Ubuhamya: Uko Inkotanyi zarokoye Nduwayesu mu maboko y’Interahamwe

Nduwayesu Elie wafunguwe n’izari ingabo za FPR-Inkotanyi ku itariki 23 Mutarama 1991 ubwo yari afungiye muri Gereza ya Ruhengeri mu bitwaga ibyitso, arazishima cyane akemeza ko uwo munsi awufata nko kuvuka kwe kwa kabiri.

Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa Wisdom School
Nduwayesu Elie, Umuyobozi wa Wisdom School

Nduwayesu agira ati “Ubuzima butangwa n’Imana, ariko hari ubwo ikoresha abantu kugira ngo imigambi yayo igerweho”.

Uwo mugabo aganira na Kigali Today mu buhamya bwe, avuga ko kuba akiriho mu myaka 29 amaze afunguwe abikesha Inkotanyi, avuga ko uwo munsi wo kuri 23 Mutarama umufasha kuzirikana ubutwari, ubuhanga, gukunda igihugu n’ubwitange byaranze Inkotanyi z’Amarere.

Ati “Ku munsi wo kuri 23 Mutarama 1991, ni umunsi nita ko ari ho navutse ubwa kabiri, kuko ubwa mbere nari naravutse ku babyeyi bombi, ariko kuri 23 Inkotanyi zimvana mu rupfu zingarura mu buzima”.

Nduwayesu yavuze ko uwo munsi Inkotanyi zabafunguye uko basagaga 300, ubwo bari bamaze kubwirwa ko bicwa urupfu rw’agashyinyaguro, nk’uko berekwaga n’ibimenyetso by’icyobo kirekire cyari cyacukuwe aho bari bamenye amakuru ko bagihambwamo kandi bakabashyiramo ari bazima.

Ati “Bari barateguye urwobo rwo kudushyiramo, n’ubu rurahari imbere y’iposita, barurunzemo imyanda yose ariko rwanze kuzura”.

Akomeza agira ati “Kuri uwo munsi wo kuri 23 mu ijoro amakuru twari dufite nibwo bagombaga kudushyira muri urwo rwobo, tugapfa bataturashe ahubwo bakaturundaho itaka tukicwa no kubura umwuka”.

Nduwayesu avuga ko kuri uwo munsi bari gupfiraho, mu gitondo aribwo inkotanyi zabatabaye zirabafungura uko bageraga muri 300 batibagiwe n’izindi mfungwa zageraga mu bihumbi umunani.

Uburyo bafunguwe n’Inkotanyi
Nduwayesu Elie avuga ko ababafunguye bari urubyiruko, kandi bitanze bikomeye kuko kugera aho bari bafungiye abo bitaga ibyitso bitabaga byoroshye, ariko ngo umusore wabafunguye yaraje afungura urugi rwa mbere agera ku rugi rwa munani rw’icyumba abitwaga ibyitso by’inkotanyi bari bafungiyemo.

Ati “Ni umusore muto w’imyaka 20 wadufunguye, kugira ngo atugereho byaradutunguye kuko twumvaga afunguza imbunda ye inzugi kugera ku rugi rwa munani rw’icyumba twarimo”.

Ngo mbere yo gufungurwa nta makuru bari bafite y’uko Inkotanyi zageze kuri gereza, ngo bumvaga amasasu bagakeka ko ari abashakaga kubica kuri uwo munsi basubiranyemo.

Ati “Twumvaga barasa ntitumenye ibyo ari byo, ntitwari tuzi ko ari Inkotanyi, ahubwo twaribazaga tuti ese abifuza kutwica baba basubiranyemo, ku bw’amahirwe tubona ni Inkotanyi, urukundo rwazo rwari rwinshi cyane kuri twebwe Abanyarwanda bari bamerewe nabi”.

Nduwayesu avuga ko isomo Umunyarwanda by’umwihariko Urubyiruko bakwiye gukura mu bikorwa byakozwe n’Inkotanyi ari ukutagamburuzwa mu gihe bifuza kugera ku kintu runaka, bagaharanira kandi kugera ku ntego nziza no gukunda igihugu, bagaharanira no gukunda ukuri kandi bakiga kurwanya umwiryane baharanira no kwiga bakajijuka.

Mu kwitura Inkotanyi ibyiza zamukoreye, Nduwayesu yubatse ishuri ryitwa Wsdom ku gahanda yanyuzemo ava muri gereza. Avuga ko iryo shuri arifata nk’urwibutso n’impano yageneye Abanyarwanda.

Ati “Iryo shuri rya Wisdom naryubatse ku gahanda nazamukiyeho nkimara gufungurwa n’Inkotanyi. Wisdom School ni urwibutso ruhoraho, runyibutsa Inkotanyi, rutuma nshima Imana yazikoresheje kugira ngo zitange, zikore ibyo zakoze zimvane mu rupfu zingeze ku buzima. Wisdom School ni ibuye rito nkomeza gushyira ku mabuye y’abandi kugira ngo twiyubakire igihugu gikomeye”.

Ati “Ndashimira cyane Umugaba w’Ingabo wari uyoboye urwo rugamba Perezida nkunda cyane Paul Kagame, ngashimira umuryango RPF nk’umuryango wari ufite intego zihamye zo guteza imbere igihugu cyacu, kandi ukaba ukomeje intego zawo zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, demokarasi n’amajyambere y’Abanyarwanda twese. Nkanashimira ingabo z’u Rwanda k’ubw’umutekano dufite uyu munsi, no kwishyira ukizana kw’abanyarwanda, bikaba byaratumye nanjye ngira amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyanjye”.

Nubwo igihugu gifite umutekano usesuye, Nduwayesu yasabye Abanyarwanda kwirinda kwibagirwa cyangwa ngo basinde umutekano n’amahoro. Abasaba ko bajya bibuka bakubakira ku bikorwa by’indashyikirwa byakozwe kandi binatume barushaho kugira ubwo butwari, bityo bibungure ubwenge bwo gukemura ibibazo bimwe abantu bagira mu mitwe yabo, baharanira ko igihugu gikomeza gutera imbere mu mahoro.

Nduwayesu yabohowe mu bantu bagera muri 300 bitwaga ibyitso by’Inkotanyi, aho asaba ko uwo munsi wo kubabohora wajya wibukwa mu matariki akomeye y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri gushima ni byiza pe kandi bifite ishingiro twavuye kure mubihe bikomeye burya NGO :ijoro ribara uwariraye Nkotanyi mukomere mukomeze muhamye ibigwi urugero rwiza rwo kwitangira igihugu tuzarukomeza mpaka tubyigishe n’abana bacu...Imana ibahe imigisha myinshiiiiiii

Nkuranga jean yanditse ku itariki ya: 31-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka