Bitarenze uyu mwaka haratangira kubakwa umudugudu wa siporo muri Kigali

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ambasaderi Claver Gatete, avuga ko guhera muri uyu mwaka wa 2020, agace kegereye sitade Amahoro kose kagiye kubakwamo ibibuga bishya by’imikino, ubwogero, imihanda y’amagare, hoteli ndetse n’isoko ricururizwamo ibijyanye n’imikino.

Sitade Amahoro na yo izavugururwa/Ifoto yavuye kuri interineti
Sitade Amahoro na yo izavugururwa/Ifoto yavuye kuri interineti

Kubera iyo mpamvu, Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), Ibiro bya Polisi y’Umujyi wa Kigali (Metropolitan Police), ivuriro, amashuri n’ibikorwa by’ubucuruzi byose biri muri kariya gace ngo bigomba kwimuka.

Minisitiri Gatete avuga ko uretse ibikorwa remezo bishya bijyanye n’imikino bizubakwa, za sitade zihasanzwe na zo ngo zigiye kuvuguruwa kugira ngo Kigali ihinduke umurwa w’imikino mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Yagize ati “Turashaka ihuriro ry’imikino yose (One Stop center), ahari RBC hagiye gushyirwa inzu nini y’isoko ry’ibijyanye n’imikino byose, haruguru ya Sitade Amahoro hari Polisi, na yo igiye kuhava.

Iruhande hari ivuriro, hari n’aho bidagadurira ndetse n’ishuri, byose bizimuka, hariya hose hari ubutaka buri ku buso bwa hagitari 35, twamaze kuhakorera igishushanyo mbonera cy’imikino yose”.

Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete

Akomeza agira ati “Sitade Amahoro tuzayivugurura igire imyanya yicarwamo irenga ibihumbi 44 ivuye ku myanya ibihumbi 25, ndetse n’imbere mu kibuga hazakorwa hagire ibipimo mpuzamahanga.

Sitade nto n’ahakinirwa ‘Para-olympics’ na byo bigiye kuvugururwa bijyane n’igihe, nyuma yaho hazashyirwa ibijyanye no koga (swimming), hari n’aho tuzashyira ibibuga bya ‘tennis’ birindwi, hari utuyira tw’amagare ndetse muri Sitade Amahoro hazashyirwamo ibiro n’indi mikino itandukanye.

Mu bice bya ruguru hazubakwa hoteli n’ibiro (offices), kandi ibyo mvuga biratangira gukorwa uyu mwaka ntabwo ari kera, turashaka ko buri muntu wese guhera ku bana kugera ku bakuru bazahabona ibyo kwidagadura byose”.

Ibiro bya Polisi y'Umujyi wa Kigali na byo bizimuka
Ibiro bya Polisi y’Umujyi wa Kigali na byo bizimuka

Minisitiri w’Ibikorwaremezo akomeza asobanura ko i Gahanga muri Kicukiro na ho hateganyirijwe ibikorwa bijyanye no kwidagadura ndetse n’amashuri yigisha ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro.

Hagati ya Nyarutarama na Kacyiru muri Kigali na ho hari ubusitani MININFRA ivuga ko burimo gutunganywa kugira ngo hazajye habera imikino ya ‘golf’, izatangira kuhakinirwa mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka ubwo Inama y’Abakuru b’Ibihugu bikoresha icyongereza (CHOGM) izaba iteraniye mu Rwanda.

Igishushanyo mbonera cy'ahazubakwa umudugudu wa siporo
Igishushanyo mbonera cy’ahazubakwa umudugudu wa siporo

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ikomeza igaragaza ko inama ya CHOGM irimo kwitegurwa bikomeye, haba mu gutunganya no gutaka imihanda n’inyubako, ndetse no kunoza ingendo mu Mujyi wa Kigali.

Amb. Gatete avuga ko Leta yifuza guhindura Kigali umurwa mukuru w’imikino mu karere u Rwanda ruherereyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Interesting facilities!

Can’t wait to enjoy them!

Sam yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka