.

Ngo hari n’abagaragaza ibikorwa byo gutsura umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu, kurwanya ibinyoma, guteza imbere umuco ndetse no kuba indashyikirwa mu kunoza umurimo uteza imbere igihugu.

Kwizihiza umunsi w’intwari z’Igihugu byabanjirijwe n’ibikorwa birimo icyumweru cy’ubutwari kuva tariki 24 Mutarama 2020, cyaranzwe n’imikino itandukanye ndetse n’ibiganiro byabereye mu bigo bya Leta, ibyigenga no muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu Banyarwanda ku buryo bumva umuntu ukwiriye kugirwa intwari muri iki gihe, maze uwitwa Robert Julius agira ati “Icyo mbona cyatuma umuntu yitwa intwari cya mbere ni ugukunda igihugu cye”.

“Ikindi ni ikijyanye no guteza imbere abaturage, ku buryo uwo mu cyaro ashobora kujya ku rwego rumwe natwe mu mibereho, mu buryo bwiza kandi bwihuse”.

“Nk’urugero za ‘smart phones’ usanga zifitwe n’abantu bake kandi uyitunze ari wa muntu uri mu rundi rwego, umuntu wize cyane cyane nk’urubyiruko”.

Rwaka avuga ko mu myaka itatu ishize umunsi w’intwari umaze wizihizwa hashingiwe ku mikino, amafaranga akusanywa ngo agenerwa imiryango y’abitangiye igihugu barimo abasirikare bamugariye ku rugamba.

Kuri ubu abantu banditse mu gitabo cy’ubutwari cy’u Rwanda ni 53, muri bo abakiriho ni 39 bari abanyeshuri b’i Nyange mu karere ka Ngororero, banze kwitandukanya hakurikijwe amoko, ubwo baterwaga n’abacengezi ku itariki 18 Werurwe mu mwaka wa 1997.

Izi ntwari 53 zose ziri mu cyiciro cy’Imanzi hamwe n’icy’Imena, ariko ngo nta n’umwe CHENO irabona washyizwe mu cyiciro cy’Intwari z’Ingenzi. Muri ibi byiciro uko ari bitatu, icy’Imena n’Ingenzi ni byo bishobora kubamo abantu bakiriho n’abatakiriho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka