Rwanda Revenue Authority yongereye igihe cyo kwishyura imisoro
Yanditswe na
KT Editorial
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) bwongereye igihe cyo kwishyura umusoro wa 2019 ku mutungo utimukanwa, uw’ipatante wa 2020 n’umusoro ku nyungu z’ubukode wa 2019.

Abishyura iyi misoro bari bafite itariki ntarengwa ya 31 Mutarama 2020, kugira ngo babe bamaze kumenyekanisha no kwishyura iyo misoro, ariko ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko bongerewe igihe kugeza tariki 29 Gashyantare 2020.
Itangazo icyo kigo cyasohoye risaba abarebwa n’iyi misoro gukora imenyekanisha no kuyishyura vuba kugira ngo batazashyirirwaho ibihano, abagomba kwishyura bakaba bashishikarizwa kubikora bifashishije ikoranabuhanga.
Iri ni itangazo ryatanzwe na Rwanda Revenue Authority rivuga iby’izo mpinduka:

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|