Coronavirus: U Rwanda rwihanganishije abaturage b’u Bushinwa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020, yahuye na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei, amugezaho ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage b’u Bushinwa na Leta yabo, ku bw’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye icyo gihugu.

U Rwanda rwihanganishije u Bushinwa / Photo:Internet
U Rwanda rwihanganishije u Bushinwa / Photo:Internet

Minisitiri Biruta yagize ati “Twashimishijwe n’uburyo u Bushinwa buri kwitwara ku cyorezo cya coronavirus, n’ubwuryo bufasha abanyamahanga barimo n’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Hubei. Turacyafitiye icyizere u Bushinwa, ku bushobozi bwabwo mu gukumira iki cyorezo”.

Minisitiri Biruta kandi yashimiye Ambasaderi Hongwei ku bufasha no gutanga ibyo kurya ku Banyarwanda 155 batuye mu Ntara ya Hubei, byatanzwe n’ubuyobozi bufatanyije na Ambasade y’u Rwanda iri i Beijing.

Mu itangazo MINAFET yashyize ahagaragra, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rukomeje gukumira icyorezo cya coronavirus, ku bufatanye n’u Bushinwa, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka