U Buyapani bugiye kongera ishoramari mu Rwanda

Ambasaderi mushya w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, aremeza ko igihugu cye kigiye kongera ishoramari mu Rwanda kubera ko umubano hagati y’ibihugu byombi wifashe neza.

Ambasaderi Masahiro Imai uhagarariye u Buyapani mu Rwanda
Ambasaderi Masahiro Imai uhagarariye u Buyapani mu Rwanda

Ambasaderi Masahiro yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 29 Mutarama 2020, ubwo yagezaga impapuro zimuhesha uburengazira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Uretse uhagarariye u Buyapani, abandi ba Ambasaderi b’ibihugu icyenda ari byo Finland, Malawi, Sierra Leone, Niger, Georgia, Burkina Faso, u Butaliyani, Denmark na Repubulika ya Czech, na bo bagejeje impapuro zabo kuri Perezida Kagame.

Ambasaderi Masahiro yavuze ko azashyira ingufu mu gukora ubuvugizi kugira ngo igihugu cye cyongere ibikorwa gikorera mu Rwanda, cyane cyane ishoramari.

Yagize ati “Nemereye Perezida Kagame ko ngiye gushaka uko nzana ibikorwa byinshi by’Abayapani mu Rwanda mu nzego zitandukanye. Ntabwo ari gutera inkunga gusa, si iby’abakorerabushake gusa, ahubwo ni ubucuruzi, mbese ishoramari rya kompanyi z’Abayapani, ni ako kazi kanjye gakomeye ko kuzana abakuriye izo kompanyi”.

Yagarutse kandi kuri bimwe mu bikorwa yumva bizongerwamo ingufu n’ubwo hari ibyo icyo gihugu gisanzwe gikorera mu Rwanda.

Ati “Ndacyatekereza ku byo tuzashoramo imari, ariko ni nko mu ngufu, ibikorwa remezo birimo ibigo by’ubuzima, amashanyarazi, amazi ndetse no gutunganya imyanda. Ibyo ni byo by’ingenzi numva nzibandaho”.

Hashize imyaka 10 u Buyapani bufunguye Ambasade yabwo mu Rwanda, umubano hagati y’ibihugu byombi ukaba waragiye ukura umwaka ku wundi, cyane ko icyo gihugu gisanzwe gifasha u Rwanda mu buhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Uhagarariye u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti, yavuze ko igihugu cye gisanzwe kibanye neza n’u Rwanda, kandi ko hari ibindi bishya biziyongera ku byo ibihugu byombi bisanzwe bifatanyamo.

Ati “Twiteguye gufatanya mu byo gutunganya ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, mu by’ubwubatsi, by’umwihariko mu gukora ibirahure n’ibyuma ndetse no mu bukerarugendo. Tuzi ko u Rwanda rutunganya neza iby’ubukerarugendo ku buryo n’abaturuka iwacu bahitamo kuza gusura ingagi z’u Rwanda n’ubwo mu bihugu bituranye na rwo zihari”.

Icyo gihugu gisanzwe gifasha u Rwanda mu by’umutekano, aho impuguke zacyo zitanga amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda, gutoza imbwa zifashishwa mu gusaka n’ibindi.

Ambasaderi wa Burukina Faso, Ganou Diaby Kassamba Madina, we yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwari butaratera imbere, ariko ko agiye gushaka uko bwazamurwa.

Ati “Navuze ko ngiye gushaka uko habaho amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kuko nta yari asanzweho. Twafatanya nko mu guteza imbere ubuhinzi kuko twe dufite igihugu kigwamo imvura gake, tumenyereye kuhira mu gihe u Rwanda rufite amazi menshi, bivuze ko hari ibyo twahanamo inararibonye”.

Ati “Natwe kandi twarebera kuri gahunda z’u Rwanda mu burezi, cyane cyane mu ikoranabuhanga ndetse tugafatanya mu bucuruzi hagati y’abashoramari b’impande zombi”.

Muri rusange ba Ambasaderi bose bashimye iterambere u Rwanda rugezeho ndetse n’uko bakiriwe na Perezida Kagame, bakaba bibanze ku bufatanye mu bucuruzi, mu burezi, umutekano, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, inganda, ubuhinzi n’ibindi.

Uretse Ambasaderi w’u Buyapani ufite icyicaro mu Rwanda, abandi bakiriwe bafite ibyicaro mu bihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ari byo Kenya, Tanzania, Ethiopia na Uganda.

Dore abandi ba Ambasaderi bagejeje impapuro zabo kuri Perezida Kagame:

Ambasaderi Ganou Diaby Kassamba Madina uhagarariye Burkina Faso
Ambasaderi Ganou Diaby Kassamba Madina uhagarariye Burkina Faso
Ambasaderi Glad Chembe Munthali uhagarariye Malawi
Ambasaderi Glad Chembe Munthali uhagarariye Malawi
Ambasaderi Massimiliano Mazzanti uhagarariye u Butaliyani
Ambasaderi Massimiliano Mazzanti uhagarariye u Butaliyani
Ambasaderi Martin Klepetko uhagarariye Repubulika ya Czech
Ambasaderi Martin Klepetko uhagarariye Repubulika ya Czech
Ambasaderi Nicolaj Abraham Hejberg Peterson uhagarariye Denmark
Ambasaderi Nicolaj Abraham Hejberg Peterson uhagarariye Denmark
Ambasaderi Peter Joseph Francis uhagarariye Sierra Leone
Ambasaderi Peter Joseph Francis uhagarariye Sierra Leone
Ambasaderi Riitta Swan uhagarariye Finland
Ambasaderi Riitta Swan uhagarariye Finland
Ambasaderi Zakariaou Adam Maiga uhagarariye Niger
Ambasaderi Zakariaou Adam Maiga uhagarariye Niger
Amb. Zurab Dvalishvili uhagarariye Georgia
Amb. Zurab Dvalishvili uhagarariye Georgia
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka