U Rwanda na Uganda birongera guhurira muri Angola kuri iki cyumweru

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda birasubira muri Angora kuri iki cyumweru tariki 02 Gashyantare 2020 mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umubano umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Abakuru b'ibihugu by'u Rwanda, Uganda, Angola na DR Congo baherukaga guhurira i Luanda muri Angola tariki 12 Nyakanga 2019 (Ifoto:Urugwiro)
Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na DR Congo baherukaga guhurira i Luanda muri Angola tariki 12 Nyakanga 2019 (Ifoto:Urugwiro)

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko iyo nama ya gatatu yiga kuri icyo kibazo izaba irimo abahagarariye ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’abahuza b’impande zombi ari bo Perezida wa Angola João Lourenço, na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola na yo yemeje amakuru y’iyi nama, ivuga ko Perezida wa Angola, João Lourenço, ari we watumiye bagenzi be b’u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo bongere baganire ku kibazo cy’umutekano n’imibanire hagati y’ibihugu byo mu Karere.

Abahagarariye ibihugu by'u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye kongera guhurira mu biganiro (Ifoto: Urugwiro)
Abahagarariye ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye kongera guhurira mu biganiro (Ifoto: Urugwiro)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ibafashe bumvikane turebe ko twakongera kuba umwe pe.agahinda ni kose ku baturage bose.babe abagabo pe.inama zingana gutya nta mwanzuro byaba bibi.

Muzungu yanditse ku itariki ya: 2-02-2020  →  Musubize

iyi nama twizere ko intumwa za Uganda zitongera gusinzira nkuko byagenze ubushize muri Uganda,kubwa bariya bakuru b,ibihugu baraba bayitabiriye dushobora kugira icyizere ko umusaruro wayo uzaba mwiza mu buryo butanga icyizere.
inzira zo gushaka amahoro nta gucogora reka dukomeze dusenge,umubana Wacu na Uganda igitotsi kizavamo.

Munyembabazi Diogene yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka