Coronavirus: Rwandair yasubitse ingendo zijya mu Bushinwa

Kompanyi y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair, yatangaje ko isubitse by’agateganyo ingendo zose zerekeza i Guangzhou mu gihugu cy’u Bushinwa, uhereye none ku itariki 31 Mutarama 2020.

Rwandair yasubitse ingendo zayo mu Bushinwa/ Photo:Internet
Rwandair yasubitse ingendo zayo mu Bushinwa/ Photo:Internet

Icyo cyemezo cyo gusubiaka ingendo zigana mu Bushinwa kije nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), ritangaje ko icyorezo cya ‘coronavirus’ kireba ubuzima bw’abatuye isi muri rusange.

Mu itangazo Rwandair yashyize aghagaragara kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko abakiriya bayo bagonzwe n’icyo cyemezo, bazahindurirwa inzira, bashobora no gusubizwa amafaranga, cyangwa se bagahindurirwa amatike bakazagenda igihe Rwandair izaba yongeye gutangira ingendo muri uwo mujyi.

Rwandair yongeraho ko ingendo ziva i Kigali zigana i Mumbai mu Buhinde zo zikomeje nta cyahindutse.

Rwandair kandi yiseguye ku bakiriya bayo bashobora guhura n’ibibazo bitandukanye kubera izo mpinduka zabayeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka