Ndayambaje arwariye mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gutemerwa muri Uganda

Ndayambaje Phenias w’imyaka 32 y’amavuko wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri afite ibikomere mu mutwe no ku maguru, akavuga ko abaturage batanu bo mu gihugu cya Uganda bamusanze mu murima we uri muri Uganda baramufata bamukubita imihoro.

Uwo musore Imbangukiragutabara (ambukance) yagejeje mu bitaro bya Ruhengeri ku itariki 01 Gashyantare 2020, umunyamakuru wa Kigali Today yamusanze mu bitaro arimo serumu, agaragara nk’urembye cyane aho yagorwaga no kuvuga, asobanura ko kwikura mu maboko y’abo bagabo bitari byoroshye.

Avuga ko aho bamutemeye mu masambu y’umuryango we ari hafi y’u Rwanda, aho yemeza ko kuva mu Rwanda ukagera muri ayo masambu bitarenza igihe cy’iminota irindwi.

Ndayambaje avuga ko n’ubwo abo mu muryango we batuye mu Rwanda, bafite amasambu muri Uganda. Ngo ubwo abo basore bamusangaga mu murima, baje bamurwanya bavuga bati Abanyarwanda musubire iwanyu mutuvire mu masambu. Ngo ako kanya batatu bahise bamufata, abasigaye batangira kumutemagura agerageza kwirwanaho, arabacika yiruka agana mu Rwanda.

Ngo n’ubwo yari afite imbaraga nke ari nako avirirana umubiri wose, yagerageje kwiruka ariko imbaraga zikomeza kumubana nke, nibwo akimara kwinjira ku butaka bw’u Rwanda yahise yitura hasi amera nkaho atakaje ubwenge.

Ati “Nyuma yo kuntemagura, nagerageje kubacika niruka ntazi iyo ngana kuko nari meze nk’uwapfuye, ariko niruka nerekeza aho abasirikare bacu bakunze kuba bari, nkihagera nasanze bahavuye.

Akomeza agira ati “Nari ndembye cyane, nitura hasi kuva ubwo nahise nanirwa kuhava ntakaza ubwenge dore ko n’imvura yari yaguye. Abasirikare bacu nibwo baje mu gitondo bansangaho bagira ngo napfuye, ariko basanga ngihumeka baranterura bandyamisha ahantu, nibwo natangiye kumva ngaruye ubuzima”.

Mukakibibi Donatile, nyina wa Ndayambaje yavuze ko ayo masambu bafite mu gihugu cya Uganda ari wo mutungo basigaranye wari ubatunze kuko mu Rwanda nta masambu bagira dore ko ngo n’ababyeyi ba Mukakibibi bakomoka muri Uganda ari naho bahoze batuye mbere y’uko bitaba Imana.

Ngo aho umutekano wo kujya mu gihugu cya Uganda ubereye muke, ngo birinze gusubirayo bumvikana n’abantu bo mu miryango yabo iba muri Uganda kujya bahinga ayo masambu byakwera bakagabana.

Ngo imvano yo kuba Ndayambaje yaranyarukiye muri Uganda nuko bumvise ko amasambu yabo n’ibigori bihinzemo Abagande batangiye kubyigabiza, nibwo yanyarukiyeyo ngo amenye uko icyo kibazo gihagaze bamwakiriza imihoro baramwahuka baramutemagura.

Nk’uko Mukakibibi nyina wa Ndayambaje akomeza abivuga, ngo uwo muhungu we yagiye muri Uganda ku itariki 31 Mutarama anyura mu kayira bari basanzwe banyuramo bajya kuri ayo masambu.

Muri uko kugirirwa nabi, Umuryango wa Ndayambaje ntiwamenye ko yaraye atagarutse kubera ko yararaga mu nzu ye, batungurwa no kubwirwa ko umwana wabo yaje ari indembe, ko yaraye atemewe mu gihugu cya Uganda.

Ati “Kubera ko uwo musore yabaga mu nzu iwe ntitwatekereje ko yaraye atagarutse, nari nzi ko yatashye akajya iwe. Uyu munsi mu gitondo niho ngiye kumva numva barampamagaye bati umuhungu wawe bamutemaguye, nti bamutemeye he, bati muri Uganda umusirikare w’u Rwanda ni we uri kumwe na we. Ubwo twahise tujya kureba dusanga ari kumwe n’abasirikare bacu ari intere”.

Uwo mukecuru afite impungenge z’uburyo umwana we azavuzwa kubera uburyo yakomerekejwe cyane umuryango wabo ukaba udafite ubushobozi bwo kumuvuza. Avuga kandi ko ahangayikishijwe n’ubutaka bwe ashobora kwamburwa kandi ari bwo yari atezeho amaramuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka