Kuri uyu wa gatatu ni bwo itsinda Hillsong London rigizwe n’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ryageze i Kigali, aho rije mu gitaramo kizaba tariki ya 6 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena.
Ashingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo: iya 153, iya 86 n’ iya 156; kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/12/2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Dr. Nteziryayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, na Marie Thérèse (…)
Abafite ubumuga batekereza ko bidahagije ko bahagararirwa mu nteko ishinga amategeko, ahubwo ko bakwiye guhagararirwa no mu zindi nzego zifata ibyemezo nka sena ndetse na guverinoma.
Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro bamurike ihuriro ryabo ku mugaragaro, abahanzi batandukanye bagaragaje ko bishimiye uku gushyira hamwe kw’abanyamakuru kuko bizazamura ibihangano byabo ndetse n’ubuhanzi bwo mu Rwanda muri rusange.
Abakinnyi 25 batarengeje imyaka 15, bakomeje imyitozo yo kwitegura guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba muri 2021.
Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi avuga ko ruswa imunga ubukungu n’umuco, ariko by’umwihariko ikagira ingaruka ku mutekano igihugu kikaba cyahura n’akaga.
Nyuma y’imikoranire y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, ubu hagiye gukurikiraho ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu.
Abahinzi n’abatubuzi b’imbuto y’ibirayi babikora mu buryo bw’umwuga bo mu turere duhinga ibirayi mu ntara y’Amajyaruguru, bahangayikishijwe n’ababitubura mu buryo butujuje amabwiriza (bakunze kwitwa abamamyi).
Umusifuzi Umutoni Aline wasifuye umukino wahuje ikipe ya Gasogi na Gicumbi ku munsi wa 10 wa shampiyona, yahagaritswe ukwezi adasifura imikino ya shampiyona.
Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 05 Ukuboza kugera tariki ya 14 Ukuboza 2019, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball rifatanyije na Banki ya Kigali (BK) bateguye irushanwa ryiswe BK Preseason 2019.
Ikipe ya Gicumbi inganyije na APR FC igitego kimwe ku kindi, ku mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona.
Irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati muri Handball (ECAHF), APR na Gicumbi zatsinze imikino ya mbere
Kompanyi yitwa Sakura Group irimo kwigisha abana bato bafite imyaka y’amavuko iri hagati y’itanu na cumi n’ibiri gukora za Porogaramu na za Robots bakiri bato (Programming and Robotics at Early Age), bikaba bikorwa mu rwego rwo gutoza abana kwifashisha ibyo biga, bakabiheraho bashaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo mu buzima.
Uruganda rw’imodoka za Volks Wagen (rukorera mu Rwanda), rubifashijwemo n’ikigega cy’Abadage gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (GIZ) ndetse na Leta y’u Rwanda, rwatanze bwa mbere impamyabumenyi ku bashoferi 159 bazabikora kinyamwuga.
Madame Jeannette Kagame ahamya ko abagore bafite virusi itera SIDA byoroshye ko bandura kanseri y’inkondo y’umura, ari yo mpamvu hagomba gushyirwa imbaraga mu kwisuzumisha kenshi kugira ngo uwo bayisanganye avurwe hakiri kare.
Muri gahunda yo kurerera abana mu miryango yatangiye mu mwaka wa 2008, babavana mu bigo binyuranye, inzego z’ubuyobozi zinyuranye mu karere ka Nyabihu zatanze amahugurwa ku buryo bwo gutoranya ba Malayika murinzi bazifashishwa mu kurerera abana mu miryango.
Mu gihe umwaka w’Imikino wa 2019/2020 watangiye, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rifatanyije na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ryamaze kwemeza abatoza b’amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo no mu bagore.
Nyuma yo gushyiraho ihuriro ry’abafatanyabikorwa bakora kandi bagateza imbere ubuhinzi bw’umwimerere, mu kwezi kwa Kanama muri uyu mwaka, mu kwezi gushize k’Ugushyingo mu Rwanda hateraniye inama ya mbere igamije kurebera hamwe urwego ubuhinzi bw’umwimerere buhagazeho mu Rwanda ndetse no muri Afurika.
Ndayambaje Jackson, umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 26, agaragaza kwiheba gukabije bitewe no gufungirwa mu magereza menshi mu gihugu cya Uganda, aho avuga ko yakubitiwe, akicishwa inzara ndetse akanakoreshwa imirimo y’agahato.
Umuryango Imbuto Foundation urasaba urubyiruko rwiga n’ururangiza amashuri kutibuza amahirwe yo kuba ruri gukurira mu gihugu cyiza.
Perezida Kagame yemeza ko ibiganiro bifasha ubuzima kumera neza, naho akato no guceceka byo bikica nka virusi y’indwara ubwayo.
Abahagarariye amashuri abanza yigenga bishimiye imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’amashuri abanza yigenga. Ni ibiganiro byabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 02 Ukuboza 2019.
Indirimbo yitwa “Karibu Nyumbani” ihuriwemo na Riderman, Uncle Austin, Bruce Melodie na Amalon, ni indirimbo ya munani mu zo Zizou Al Pacino amaze gukora zihuza abahanzi batandukanye (All Stars), ndetse ari mu myiteguro yo gushyira hanze Mixtape azahurizaho izi ndirimbo zose.
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2012 n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima (OMS), bugaragaza ko 10% bya kanseri y’uruhu iva ku gihenehene (hejuru y’ijisho) iterwa no kutarinda amaso hifashishijwe amadarubindi arinda izuba.
Gahunda yo kubakira abatishoboye mu ntara y’Amajyaruguru ni yo iri ku isonga mu bigiye kwitabwaho muri uku kwezi ku buryo umwaka wa 2020 utangira abaturage bose batuye neza nk’umuhigo uturere twahigiye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.
U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya icyorezo cya SIDA, cyane cyane mu gukumira ubwandu bushya, bituma kugera mu mpera za 2018 haboneka igabanuka ry’ubwo bwamdu ku kigero cya 83%.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bavuga ko batifuza guturana n’ababahemukiye, bagahitamo gutura kure y’aho barokokeye.
Abaturage bo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, barimo abavuga ko mu ngo zabo hatazongera kurangwamo ikibazo cy’imirire mibi, bitewe n’imbuto ziribwa bajyaga babona bibasabye kuzigura ku masoko kandi bahenzwe.
Abapolisi 240 b’u Rwanda, kuri uyu wa mbere basimbuye bangenzi babo 240 bamaze umwaka mu muri Sudani y’Epfo, aho bajya kurinda ibigo by’Umuryango w’Abibumbye (UN), abakozi bawo ndetse n’inkambi z’impunzi.
Mu mukino umaze imyaka myinshi urangwa no guhangana mu kibuga ndetse no hanze mu bafana, Rayon Sports yatsinze Kiyovu igitego 1-0
Nyuma yo gutangiza itorero ry’abana bari mu biruhuko ryatangijwe tariki 16 Ugushyingo 2019, abana bo mu karere ka Huye bashishikarijwe kudahishira ikibi.
Abahinzi ba kawa mu Rwanda bungutse uburyo bushya bwo kubyaza umusaruro ibishishwa bya kawa.
Kuri iki cyumweru tariki 01 Ukubuza 2019 mu Rwanda hasojwe irushanwa Rya Rwanda Open ryegukanwe n’Umunyakenya Ismael Changawa mu bagabo n’ Umunyarwandakazi Ingabire Meghan mu bagore.
Abayobozi mu nzego zinyuranye barishimira uburyo abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri bakomeje guhanga udushya, mu rwego rwo gufasha igihugu guhanga imirimo no gukora bimwe mu bikoresho Leta ishoramo amafaranga ibitumiza mu mahanga.
Nyuma y’ibyumweru bitatu inzu isenyukiye ku muturage witwa Uwimana Chantal n’abana batandatu, itorero ry’Abametodiste Libre ryo mu Rwanda ryiyemeje kumushumbusha inzu nziza kurusha iyo yari asanganywe, mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu.
Mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cyo ku munota wa nyuma
Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, avuga ko iterambere ryihuse ritagerwaho abo ryubakirwa batariho kubera kutitabwaho n’ababyeyi bitwaje ko babashakira imibereho myiza.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba asaba abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kutayivanga n’inzoga cyangwa n’ibindi biyobyabwenge kugira ngo ibashe gukora neza.
Umuhanzi Jidenna Theodore Mobisson wo muri Amerika yakoreye igitaramo gikomeye i Kigali tariki 29 Ugushyingo 2019 cyitabirwa n’abatari bake biganjemo urubyiruko.
Kuri uyu wa Gatandatu, Itsinda ry’Abanyarwanda 15 baturutse mu kigo cyitwa RICEM, bari mu mahugurwa mu gihugu cy’Ubuhinde mu Mujyi wa Ahmedabad, bifatanyije na bagenzi babo bo muri icyo gihugu mu gikorwa cy’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa 11.
Kuri iki cyumweru tariki 01 Ukuboza 2019 mu Mujyi wa Kigali habaye Siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’ aho ibinyabiziga biba byakumiriwe muri imwe mu mihanda kugira ngo yifashishwe n’abari muri siporo, bisanzuye.
Abaturage bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu barishimira kwegerezwa uburezi bw’amashuri y’inshuke n’amashuri abanza hagamijwe kurwanya ingendo abana bakora bagana ishuri no kurwanya ubuzererezi mu bana.
Gahunda y’ukwezi kwahariwe umuryango yatangijwe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, isoje imiryango itanu yabaga hanze yubakiwe inzu ku nkunga y’abo bagore bishyize hamwe bakusanya amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 28.
Ku wa gatatu mu gitondo cy’ubukonje, umwana w’imyaka 10 witwa Hirwa Jovian wiga ku ishuri ribanza rya Dove International School ryo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, arahuze cyane kuri mudasobwa ngendanwa akora ubushakashatsi kugira ngo asubize umukoro yahawe mu isomo ry’ubutabire rya ‘Acids and bases’.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019, bifatanyije n’abandi banyarwanda mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza Ugushyingo muri uyu mwaka wa 2019.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2019, habaye umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yatsinze Musanze ibitego 5-0.
Igitabo “Goliyati Araguye” cyanditswe na Musenyeri Bilindabagabo Alexis wahoze ayobora itorero Angilikani muri Diyosezi ya Gahini kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.