Abamaze kubona inyungu mu isoko ry’imari n’imigabane barashishikariza abandi kurigana

Ikigo kigenzura amasoko y’imari n’imigabane (Capital Market Authority-CMA), gikomeje gahunda yo gukangurira urubyiruko rwo muri Kaminuza kwitabira amarushanwa yiswe Capital Market University Challenge (CMUC) mu rwego rwo kubereka amahirwe ari mu isoko ry’imari n’imigabane, no kubafasha gutinyuka ishoramari.

Biyemeje kugana isoko ry'imari n'imigabane
Biyemeje kugana isoko ry’imari n’imigabane

Mu muhango wo gutangiza ku nshuro ya karindwi amarushanwa no gusobanurira urubyiruko rwiga muri Kaminuza amahirwe arutegereje muri iryo soko wabereye mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro IPRC-Musanze ku itariki 31 Mutarama 2020, abanyeshuri bo muri Kaminuza zinyuranye bashimishijwe n’iyo gahunda y’amarushanwa, bavuga ko bagiye kwitabira iyo gahunda biyandikisha.

Abenshi ngo bajyaga babyumva ariko ntibasobanukirwe neza imikorere y’iryo soko, aho babifataga nk’aho iyo gahunda ireba abifite gusa, ibyo bigatuma batitabira iyo gahunda bemeza ko ari ingirakamaro.

Umunyeshuri muri INES-Ruhengeri witwa Isimbi Grene witabiriye iyo gahunda ku nshuro ya mbere, yavuze ko ibisobanuro yahawe bijyanye n’iryo soko bigiye kumufasha kurushaho gutinyuka kurigana mu rwego rwo kwizigamira anatekereza icyo azakora mu gihe azaba yasoje amashuri.

Yagize ati “Akamaro ndakabonye, ntabwo abenshi barasobanukirwa icyo iri soko rivuze. Uko bagenda badusobanurira turasobanukirwa, kandi ndatekereza ko ibi tubwiwe bikangura urubyiruko kumenya kwizigamira, ejo niturangiza Kaminuza tuzihangire imirimo, niteguye kwiyandikisha muri iyo gahunda”.

Isimbi avuga kandi ko ubumenyi bahawe ku bijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, biteguye kubugeza ku bandi, asaba ko ubukangurambaga bwarushaho kugera muri Kaminuza zose mu rwego rwo kurushaho gufasha abanyeshuri kubisonanukirwa birushijeho.

Selapie Tuyishime wiga muri Kaminuza ya Kigali, we yagize ati “Nk’umuntu wiga ibijyanye na Bizinesi, aya mahugurwa tuyakiriye neza nk’abantu biga muri Kaminuza. Twabyakiriye neza kubera ko tuba dukeneye amakuru ku ishoramari. Dushimiye Leta yadutekereje, ituzanira iri soko kuko rigiye kudufungura umutwe dutekereze cyane”.

Abanyeshuri banyuzwe n'ibisobanura bahawe ku isoko ry'imari n'imigabane
Abanyeshuri banyuzwe n’ibisobanura bahawe ku isoko ry’imari n’imigabane

Uretse gusobanukirwa ko iryo soko ry’Imari n’imigabane rifasha abarigana kuzigama no gushora imari, abo banyeshuri babwiwe ko hari n’andi mahirwe yo kwitabira amarushanwa atangirwamo ibihembo binyuranye.

Abamenye iryo soko kare baremeza ko bamaze kugera ku rwego rushimishije nyuma yo gutsindira ibihembo binyuranye bikababera igishoro muri iryo shoramari.

Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Huye witwa Théogène Kubahoniyesu avuga ko atari azi amahirwe ari muri iryo soko, ariko aho arimenyeye yitabira amarushanwa atsindira ibihembo ari na byo yahereyeho yizigamira agura imigabane. Ubu buri mezi atandatu akaba yakira amafaranga asaga ibihumbi 300 y’inyungu.

Theogene Kubahoniyesu avuga ko yamaze kungukira mu isoko ry'imari n'imigabane
Theogene Kubahoniyesu avuga ko yamaze kungukira mu isoko ry’imari n’imigabane

Agira ati “Ntabwo nari nzi ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, nari nzi ko ari iby’abantu bifite bagashora amafaranga menshi. Ariko nkimara kubona ayo mahirwe yo gusobanurirwa iyo gahunda twariyandikishije dukora ikipe dutsindira amafaranga miliyoni n’ibihumbi magana abiri. Utabariyemo ayo tubasha kugurizanya hagati yacu, kwa kwizigamira kugeze kuri miliyoni zikabakaba enye mu myaka itatu gusa”.

Rogers Cyuri witabiriye isoko ry’imari n’imigabane mu myaka ibiri ishize, aravuga ko yungutse amafaranga menshi nyuma yo gutsindira Miliyoni n’ibihumbi 200.

Ngo bishyize hamwe bakora ikipe y’abantu batanu bagura imigabane igihumbi, aho bashoye miliyoni n’ibihumbi 200 mu myaka ibiri bakaba bageze kuri miliyoni zisaga icumi, ubu bakaba barakoze umushinga wo korora ingurube.

Abamaze kubona inyungu mu isoko ry’imari n’imigabane, barasaba urubyiruko kugana iryo soko mu rwego rwo kurushaho gutegura ubuzima bwabo bw’ejo hazaza nk’uko Rogers Cyuri akomeza abivuga.

Ati “Ntabwo isoko ry’imari n’imigabane ari ibya ba kontabure gusa, oya ni irya buri munyarwanda wese wifuza gushora ahantu yunguka. Njye nta gihombo nabonye kandi nabigiyemo ndi umuhinzi.

Banyuzwe n'imikorere y'isoko ry'imari n'imigabane
Banyuzwe n’imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane

Byishimo Boutros we avuga ko ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, yagiye abyigira mu ishuri ariko ntabisobanukirwe neza, ubu ngo amahugurwa bahawe agiye kumufasha gushyira mu ngiro inama bahora bagirwa n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, zijyanye no gukura amaboko mu mifuka bakihangira imirimo.

Ati “Izi ni imbaraga zidusunikira kuri ya Gahunda Perezida wa Repubulika ahora atubwira yo kwihangira imirimo, cyane cyane nkatwe ababyize biduteye kugira ubushake kandi n’ubushobozi burahari.

Migisha Magnifique ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa mu Kigo kigenzura isoko ry’imari n’imigabane, yasabye urubyiruko ruri mu mashuri kwitabira iryo shoramari, baharanira no kugerageza amahirwe yo kwitabira amarushanwa atangwa mu rwego rwo kubereka akamaro n’amahirwe akubiye muri iryo soko.

Migisha Magnifique ushinzwe itumanaho n'imenyekanishabikorwa muri CMA
Migisha Magnifique ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri CMA

Migisha yavuze ko Ikigo kigenzura isoko ry’imari n’imigabane, kibereyeho kurinda abagura imigabane mu isoko ry’imari n’imigabane.

Ati “Iki kigo kigenzura isoko ry’imari n’imigabane kibereyeho kurinda abaguze imigabane n’abashoye mu mpapuro mpeshwamwenda za Leta, kugira ngo ubone za nyungu kandi zikugerereho ku gihe. Ni ikigo cyatangiye muri 2008, gitangirana n’iri soko aho rikorana n’ibigo umunani”.

Migisha Magnifique yibukije urubyiruko ko gushora imari muri icyo kigo bidasaba ingwate z’imitungo inyuranye nk’uko bisabwa mu mabanki, avuga ko ingwate iba amafaranga umaze kugeza muri iryo soko.

Ni amarushanwa yatangijwe ku itariki 31 Mutarama 2020 aho agiye kwitabirwa na Kaminuza zirenga 40 mu gihugu. Ku itariki 15 Gashyantare 2020 ayo marushanwa azatangizwa mu ntara zose z’igihugu akazasozwa ku itariki 03 Mata 2020 muri Kigali Convention Centre, ari nabwo hazatangwa ibihembo ku bitwaye neza kurusha abandi.

Abanyeshuri baturutse muri Kaminuza zinyuranye mu muhango wo gutangiza amarushanwa ku nshuro ya karindwi
Abanyeshuri baturutse muri Kaminuza zinyuranye mu muhango wo gutangiza amarushanwa ku nshuro ya karindwi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nigute nabona phone number za migisha magnifique

Alexis Nsanzumuhire yanditse ku itariki ya: 7-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka