Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Gicumbi ni ho hatangijwe igikombe cy’ubutwari mu mukino wa Handball, aho irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 15 mu bagabo, n’amakipe 10 mu bagore.
Ku munsi wa mbere w’irushanwa hakinwe imikino y’amajonjora mu matsinda, maze kuri iki Cyumweru hakinwa imikino ya ½ n’imikino ya nyuma yose yabereye ku Mulindi w’Intwari.
Mu bagabo, ikipe ya Police Handball Club yaje gutsinda ikipe ya ES Kigoma muri ½ ibitego 34 kuri 27, naho APR HC itsinda ikipe ya Gicumbi ibitego 30 kuri 26, mu gihe mu bakobwa ikipe ya Kaminuza ya Huye yatsinze ISF Nyamasheke 19-13 naho Kaminuza ya Rukara itsinda GS Kiziguro 21-18.
Ku mukino wa nyuma mu bagabo, ikipe ya Police HC yaje kwegukana igikombe itsinze APR HC ibitego 40 kuri 35, ni nyuma y’uko igice cya mbere cyari cyarangiye Police ifite 22 kuri 17 bya APr HC.
Mu bagore, amakipe ya Kaminuza y’u Rwanda abiri ari iyo Kaminuza ishami rya Rukara na Kaminuza ishami rya Huye, bahuriye ku mukini wa nyuma maze Kaminuza ya Huye itsinda Kaminuza ya Rukara.
Amafoto





























Ohereza igitekerezo
|