Muhanga: Abakozi 41 bamaze gusezera ku kazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abakozi bako 41 ari bo bamaze kugeza amabaruwa yabo ku karere basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi, gusezera ku kazi no gusesa amasezerano y’akazi.

Ibiro by'Akarere ka Muhanga / Ifoto yavuye kuri interineti
Ibiro by’Akarere ka Muhanga / Ifoto yavuye kuri interineti

Amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’akarere, Kayitare Jacqueline, avuga ko abo bakozi barimo abo mu byiciro bitandukanye ku rwego rw’akarere, umurenge no ku rwego rw’akagari, hakaba hari gushakwa uko basimbuzwa vuba kugira ngo abaturage bakomeze guhabwa serivisi zinoze.

Urutonde rw’amazina y’abasezeye, abahagaritse akazi cyangwa abeguye ku mirimo n’abasheshe amasezerano, Kigali Today ifitiye kopi, rugaragaraho abanyamabanga nshingwabikorwa batandatu bayoboraga Imirenge ya Nyamabuye, Nyarusange, Shyogwe, Kabacuzi, Rugendabari na Nyabinoni.

Hari kandi abayobozi b’amashami bane mu mashami, iry’imiyoborere myiza, ubuhinzi, imibereho myiza n’iterambere, n’umukozi wari ushinzwe inozabubanyi, (Public Relations Officer) n’umukozi w’akarere wari ushinzwe ibidukikije.

Abakozi ku rwego rw’imirenge beguye kandi barimo abashinzwe ubutegetsi n’imari (Admin) mu Mirenge ya Rugendabari, Rongi, Cyeza, n’abakozi bashinzwe irangamimirere mu Mirenge ya Kabacuzi na Kibangu.

Urwo rutonde kandi ruriho amazina y’abakozi b’akarere, uwari ushinzwe amashuri abanza n’ay’inshuke, uwari ushinzwe gutanga impushya z’ubwubatsi, n’uwari ushinzwe gutunganya imihanda.

Hari kandi abakozi b’urwego rwa DASSO barimo uwari umuhuzabikorwa warwo n’umwungirije ku rwego rw’akarere, n’umuhuzabikorwa wa DASSO mu Kagari ka Nyarunyinya.

Abanyambanga nshingwabikorwa b’utugari banditse basaba guhagarika akazi ni 14 n’ababungirije bane, bari bashinzwe iterambere (SEDO).

Umuyobozi w’akarere avuga ko nta gitutu na kimwe cyigeze gishyirwa ku mukozi runako ngo abe yakwegura, ahubwo ko buri wese abitekerejeho yaba yarahisemo uko abyifuza.

Ku bijyanye no gutanga serivisi mu baturage, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare yatangiye kuzenguruka imirenge idafite abanyamabanga nshingwabikorwa mu gikorwa cyo gushyingira abari bateganyijwe, igikorwa akomeza no kuri iyi tariki ya 31 Mutarama 2020, akaba asaba n’abandi bakozi basigaye muri za serivisi gukora cyane ngo bazibe icyuho cy’abagiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Ibinyoma itekinika

Hategeka yanditse ku itariki ya: 27-04-2020  →  Musubize

Mwadufasha mukadusuzumira no muri education ya musanze kuko birakabije kbsa

Aron yanditse ku itariki ya: 8-02-2020  →  Musubize

merci kuri mayor yacu ndi umwe mubatuye muhanga ariko servise zari zisigaye zitangwa muri aka karere sizari nziza
urugero :education birababaje kugirango directeur amare 2ans ntabarimu agira ababishizwe mukarere bavugako abarimu babuze!!!!!!?????
urugero ikigo nka ruki katholique,ep biti ahazwi nka concorde ,ruli adper nibindi aho usanga abana bamaze nkumwaka hari isomo batize birababaje.

dushaka impinduka ntakugira akazi nkakarima kumuntu kugiticye

ALIAS yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Ahaaa ntibyoroshye kombona abayobozi begura nuko isi iri kumuvuduko

Kubwimana yanditse ku itariki ya: 3-02-2020  →  Musubize

Ninde uvuze Kamonyi?Ni akarere kabamo serivisi mbi.Ishami ry’uburezi rikaba riyoboye mu mikorere idahwitse.Bakagira agashya biharira Ku kuvuga nabi!Kamonyi ubanza yikorera ku giti cyayo.Uzi kugira ibyago ugahura n’abagabo bakora mu burezi babyutse nabi?!!!!Ahaaaa

Alias yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Nibaze Gatsibo naho bagenzure mu burezi kuko harimo ruswa iteye ubwoba pe ,n’Akarere karabizi kuko ubu umuyobozi w’ishami ry’uburezi bamuhanishije kudahembwa amezi atatu kubera ikimenyane agira ,ruswa yamumunze n’ibindi ,nk’ikizamini giheruka gukoreshwa Hari ng’uwatsinze Kandi ikizamini yakoze yagisohokanye .ariko yarafashijwe aratsinda da.arakabije kuburyo iyo atagushaka mu burezi yirirwa akuzengurutsa ahindagura Aho ukorera

Alias yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Nibyo dukeneye impinduka zigamije guhindura imibereho y’umuturage kuko abayobozi niwe bakorera .Njye ndumva ntabyacitse kuko abayobozi beguye kuko iyi ni Demokrasi igihe utuzuza inshingano ugomba gusezera ugashimirwa bike wakoze .Gusa nibyizako impinduka ziba kuko turi mumuvuduko ntagusinzira cg kuba ntibindeba mukazi.

Yezakuzwe yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Ni ngombwa Kandi Ni ibyagaciro kumuyobozi ufata umwanzuro mwiza wo guhagarika inshingano ze mugihe abonye ibyo ashinzwe atabishoboye, icyo cyigaragaza ko bafite ubumuntu kuko Aho guhagarara numwanya utagize ucyo uwumazemo, wavabo cyangwa ukabererekera abandi bakawubyaza umusaruro.Ahubwo mushyire imyanya ku isoko vubanavuba services zatangwaga Aho bakoraga zinozwe murakoze

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Uku kweguza kwa hato na hato ni inenge muri politiki y’u Rwanda kuko bikoranwa iterabwoba ridasanzwe.Mayor wa Gisagara we ubanza afite ubudahangarwa kuko afite ubutindi n’amacakubiri akabije kandi kuva kera akiyobora umurenge wa Kansi

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Iri suzuma rizagere no ku bakozi b’akarere bashinzwe uburezi mu mirenge ndetse n’aba directeur(s) kuko ntago bamwe muri bo ari shyashya mu karere ka muhanga aho usanga bafata ikigo cy’ishuri bakakigira nk’akarima kabo. Murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Mwaramutse njye ndashimira aho bakozi basezeye Akazi ariko nanone ndasaba Akarere ko kakurirana kakamenya impamvu nyamukuru bivanye mukazi, dore benshi mubayobozi bitwaza NGO basezeye kumpamvu zabo bwite, nanone birashoboka cyane KO uramutse ubonye inshingano baguhaye utazishoboye wasubiza iby,abandi gusa njye simbashira amakenga, ikindi njye nasabaga intore izirusha intambwe, ko yajya arena no murubyiruko kuko naho habamo abashoboye kandi babikora neza bikagenda neza akaduha ayo mahirwe tugatanga umusnzu wacu mugihugu cyacu murakoze

Shemaryabasore mussa yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Mwaramutse njye ndashimira aho bakozi basezeye Akazi ariko nanone ndasaba Akarere ko kakurirana kakamenya impamvu nyamukuru bivanye mukazi, dore benshi mubayobozi bitwaza NGO basezeye kumpamvu zabo bwite, nanone birashoboka cyane KO uramutse ubonye inshingano baguhaye utazishoboye wasubiza iby,abandi gusa njye simbashira amakenga, ikindi njye nasabaga intore izirusha intambwe, ko yajya arena no murubyiruko kuko naho habamo abashoboye kandi babikora neza bikagenda neza akaduha ayo mahirwe tugatanga umusnzu wacu mugihugu cyacu murakoze

Shemaryabasore mussa yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Wasanga barabonye aho babahemba menci! Gusa batanze akazi kubandi ibyago bya bamwe niyo migisha y’ abandi murakoze!

Aloys yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Sha wareka kubashinyagurira!

Xavier yanditse ku itariki ya: 3-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka