CHOGM izasanga imijyi y’u Rwanda itatse Kinyarwanda

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Ambasaderi Claver Gatete, avuga ko Umujyi wa Kigali uzaba utatse mu buryo budasanzwe mbere y’uko Inama y’Abakuru b’ibihugu bikoresha icyongereza (CHOGM) izateranira mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena 2020.

Kigali Arena ni imwe mu nyubako zifite imitako igaragaza umuco Nyarwanda / Photo:Internet
Kigali Arena ni imwe mu nyubako zifite imitako igaragaza umuco Nyarwanda / Photo:Internet

Amb. Gatete avuga ko imihanda n’ahagaragarira amaso hose muri Kigali no mu yindi mijyi nka Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare, ngo hagomba kuba hubatswe mu buryo buteye kimwe.

Yasobanuye ko imirongo yo hagati mu muhanda wa kaburimbo igomba kuba isigishijwe ibara ry’umuhondo, imirongo yo ku mpande ikaba igomba gusa n’umweru, inkengero z’umuhanda na zo zigasigwa amabara y’umukara n’umweru.

Mu bice by’umuhanda abantu bambukiramo (Zebra crossing) hagomba kuba hashyizwe kaburimbo y’umukara mwinshi, hanyuma bagashyiramo imirongo ifite ibara ry’umweru.

Minisitiri Gatete akomeza agira ati “Mu mujyi turashaka umuhanda mwiza ariko tukanawutaka ubusitani, kuva ku kibuga cy’indege (Kanombe) twatangiye gushyiramo indabo zitandukanye, zikazashyirwa no mu masangano y’imihanda (round about).

Ibiti na byo tugomba kureba ukuntu bigomba kuba bimeze ku buryo uzahareba agomba kubona umujyi mwiza, ibi kandi bigomba kuba byakozwe mbere y’uko inama ya CHOGM iterana muri Kamena 2020”.

Avuga ko amasangano y’imihanda yo ku Kisimenti (i Remera), Sonatube, ahahoze Minisiteri y’Ubutabera, kuri ‘Convention Center’, hafi ya Ambasade y’Abanyamerika ndetse na ‘Rond Point’ nini y’Umujyi wa Kigali, hagomba guterwa indabo no kubumbirwamo amashusho agaragaza umuco w’u Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko inama ya CHOGM izaza isanga abaturiye imihanda bose barubatse inzitiro mu buryo buteye kimwe, kandi bakaba bagomba kuhashyira imitako bashingiye ku bigize umuco w’u Rwanda.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo akomeza agira ati “Hari abantu batangiye gutaka umujyi bashingiye ku muco w’u Rwanda, na biriya bibumbano (ibishushanyo) bigomba kuba bitandukanye ku buryo umuntu yaza akahifotoreza.

Abubaka ibipangu bagomba kuba barubatse mu buryo bufitanye isano kuva mu mujyi kugera ku kibuga cy’indege, ariko ibyo dukora hano ni na byo twatangiye mu mijyi yunganira Kigali, kugira ngo bikurure abaza kuba mu Rwanda hamwe n’abarusura”.

Mu bindi bikorwa Minisitiri Gatete avuga ko bizatuma umujyi usa neza, ngo harimo ibishanga bizatunganywa nyuma y’uko byimurwamo abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi se ko byaba ari ugukorera ijisho. Kubaka ibipangu bimwe ni iki bizana nka added value ku gihugu. Ahubwo njye nakabuze nti bubake ibipangu byiza, indabo zihore ziterwa n’ibiti bihindurwa Atari ukubera ko Hari iyo nama. Naho iyo bibaye kubikora kuko habaye inama n’ubundi birangira buri wese abibonye ko bikozwe vuba. Erega bahafite benewabo baranababaza. Turyoshye u Rwanda kuko rugomba kuryoha apana kuko abantu baje.

Gasore yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka