Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye gusubiramo ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda, avuga ko ntaho gihuriye no gufunga imipaka, kuko ngo n’iyo hatabaho gufunga imipaka, ibi bibazo byari kubaho.

Yabivuze ubwo yari yakiriye ku meza ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, kuwa gatatu tariki 29 Mutarama 2020.
Buri gihe mu ntangiriro cyangwa mu mpera z’umwaka, Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakira ku meza abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, bakishimira ibyakozwe mu mwaka uba urangiye ndetse bakanaganira ku mwaka mushya.

Iyi gahunda muri uyu mwaka yabereye muri Kigali Convention Center, ariko Madame Jeannette Kagame ntiyabashije kuyitabira kuko yari ari mu rugendo nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye.

Perezida Kagame yafashe umwanya asobanura impamvu y’ihungabana ry’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, wahungabanyijwe cyane cyane n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko ry’Abanyarwanda muri Uganda mu gihe kingana hafi n’imyaka itatu, ndetse Leta ya Uganda ikavugwaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda.

Byose byatangiye Perezida Kagame asa n’ushyenga ku kuba kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ugizwe n’ibihugu bike byamugoye kurenza kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, ufite ibihugu byinshi.

Yagize ati “Nubwo ifite ibihugu bike, kuba umuyobozi wa EAC muri uyu mwaka ushize, biragoye kurusha kuyobora umugabane wose ufite ibihugu byinshi”.

Ati “Mpura n’ingorane nyinshi no mu kuyobora igihugu cyanjye, kandi ari igihugu kimwe gusa. Kuyobora umuryango byo bifatwa n’ibikomeye kurushaho”.

U Rwanda ruzasoza manda yarwo ku buyobozi bwa EAC muri Gashyantare, hakurikireho Kenya.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari ibyakozwe mu koroshya urujya n’uruza rw’abaturage n’ibicuruzwa, hagiye habaho n’ibibazo hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi birimo u Burundi na Uganda, ariko ahitamo kuvuga kuri Uganda.
Yavuze ko hari ibyakozwe mu gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi, ariko ko hari byinshi bigikeneye gukorwa, na cyane ko ngo impamvu zabiteye zigihari.

Perezida Kagame yongeye kuvuga ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi ntaho gihuriye n’imipaka nk’uko Uganda ikomeza kubyitwaza, ahubwo avuga ko ikibazo gishingiye ku byo u Rwanda rwakomeje kugaragaza byanatumye hafungwa by’agateganyo umupaka wa Gatuna.

Ati “Abantu akenshi bavuga ku kwihuza. Kwihuza bigira aho bihurira n’imipaka. Dufite ikibazo rero ku mupaka wacu. Ariko ukirebye, watekereza ko gishingiye ku mupaka gusa.Oya, hari ibitera ibyo bibazo ku mupaka. Kandi ntekereza ko ibyo bikwiye kwitonderwa kurushaho”.

Perezida Kagame yakomeje asobanura uburyo ibyo byageze ubwo bitera ibibazo ku mupaka, avuga ko byatewe n’izindi mpamvu, ari zo ifungwa rinyuranyije n’amategeko ry’Abanyarwanda.
Ati “Ni ukubera ikindi kintu. Tugomba gukemura ikindi kintu, kandi ubwo ni bwo tuzaba dukemura ibibazo biri ku mupaka.

Hatabayeho n’imipaka, reka tuvugeko imipaka ivanyweho ku Muryango wa EAC. Ku Rwanda, dufite Tanzaniya mu Burasirazuba, u Burundi mu Majyepfo, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu Burengerazuba na Uganda mu Majyaruguru.
Aho ntuye, mu nkoresheje isaha imwe mpafite umuturanyi. Ukuyeho umupaka, uwo muntu uri ku mupaka aba ari umuturanyi, n’undi akaba umuturanyi, n’undi n’undi. Imiryango izahora iteka ifite abaturanyi”.

Mu gushimangira igitekerezo cye, Perezida Kagame yavuze ko uvanyeho umupaka Uganda yitwaza, hari ikibazo umuturanyi wo mu Majyaruguru yirengagije, ntiyagikemura, agihindura icy’ifungwa ry’umupaka.

Kubera iki mvuga ibi? Mu muryango wanjye, mu rugo rwanjye, dufite abaturanyi. Ibijyanye n’uburyo mfata abaturanyi, cyangwa uko abaturanyi bamfata, dushobora tugenderanira cyangwa tukagirana umubano mwiza n’ibindi.

Ariko iyo umuturanyi ambwiye ngo ninkubona iwanjye, hari ibyo nzagukorera, icyo ibyo bitanga ni uko ubwo uba ushyizeho umupaka, cyangwa umurongo hagati y’urugo rwawe n’urwanjye. Bitewe gusa n’ibyo uvuze.

Ndamutse ntembereye nkaza kwisanga mu rugo rwawe cyangwa mu nkengero zarwo, ukambwira ko aho hatagendwa, ngo wihakandagira. Guma iwawe. Ubwo uba wamaze gushyiraho umupaka hagati y’iyo miryango”.

Yunzemo ati “Abanyarwanda amagana bafungiwe muri Uganda. Kandi iki kibazo twakomeje kukiganiraho n’ubuyobozi bwa Uganda.

Dufite imiryango myinshi iza kuturegera, itubaza impamvu tutabaza Uganda kurekura abantu babo. Icyo kibazo kandi cyabwiwe Uganda inshuro nyinshi. Nanjye ubwanjye nagiye yo”.

Yavuze kandi icyo nka we akora kugirango imiryango y’abantu bafungiye muri Uganda yongere ibabone.

Ati “Hari abantu bagiye yo ku mpamvu z’ubucuruzi, abanyeshuri biga yo, abantu batandukanye.

Muri make, icyo ibyo byitwa gufunga umupaka byateye (kandi mu by’ukuri ntufunze). Ndabaha ibimenyetso namwe mwifatire umwanzuro”. Yongeyeho ko kubera ifungwa ry’Abanyarwanda ridahagarara, icyo u Rwanda rwagombaga gukora ari ukubwira abaturage barwo batari bafungwa, kutajya muri Uganda.

Ati “Mureke kujyayo kuko nimujyayo, nta bushobozi mbifiteho. Bazabafunga, imiryango yanyu ize kundeba imbwira ko mwafunzwe. Kandi nta cyo nabikoraho.

Icyo nabasha gukora ni ukubagira inama yo kutajyayo. Ariko ntitwigeze tubuza Abagande kuza hano. Baraza.Kandi umupaka wonyine ufunze ni Gatuna. Kagitumba na Cyanika n’ahandi harakoreshwa.

Hari intambwe nto yatewe

Avuga ku byo ibihugu byombi byakoze mu kunoza umubano, Perezida Kagame yavuze ko mu minsi mike ishize hari icyakozwe, agendeye ku nama yabereye i Luanda muri Angola, yashyizweho umukono muri Kanama 2019, iyobowe na Perezida João Lourenço wa Angola.

Ati “Twagiye muri Angola, turi kumwe na Perezida wa Angola, uwa RDC, abakuru b’ibihugu bine. Twavuze ibyo twashakaga kuvuga, twemeranya tuzagira icyo tubikoraho. Mu minsi mike, intambwe yatewe ni uko bamwe mu bantu bari muri gereza barekuwe, icyenda muri bo.

Wongeyeho n’abandi barekuwe mbere, ahari baba nka 20, ariko ikibabaje ni uko bamwe muri bo bagiye bapfa nyuma yo kugaruka mu Rwanda. Ukoze isuzuma neza, usanga baragiye bakorerwa iyicarubozo”.

Ku birebana n’abantu icyenda baherutse kurekurwa, Perezida Kagame yavuze ko abenshi muri bo bakiri mu mavuriro bitabwaho, avuga ko Minisiteri y’Ubuzima iri kubikurikirana.

Ati “Hari ibimenyetso by’iyicarubozo bigaragara. Dufite amakuru ko abenshi mu basigaye yo bapfuye”.

Perezida Kagame yavuze ko hatitawe ku byabaye kuri abo icyenda bakiri muri Uganda, kurekurwa kwabo abifata nk’intambwe nziza, ariko ko ibyo Uganda yasabye nyuma yaho ari byo afiteho ikibazo.

Yavuze ko mu gufungura abo icyenda, Uganda yavuze ko u Rwanda rukwiye kugira icyo rukora, ariko u Rwanda rukibaza icyo ari cyo. Uganda ngo yasubije ko rukwiye gufungura umupaka, rukareka Abanyarwanda bakajya muri Uganda.

Yahishuye ko umwe mu bayobozi bo muri Uganda yaje kumureba, akamusaba gutangaza ko Uganda yarekuye abantu icyenda, ko ibintu byose bimeze neza, ko ndetse abantu bakwiye gutangira kujya muri Uganda, ariko ko atabyemeye.

Ati “Namubwiye, nti tuvuge ko mbikoze, hanyuma ejo cyangwa ejobundi abandi Banyarwanda bagafungwa, kandi n’abari muri gereza batarafungurwa. Urashaka kuvuga ko nzagenda nkabwira Abanyarwanda ngo murabizi, naratengushywe? Na none muhagarike kujyayo?

Narababwite nti noneho nimutubabarire. Muhagarike ibi bintu ku Banyarwanda, abenshi mu bafunzwe nta cyaha bafite, kandi niba bafite icyaha nticyigeze kijyanwa mu rukiko”.

Nubwo ikibazo kimwe gisa n’icyakemutse, hari ibindi bibazo bikeneye gukemuka, ndetse ko Perezida Kagame yasabye abayobozi ba Uganda kugenda bagakemura ikibazo cyo kuba Uganda yifatanya ikanatera inkunga imitwe igamije guhungabanya u Rwanda.

Yavuze ko ibyo nibiramuka bikozwe, ako kanya umupaka uzahita ufungurwa.

Perezida Kagame yahishuye ko yategetswe kuvuga ko Abanyarwanda bashobora gutangira kujya muri Uganda, nubwo umutekano wabo utizewe.

Ati “Ibyo ni byo ndi gusabwa. Nabaye mbyihoreye kuko ntabwo ndemera ko nabwira Abanyarwanda gukora ibyo. Ko batazafungwa, hanyuma imiryango yabo ikazaza kumbwira ko nashyize imiryango yabo mu byago”.

Gusubira i Luanda

Perezida Kagame yavuze ko vuba aha, abakuru b’ibihugu byombi bazasubira muri Angola, kurebera hamwe ibyakozwe, no kureba ibitarakozwe, ariko ntiyavuze igihe ibyo bizabera.

Yavuze ko mu myaka myinshi ishize imipaka yashyizweho n’abakoloni iriho, ariko ko yabaho cyangwa itabaho, guturana neza ari byo biza mbere.

Ati “Kuyikuraho bisaba kunoza imibanire myiza. Fata umuturanyi wawe uko nawe wifuza ko agufata. Atari uguhiga bukware abantu baturuka ku muturanyi wawe, hanyuma ukajya kuvuga ko ibyo bibazo by’imipaka ntacyo bivuze.

Oya, ibidafite icyo bivuze ni ibyo ukorera umuturanyi wawe, ari nabyo urebye binashyiraho uwo mupaka. Ni yo mpamvu navugaga ko nubwo byaba atari igihugu gituranye n’ikindi, ni umuryango uzaba uturanye n’undi”.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo iyo mipaka itabaho, hazabaho inzitizi hagati y’umuryango n’undi, cyangwa habeho imibanire myiza no guhanahana ibintu, kandi ibintu bigende neza mu buryo byagakwiye kugenda.

Ati “Ntacyo bivuze kuba umuntu uturutse mu gihugu cy’igituranyi yaza akakubwira ko ari wowe muntu mwiza ubaho. Nta kibazo mfite ku kuba umuntu yaba ari we mwiza ubaho. Gusa tugomba kubireba”.

Akoresheje urugero rw’inzu za nyakatsi u Rwanda rwaciye, Perezida Kagame yavuze ko iyo abaturanye bafite izo nzu nyinshi, ntushobora gukina imikino yo gutwika inzu kuko nawe iyawe yashya.

Ati “Iyo inzu y’umuturanyi wawe ihiye, nyakatsi yawe nay o ishobora gushya. Ni yo mpamvu kubana neza ari cyo gikwiye”.

Reba Video ikubiyemo ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka