Amakipe ya UTB yegukanye igikombe cy’Intwari

Amakipe ya Kaminuza ya UTB , ikipe y’abagabo ndetse n’ikipe y’abagore, yombi yegukanye igikombe cy’Ubutwari 2020.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2020 ubwo mu Rwanda hizihizwaga Umunsi w’Intwari, niho hasojwe imikino y’Ubutwari 2020.

Ikipe ya UTB y’abagore yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsinda ikipe ya Rwanda Revenue Women Volleyball Club amaseti 3-0, mu gihe ikipe ya APR W VC yatsinze KVC amaseti 3-0.

Ku mukino wa nyuma UTB y’abagore yorohewe n’umukino kuko yatsinze APR W BBC amaseti 3-0 ( 26-24,25-16,28-26).

Abakinnyi ba UTB mbere yo gukina na REG VC
Abakinnyi ba UTB mbere yo gukina na REG VC

Nyuma y’umukino, Kapiteni w’ikipe ya UTB WVC Cyuzuzo Yvette yavuze ko iri rushanwa ryabafashije kumenya uburyo abakinnyi bashya bakina.
Yakomeje avuga ko bakeneye gukora imyitozo yihariye kugira ngo bazitware neza mu mikino nyafurika bazitabira uyu mwaka.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wahuje UTB VC na REG VC. Ikipe ya UTB yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Gisagara VC muri 1/2 ,mu gihe REG vc yasezereye APR VC.

Mu mukino wari ukomeye, ikipe ya UTB VC yegukanye igikombe itsinze REG VC amaseti 3 kuri 1. (25-20, 25-19,14-25,25-22).

UTB yishimira itsinzi ivanye kuri APR W VC
UTB yishimira itsinzi ivanye kuri APR W VC

Nyuma y’umukino, umutoza wa UTB VC, Nyirimana Fidèle yavuze ko abakinnyi be bakuru bamaze kumenyerana.

Yakomeje ashimira REG VC yagaruye Mutabazi Yves mu kibuga nyuma yo gusezera imburagihe.

Abakobwa ba UTB begukanye igikombe cya 3 muri uyu mwaka
Abakobwa ba UTB begukanye igikombe cya 3 muri uyu mwaka

Uko amakipe yakurikiranye:

Abagabo :

UTB VC : 300,000 Rwf
REG VC : 200,000 Rwf
APR VC : 100,000 Rwf

Abagore :

UTB : 300,000 Rwf
APR W VC: 200,000 Rwf
KVC: 100,000 Rwf

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka