Perezida Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w’Intwari (Amafoto)
Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Gashyantare 2020, Abanyarwanda hirya no hino bazindukiye mu gikorwa cyo kwibuka Intwari zitangiye igihugu, igikorwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze ashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari.

Iki gikorwa asanzwe agikora buri mwaka aho asura Igicumbi cy’Intwari giherereye i Remera, akunamira Intwari ziharuhukiye, akanahashyira indabo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Gashyantare 2020, nabwo aherekejwe n’abandi bayobozi, bunamiye intwari zihashyinguye.
Muri iki Gicumbi haruhukiye Intwari zirimo Gen. Maj Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imanzi.

Harimo kandi Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi mu 1997. Aba bari mu cyiciro cy’Intwari z’Imena.
Uyu munsi w’Intwari z’u Rwanda urizihizwa ku nshuro ya 26. Insanganyamatsiko iragira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.”

Uwari uyoboye uyu muhango yagize ati “Indangagaciro y’ubutwari idushishikariza twese nk’Abanyarwanda gufatanya buri gihe, duharanira iterambere ry’igihugu cyacu, dushingiye ku murage mwiza w’abakurambere b’intwari wo kwishakamo ibisubizo.”
Mu mirenge yose igize u Rwanda naho abaturage bizihije uyu munsi, hakaba hari n’aho bagiye bashimira abaturage bagiye bagaragaza ubutwari.























Amafoto: Richard Kwizera, Roger Marc + Urugwiro
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Ohereza igitekerezo
|
Kabisa amafoto wafashenimeza