CECAFA: Shema Fabrice yahaye miliyoni 5 Frw Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice yahaye ikipe ya Rayon Sports WFC nyuma kugera ku mukino wa CECAFA isezereye Kampala Queens muri 1/2 kuri penaliti 4-3.

Amakuru Kigali Today ikesha umwe mu bari muri iyi kipe iri muri iri rushanwa riri kubera muri Kenya, ni uko ubu butumwa bw’iyi mpano yatanzwe na Shema Ngoga Fabrice babugejejweho binyuze kuri Komiseri Ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore Gicanda Nikita.

Kigali Today yamenye ko buri muntu wese yemerewe guhabwa ibihumbi 150 Frw, aho muri rusange itsinda riri hamwe na Rayon Sports ribarirwa mu bantu 31 ndetse mu gihe twandikaga iyi nkuru, hakaba hari hari gutunganywa uburyo buri wese agomba kwakira amafaranga ye.

Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma, itsinze Kampala Queens kuri penaliti 4-3, nyuma yuko amakipe yombi anganyije 0-0 mu minota 90 ndetse na 30 y’inyongera, iyi kipe ikazahahurira na JKT Queens yo muri Tanzania yo yasezereye Kenya Police Bullets nayo iyitsinze kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1, umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2025.

Ibyumweru bibiri bya mbere mu biro bya FERWAFA, Shema Fabrice akozemo byinshi bisigaye mu mitwe y’abanyamupira......

Gutanga ntabwo ari ibitunguranye kuri Shema Ngoga Fabrice dore ko buri wese wakiniye cyangwa wakoreye AS Kigali mu gihe irenga irindwi yamaze ayiyobora amuvuga imyato, avuga ko akora ibishoboka byose kugira abakozi be bagire imbaraga zo gukora. Ubwo yari atanze kandidatire yo kuyobora FERWAF bamwe mu baganiriye na Kigali bavuze ko bahombye kuko ari umugabo utaratinyaga kuzamura agahimbazamusyi kakagera ku bihumbi 250 Frw kuri buri wese igihe batsinda umukino gusa.

Muri uyu mujyo kando, Perezida Shema Ngoga Fabrice umaze ibyumwe bibiri atorewe kuyobora FERWAFA akomeje gukora ibiri gufatwa nk’ibishya muri ruhago Nyarwanda ariko yari asanzwe akora muri AS Kigali yayoboraga, dore ko yari amaze igihe gito ageneye abakinnyi b’Amavubi arenga miliyoni 40 Frw abashimira nyuma yo gutsindira Zimbabwe muri Afurika y’Epfo igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Shema Ngoga Fabrice kandi anaheruka kuzamura amafaranga umusifuzi ahabwa kuri buri mukino wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda aho yavuye ku bihumbi 47 Frw akagera ku bihumbi 100 Frw, bazajya bahabwa buri kwezi bitewe n’imikino umusifuzi yasifuye uko ingana, ibi kandi bikaba byariyongereyeho guhabwa amasezerano y’akazi mu gihe abazajya basifura imikino yabereye Huye, Rubavu na Rusizi bazajya bararayo umunsi mbere.

Ubwo yaganiraga n’abasifuzi tariki 12 Nzeri 2025, yababwiye ko kubahiriza ibyo gushakirwa aho kurara mu turere twa Rubavu na Huye na Rusizi(Igihe hazaba haberayo imikino) bizatangira nyuma y’iminsi ibiri ya shampiyona, ariko abasifuye imikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026 yabereye Huye na Rubavu, Shema Ngoga Fabrice akaba yarahise aba ibihumbi 50 Frw kuri buri wese.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka