Abatuye ku kirwa cya Nkombo batangiye gukingirwa Ebola

Leta y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bashyize hamwe imbaraga mu kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola kugira ngo kitinjira ku butaka bw’u Rwanda, bikaba byarakozwe mu rwego rwo gukingira abaturiye ibice bifite ibyago byinshi byo kuba bakwandura.

Ibikorwa byo gukingira Ebola ku kirwa cya Nkombo
Ibikorwa byo gukingira Ebola ku kirwa cya Nkombo

Hanakozwe kandi ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku mu buryo buhamye, aho muri Kanama umwaka ushize wa 2019 u Rwanda na DRC bemeranyije kuzamura uburyo bwo gutanga amakuru ku mpande z’ibihugu byombi, ku bijyanye no kugaragaza abantu baba bahuye n’abarwayi ba Ebola, cyangwa ababa bakekwaho kuyirwara.

Icyorezo cya Ebola cyongeye kwibasira igihugu cya DRC muri Kanama 2018 aho cyahitanye abantu bagera ku 2236 uwo mwaka. Ibyo byatumye Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangiza ingamba zikaze zo gukumira ko icyo cyorezo cyagera ku butaka bw’u Rwanda aho yanatangije igikorwa cyo gukingira Abanyarwanda.

Minisiteri y’Ubuzima yatangije igikorwa cyo gukingira abaturage n’abakora muri serivisi z’ubuzima mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, gafatwa nk’akari gafite ibyago byinshi byo kugerwamo na Ebola.

Kuri ubu igikorwa cyo gukingira abaturage cyageze no ku baturage bo ku kirwa cya Nkombo, ikirwa na cyo gifite ibyago byo kuba cyagerwamo na Ebola kubera imiterere yacyo.

Abatuye iki kirwa bakaba bataritabwagaho na Leta zabanje ku buryo abaturage baho basigaye inyuma mu iterambere.

Ikirwa cya Nkombo giherereye ku birometero 12 uvuye mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, no kuri metero 600 winjiye mu kiyaga cya Kivu, naho kuva ku kirwa werekeza muri Kongo abakoresha ubwato butoya bwo kugashya bibafata iminota.

Muri Congo ni ho abatuye ku Nkombo bakunze gukorera akazi kabo ka buri munsi ari na byo bigaragaza ko bashobora guhura n’ibyago byo kwandurirayo Ebola.

Abatuye ku Nkombo bavuga indimi eshatu zirimo Amashi, Igiswahili n’Ikinyarwanda, icyo kirwa kiri kuri kilometero 5 uvuye muri Congo, ari na byo byatumaga Leta zabanje zarafataga abaturage bacyo nk’Abakongomani aho kuba Abanyarwanda.

Ibyo byatumaga abatuye ku Nkombo batitabwaho mu kwegerezwa ibikorwa remezo, birimo nk’amashuri, amavuriro, n’imihanda.

Theophile Nyandwi utuye kuri icyo kirwa avuga ko abatuye ku Nkombo biyumva cyane mu rurimi rw’Amashi ari na yo mpamvu Leta zindi zagiye zibafata nk’Abanyekongo ntizibiteho.

Agira ati, “Izindi Leta zadufataga nk’Abanyekongo, ariko twari Abanyarwanda, twambuka umupaka wa Congo nibura gatatu ku munsi, mu rwego rwo gushaka imirimo”.

Benshi mu batuye ku kirwa cya Nkombo batunzwe no gukora ubucuruzi n'uburobyi
Benshi mu batuye ku kirwa cya Nkombo batunzwe no gukora ubucuruzi n’uburobyi

Ati “Abaturage ba Nkombo benshi bakora umwuga w’uburobyi kandi isoko ry’umusaruro wabo riba i Bukavu. Aha kandi ni na ho hagiye hagaragara abantu benshi barwaye Ebola. Abanyarwanda bageragaza kwitwararika, ariko turishimira ko tubonye urukingo ruturinda kwandura Ebola.”

Avuga ko kuri Leta zabanje, Nkombo itagiraga amashuri, nta mavuriro, nta mihanda, aho abaturage bo kuri icyo kirwa bari batunzwe n’ubuhigi n’uburobyi.

Agira ati, “Uyu munsi ibintu byarahindutse, turi Abanyarwanda bafite agaciro nk’abandi kuko ibikorwa byose bitugeraho nka bo, ku buryo no gukingirwa Ebola byatugezeho nka bo.”

Ku wa 30 Mutarama 2020, Minisiteri y’Ubuzima nibwo yatangije ibikorwa byo gukingira abaturage bo ku Nkombo bagera ku bihumbi 19. Iki kirwa kandi kimaze kubakwaho ibigo icyenda by’amashuri abanza, ibigo nderabuzima bine n’umuhanda utsindagiye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko urukingo rwa Ebola ruzatuma abaturage ba Nkombo batandura Virusi ya Ebola, ariko yanabibukije ko bagomba gukaza ingamba z’isuku mu miryango yabo nk’urukingo rw’ibanze mu ngo, mu mashuri n’aho bakorera imirimo yabo.

Agira ati, “Ntabwo ari ibihugu byinshi bifite uru rukingo, ni yo mpamvu umuntu wese kuri iki kirwa akwiye guhabwa uru rukingo kuko ni ubuntu, nimureke mwese dufatanyirize hamwe gukumira ko Virus ya Ebola yagera ku butaka bw’u Rwanda.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ritangaza ko abana n’abagore batwite badahabwa urukingo rwa Ebola.

Ibyo bivuze ko urukingo nibura rurinda abantu ku ijanisha rya 97%, kandi 90% by’abaruhawe bikaba byizewe ko rubakingira iyo baruhawe neza.

Umwaka ushize abakora muri serivisi z’ubuzima bagera ku 3.000 bahawe uru rukingo, mu gihe abaturage bagera ku 13.000 ari bo bamaze kuruhabwa mu gihugu hose.

Kuva mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2019, Leta y’u Rwanda yatangije ibikorwa byo gukumira Ebola aho yashyize za kamera zishobora kugaragaza abarwaye Ebola hirya no hino, no kubaka ibyumba byakwifashishwa ku mupaka wa Rubavu wambuka ujya i Goma.

Ibyo byumba bikaba byakwakira ugaragaweho na Ebola igihe hategerejwe imbangukiragutabara yo kumujyana ahabugenewe akurikiranirwa.

Ibyo byumba byubatse inyuma y’ahashyizwe izo kamera zisuzuma Ebola, izo Camera zikaba zisuzuma abambuka umupaka wa Rubavu bajya i Goma aho zipima ubushyuhe ku bambuka, zikaba zishobora kugaragaza ubushyuhe budasanzwe bw’umurwayi wa Ebola kugeza kuri Dogere Celisius 38 , mu gihe ubushyuhe busanzwe bubarirwa hagati ya Dogere Celisiyusi 36 na 37.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko hanateganyijwe imbangukiragutabara eshatu zifite ibikoresho byo gutwara uwagaragaweho na Ebola, u Rwanda rukaba rwarashoye asaga miliyoni 17z’Amadolari ya Amerika mu gushyiraho ibyo bikorwa byo guhangana na Ebola, nyuma y’uko icyorezo cya Ebola cyari kimaze guhitana abatari bake muri Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka