Polisi yasabye abaturage kwirinda ubujura bwo kuri Whatsapp

Muri iki gihe ibyaha bikorerwa kuri interineti byiyongereye, imbuga nkoranyambaga zabaye uburyo bworoshye abajura bakoresha mu kwiba abazikoresha.

Abaturage bibwe amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga bahora batakambira abashinzwe umutekano.

Ku bw’ibyo, Polisi y’u Rwanda yatanze itangazo igira iti “Kubera umubare w’abakoresha imbuga nkoranyambuga ukomeza kwiyongera, cyane cyane abakoresha Whatsapp, turasaba abaturage kwirinda abajura bashobora kubyihisha inyuma bakabiba amafaranga”.

Bunyuze kuri twitter, Polisi yagaragaje amwe mu mayeri abo bajura bakoresha, inagaragaza uburyo abaturage bashobora kwirinda.

Polisi yavuze ko mbere na mbere, abo bajura baba bamaze kubona umwirondoro w’uwo bagiye kwiba,hanyuma bakaba baguza amafaranga bakoresheje uwo mwirondoro.

Kugira ngo babashe kubona umubare w’ibanga, abo bajura bahamagara uwo bagiye kwiba bamubwira ko hari ubutumwa bamwoherereje kuri whatsapp bibeshye, bakamusaba ko yakongera akabuboherereza. Iyo bamaze kubona umubare w’ibanga, baba bashobora kwinjira muri konti y’uwo bashaka kwiba.

Iyo bigeze aho, abo bajura bahitamo bamwe mu bantu basanzwe bavugana n’uwo bashaka kwiba, hanyuma bakabandikira babasaba kuboherereza amafaranga ku yindi nomero.

Polisi kandi yagaragaje uburyo abantu bashobora gukoresha birinda ubwo bujura bukorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Bumwe muri bwo ni ukwirinda kongera kohereza ubutumwa wabonye kuri whatsapp, kugira ngo umubare w’ibanga udahita ugaragara.

Ikindi kandi, abantu basabwa guhora bafunze whatsapp zabo, kandi waba wayikoreshaga kuri mudasobwa, ukibuka gusiga uyifunze.
Haramutse habayeho ikibazo kandi, polisi yizeza abaturage ko yahita itabara.

Itangazo rya polisi riti “Igihe hari umuntu ugusaba kwemeza umubare w’ibanga, ubwo whatsapp yawe iba yibwe, ntushobora kohereza cyangwa kwakira ubutumwa. Igihe cyose ujye uhita ubumenyesha polisi ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa kuri interineti kuri nomero 0788311087 cyangwa 0788311525 na 112.

Ujya umenyesha abashinze itsinda rya whatsapp (group admins), bagukure mu itsinda, kandi umenyeshe abarigize ko konti yawe yibwe. Ushobora no kohereza ubutumwa bugufi ku bantu bose ufitiye nomero, ubamenyesha kwirengagiza ubutumwa bwa whatsapp bubasaba amafaranga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Izombuga zigamije gukenesha abaturage nizifungwe pe

Raven yanditse ku itariki ya: 31-01-2020  →  Musubize

Izombuga zigamije gukenesha abaturage nizifungwe pe

Raven yanditse ku itariki ya: 31-01-2020  →  Musubize

Turashimira cyane ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda ku kigoro bakora mu gukumira bishoboka abanyarwanda ko bakwibwa , ariko turifuza ko Police nayo yakora upgrade kubijyanye n’ibyaha bikorewa kuri internet kuko bimaze gufata intera nini cyane kandi biri ku rwego rwisi , ibyavuzwe haruguru birebana n’abatekamutwe bo mu Rwanda ariko hari nizindi scams sites bishoboka bazazifunga wall page zayo hano mu Rwanda ntizizongere gukoreshwa n’abanyarwanda mugihe zimaze gutahurwa ko ari iza baringa.

Exemple: <www.uasmoney.xyz&gt; > ni urubuga rwa baringa ariko rwirirwa rubesha abantu ngo uko ubakoreye publicité barakwishyura , hagera naho bagusaba abandi ba refferals 40 ngo ubone kubikuza , ariko stiil nta nigiceri baguha ahubwo ugasanga wimariye ama bundles zawe ubateza imbere kuma views. imbuga ni nyinshi ariko Police y’U rwanda imaze kuzigenzura igasanga koko zihombya abanyarwanda bazifunga nkuko bafunze (www.supermarkets.com.

Hari izindi mbuga zikora ubucuruzi bwa online zizwi nka online shop, hari izo tumaze kumenya ko ari iza abajura rero police yadufsaha izo wall page zizo mbuga z’ubucuruzi bwa baringa ( online store) ko zahagarara kurebwa ku butaka bw’U Rwanda, Hanyuma aba nyarwanda bakamenyeshwa cg bahagabwa urutonde rw’imbuga za baringa na domaine zikoreramo ( ubucuruzi, imikino, etc)

Murakoze

CAST yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka