Muhanga: Biruhukije ikidodo cyo kubana bitemewe n’amategeko
Abagore babanaga n’abagabo batasezeranye byemewe n’amategeko mu Karere ka Muhanga, barishimira ko batakirukanwe mungo zabo nk’indaya, nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere bubigishije ibyiza byo kubana byemewe n’amategeko bakiyemeza gusezerana.

Babitangaje ubwo imiryango 35 yo mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranaga, ikiyemeza kubana akaramata, gushyira hamwe no kubahana kugira ngo bazabashe kubakana imiryango ibereye u Rwanda.
Kimwe mu byo abagore basezeranye bishimira ni ukuba noneho bagiye gutuza mu miryango yabo, bagakora bizeye ko bafite umutekano n’inyungu z’ibyo bakora, kuko babagaho bikanga kwirukanwa nk’indaya kubera ko ngo umugore udasezeranye n’umugabo nta gaciro aba afite.
Umwe muri bo agira ati, "Nahoraga nikanga ko umunsi umwe umugabo wanjye azanta akishakira abandi, cyangwa akanyirukana nk’indaya kuko niko dufatwa, none nishimiye ubuyobozi bwatwigishije tukaba diseseranye mu mategeko, ubu ngiye gukora ntuje numva ko nanjye ndi umugore nk’abandi".

Undi nawe agira ati, "Umugabo wanjye tumaranye imyaka 15 tutarasezeranye, nafatwaga nk’indaya kuko nta burenganzira nari mfite kubyo mvunikira, abana banjye ni njyewe bandikwagaho, ariko ubu bagiye kugira uburenganzira kuri se no kubyo twahahanye".
Abasezeranye kandi bishimiye kwinjira mu muryango Nyarwanda wubaha amategeko, kuko hari abari bafite urubwa rwo kwitwa amazina atabaheje agaciro, akunze kwitwa abana batemewe n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline akaba n’umwanditsi w’irangamimerere wakiriye amasezerano n’indahiro z’iyo miryango, yasabye abo bashyingiranwe kwibuka ko bafite inshingano zo kubana bagasangira ubuzima.

Agaruka ku byo amategeko ategaka abashyingiranwe, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yibukije ko iyo abashyingiranwe bamaze amezi atandatu batarabana, umwe muri bo ashobora kwaka ubutane iseserano rigatakaza agaciro, iyo uko kutabana batabanje kubyumvikanaho, abasobanurira n’ibindi bishobora gutuma amasezezerano bagiranye ateshwa agaciro.
Agira ati, "Impamvu tubasobanurira ibi ni ukugira ngo mumenye ko kwiyemeza gusezerana mufashe inshingano zituma mwubaka ingo zigakomera ntawe ubangamiye undi.

Yabasabye kugira uburyo bwumvikanweho mu micungire y’umutungo, kuyobora urugo bikaba bisangiwe ku mugabo n’umugore, kuko bidaharirwa umwe muri bo, bagashakira hamwe ibitunga urugo kandi iyo hari utabikoze bikagira ingaruka kuri urwo rugo.
Muri uku kwezi kw’imiyiborere myiza mu Karere ka Muhanga hamaze gusezerana imiryango 300, ku miryango ibarirwa muri 400 mu Karere kose yabanaga mu buryo butemewe, kandi igikorwa kikaba kigikomeje.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko gusezeranya iyo miryango, ari kimwe mu bizatuma abaturage bakomeza kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango, ahubwo bakarushaho gukora cyane bakiteza imbere.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|