Abanyarwanda b’inararibonye mu muco Nyarwanda baravuga ko kugarura Umuganura mu Rwanda byagize ingaruka nziza zo kongera kunga ubumwe no gusabana, ndeste binagira uruhare mu iterambere.
Polisi y’u Rwanda yasohoye urundi rutonde rw’abantu 87 barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, arimo kutarenza isaha ya saa tatu z’ijorp bataragera aho bataha, bakagerekaho no gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi iyo babahagaritse muri iryo joro.
Minisiteriy’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kanama 2020, umuntu wa gatandatu yishwe na Coronavirus mu Rwanda. Uwo ni umugabo w’imyaka 51 wo mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abantu babiri bishwe mu minsi ibiri ikurikiranye ku matariki ya 06 na 07 Kanama 2020, baba barazize amakimbirane hagati yabo n’ababishe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi bakekwaho ubujura mu ngo z’abaturage.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kubera imirimo yo kubaka imihanda, guhera tariki 09 Kanama 2020 uduce tumwe tw’imihanda Nyabugogo-Gatsata, Nyacyonga-Gasanze, Prince House n’agace gato ka Sonatube-Rwandex izaba ifunze.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Muhawenayo Augustin na Kwizera Eric, nyuma yo kugaragara mu mashusho ku itariki 15 Nyakanga 2020, biba mu rugo rwa Serwanga Ronard ruherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko muri iki cyumweru habaye impanuka zinyuranye zihitana ubuzima bw’abantu 14, ahanini ngo zaturutse ku muvuduko ukabije.
Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi (Rwanda Dairy Development Project, RDDP), uratangaza ko wkuyeho gahunda ya nkunganire ku buhunikiro bw’ubwatsi n’imashini zibusya, kuzitira urwuri,... hagashyirwa imbaraga mu mu kunganira abashoramari mu kongerera agaciro ibikomoka ku mata.
Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bandikiye Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inama y’inteko rusange idasanzwe
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyiravuga ko nta mpugenge abantu bakwiye kugira ku muti wa coartem usanzwe uvura malariya, kuko ngo ugifite ubushobozi bwo kuvura kugera kuri 95%.
Umutaliyani Giuseppe Paterno wariho mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yakuriye mu bukene bituma atiga. Ku wa gatanu tariki 07 Kanama 2020 afite imyaka 96, yasohoje kaminuza abona impamyabumenyi mu mitekerereze ya muntu, akaba ari we ukuze mu mateka y’u Butaliyani ubonye iyi mpamyabumenyi.
Umuganura ni umunsi mukuru wahabwaga agaciro gakomeye i Bwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro, bigakorwa mu gitaramo cyiswe icy’umuganura.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga yatawe muri yombi ubwo yakiraga ruswa y’umuturage y’ibihumbi 200Frw ngo abone kumuha serivisi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi na barindwi banduye COVID-19, abandi 39 bari barwaye bakaba bakize.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rubavu yatangarije ikigo cy’itangazamakuru cya RBA ko abakozi batandatu mu murenge wa Busasamana bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo kubera uburangare bagize hakaba amarushanwa y’umupira w’amaguru ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Paruwasi ya Busasamana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard, avuga ko muri iki gihe abantu bashobora kuganuzanya bashingiye ku musaruro w’ibyo bakora ibyo ari byo byose kuko umuganura w’abakurambere wagutse.
Umuhinzi w’icyayi witwa Claude Mayira utuye mu Kagari ka Kabere mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, yahanze umuhanda wa kilometero hafi eshatu mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Huye bifatanyije n’abatuye mu mirenge imwe n’imwe igize aka Karere mu muganda wo gutangiza kubaka ibyumba by’amashuri 393.
Amakuru aturuka mu Bubiligi aravuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, yahisemo izo mpuguke ishingiye ku itsinda ry’abanyamateka batanu (5), impuguke mu bwiyunge n’abahagarariye Abanyekongo baba mu Bubiligi; u Burundi n’u Rwanda na byo bifitemo abantu kuko na byo byagizweho ingaruka n’ubukoloni bw’Ababiligi.
Abanduye coronavirus ku Mugabane wa Afurika barenze miliyoni imwe, gusa kugeza ubu uyu mugabane ntabwo wazahajwe cyane n’iki cyorezo, ugereranyije n’ahandi. Kimwe cya kabiri cy’abo bose banduye bari mu gihugu kimwe ari cyo Afurika y’Epfo.
Sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo, yatangaje ko yahawe uburenganzira bwo kwerekana shampiyona ya Esipanye y’umupira w’amaguru w’icyiciro cya mbere, shampiyona zwi ku izina rya LaLiga Santander.
Hakizimana Muhadjiri yaraye yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bateye umugongo Rayon Sports nyuma y’aho uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga wari umaze amezi aganira na Rayon kugera n’aho ayemereye kuyikinira,yaraye asinye amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yasabye Abanyarwanda kuganura birinda Covid-19, aho gusangira umutsima w’amasaka n’uburo, ibigori n’amarwa bisimbuzwa kohererezanya ubutumwa n’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Zimwe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda muri iyi minsi zikomeje kuvugwaho amagambo menshi, aho bamwe baba bavuga ko zumvikanamo ibisa n’urukozasoni ariko abandi bakavuga ko ntacyo zitwaye. Iyi Video iragaragaza zimwe muri zo. Wowe uzumva Ute?
Abantu benshi bakunze gutaka indwara y’igifu, nk’uko amakuru dukesha urubuga rwa internet www.doctissimo.fr abivuga, umuntu 1/10 arwara ulcere inshuro imwe mu buzima bwe.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rusanga umwana witwa Emmanuel Bamvuginyumvira wo mu Karere ka Rusizi wakoze radiyo, impano ye ikwiye gusigasirwa igatera imbere kuko yagaragaje ubuhanga, nubwo ibyo yakoze byo kwiha umurongo ivugiraho bitemewe.
Pasiteri wo mu Itorero rya ‘Arc of Peace’ Christopher Ndayisenga, yashyize hanze indirimbo yitwa Afurika kubera ubwoba afitiye icyorezo cya Covid-19.
Buri wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa munani, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura. Umuganura, ni umunsi w’ubusabane aho imiryango ihura igasangira, bishimira ibyiza byagezweho ari nako hafatwa ingamba zo kuzagera kuri byinshi umwaka ukurikiyeho.
Abagize Koperative yitwa ‘KOGUGU’ ihinga ikanahunika imbuto y’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, baratangaza ko aka karere kubambuye amafaranga y’ubukode bw’inzu bahoze bakoreramo, hakaba hashize umwaka urenga batishyurwa.
Uwizerwa Thabitat wamenyekanye mu bitaramo ngarukakwezi bya ‘JazzJunction’ yatangiye gukora umuziki wenyine, avuga ko kuba agiye gukora nk’umuhanzi ku giti cye bitavuze ko avuye mu itsinda rya ‘Neptunz’ band asanzwe aririmbamo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsabimana, atangaza ko ibikorwa byo kurwanya COVID-19 mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke birimo gutanga umusaruro, akemeza ko bikomeje Akarere ka Rusizi kakwemererwa kugenderana n’utundi.
Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara ku wa Kane tariki ya 06 Kanama 2020 yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, akaba ashaka kukiyobora muri manda ya Gatatu.
Polisi ikorera mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara mu kagari ka Rukara mu mudugudu wa Muzizi ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2020 yafashe uwitwa Tuyishime Yves nyuma yo kwambura umuturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Yayamwatse amubwira ko ari umukozi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ndetse ko agiye kumufungurira (…)
Umwana w’imyaka 12 y’amavuko witwa Keashon Harris wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakoze akamashini k’ikoranabuhanga yise ‘Social Awareness Machine’, gafasha abantu kubahiriza ibwiriza ryo guhana intera hagati yabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 06 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya barindwi banduye COVID-19, abandi 21 bari barwaye bakaba bakize.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bireberera ikigo cya Rugerero cyakira abarwayi ba Covid-19 buratangaza ko uyu mubyeyi n’umwana we bamaze gukira bakaba basezerewe.
Umukinnyi Hakizimana Muhadjiri wari umaze iminsi bivugwa ko ari uwa Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya AS Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko bagiye gukorana n’ihuriro ry’abarozi ndetse n’izindi nzego kugira ngo hagaruzwe amafaranga y’inkingo z’amatungo asaga miliyoni 40 aborozi bambuye.
Urubanza rwabaye hakoreshejwe ikorabuhanga ry’urubuga rwa Zoom haburanishwa umwe mu bakekwaho igitero cyabereye ku mbuga nkoranyambaga hagafatwa imbuga za bamwe mu bakire ku isi, kuri uyu wa gatatu rwahagaritswe n’amashusho y’indirimbo n’andi y’urukozasoni.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko nyuma y’amategeko ahana ibyaha ndetse n’Iteka rya Minisitiri ryo muri 2019 byemerera abantu gukuriramo inda kwa muganga, abarenga 150 babyitabiriye mu mwaka wa 2019-2020.
Abaturage baturiye isoko mpuzamahanga ry’amatungo rya Rugari mu Karere ka Nyamasheke, bakomeje gutakamba basaba ko isoko ryabo ry’amatungo ryakongera gufungura kuko babuze uko bikenura ndetse no kubasha gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Nyuma y’uko tariki ya 21 Kamena 2020 mu Karere ka Huye hatangijwe igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 74, tariki 5 Kanama 2020 batashye 19 muri byo byari bimaze kuzura.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gutangaza igihe amarushanwa yose azatangirira mu mwaka w’imikino 2020/2021.
Hari abaturage bamaze iminsi barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze, bavuga ko barambiwe gufatwa bugwate n’ibi bitaro, kubera ko babuze ubwishyu bw’ubuvuzi bakorewe bitewe n’amikoro make; bakifuza ko ibi bitaro byabarekura bagataha bakazishyura buhoro buhoro.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe ya Gicumbi na Heroes ko icyemezo cyafashwe cyo kumanuka mu cyicoro cya kabiri kidahinduka