Uturere dutanu dukennye cyane tugiye kwitabwaho mu buryo bwihariye

Ku wa gatatu tariki 29 Mutarama 2020, i Kigali hatangijwe ku mugaragaro gahunda nshya yo kwihutisha imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kurwanya ubukene. Ni gahunda u Rwanda rufatanyijemo n’Umuryango w’Abibumbye, ishami ry’u Rwanda.

Iyi gahunda izatangirira mu turere dutanu tugaragaramo ibipimo by’ubukene biri hejuru kurusha utundi ari two Nyamagabe, Karongi, Rutsiro, Burera na Kirehe.

Ku nkunga y’ikigega gifasha kwihutisha iterambere rirambye (SDGs), hashyizweho gahunda nshya yo kwihutisha imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kurandura ubukene mu buryo bwose bugaragariramo.

Iyi gahunda ije isanga izindi zisanzweho ndetse zirimo no gutanga umusaruro mu buryo bugaragara, nka VUP, ikaba igamije kongeramo umusemburo kugira ngo zihute kurushaho, nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi gahunda.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Yasabye kandi abaturage n’inzego zose zifite aho zihuriye n’imibereho myiza y’abaturage kuzishyiramo imbaraga kugira ngo bizane impinduka.

Yagize ati: “Izi gahunda z’imibereho myiza y’abaturage, mbere na mbere inzego z’ibanze zigomba kuzigira izazo, zikazigiramo uruhare rugaragara, zikazikurikirana, zikazikoresha neza, zikazirinda ruswa, zikazirinda uburangare, ariko zigashyiramo n’imbaraga kugira ngo zegere abaturage.

Ati “Turasaba izindi nzego za Leta zose zigira aho zihurira n’imibereho myiza y’abaturage gufasha inzego z’ibanze kugera kuri iyo nshingano. Ni mu rwego rwo kuvugurura imikorere kugira ngo ibigera ku muturage bimugereho kandi bimubyarire umusaruro. Iyi gahunda yateguwe mu buryo igice kinini cy’ubushobozi kizajya mu baturage kugira ngo na bo ubwabo babigiremo uruhare, babigire ibyabo bazane impinduka zifatika kandi tugahera ku gipimo cy’umuryango.”

Prof Shyaka yongeyeho ko igihe cyo gusuzuma ibyagezweho n’iyi gahunda yo kwihutisha imibereho myiza y’abaturage, hazarebwa umuntu ku wundi atari ugufatira muri rusange.

Ati “Twajya no gupima icyo twagezeho nyuma y’umwaka umwe cyangwa ibiri tukazareba urugo ku rundi tuvuga tuti ese bavuye he bageze he? Ibyo bizashingira ku kuba aba baturage ari bo bagenerwabikorwa bazabigira ibyabo.”

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye ishami ry’uRwanda, Fodé Ndiaye, yibukije ko Umuryango w’Abibumbye wihaye igihe cy’imyaka 10 cyo kwihutisha iterambere cyemejwe muri Nzeri umwaka ushize, ndetse akaba anishimira icyerekezo u Rwanda rwihaye cy’imyaka itandatu hagamijwe kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Iki ni igihe cy’imyaka 10, mu cyerekezo cyo kwihutisha iterambere, cyemejwe muri Nzeri, turakataje rero mu gutera inkunga ibihugu hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere rirambye. Nemera cyane ko imibereho myiza y’abaturage ari inkingi ya mwamba mu kurwanya ubukene n’ubusumbane, ndetse nezezwa n’uko u Rwanda rwashyizeho ingamba zigamije impinduka mu mibereho myiza y’abaturage z’imyaka itandatu (2018-2024). Iki ni ikintu cy’ingenzi cyane rwose”

Minisitiri Shyaka yahamagariye inzego z’ubuyobozi bw’uturere dutanu iyi gahunda itangiriyemo, kuyitondera cyane no kuyigeza ku bagenerwabikorwa bayo.

Yashimangiye ko Umuryango w’Abibumbye (UN) utanze inkunga kugira ngo imibereho myiza y’abaturage igerweho binyuze mu kurandura ubukene, ariko ko impinduka zizaterwa n’uko abo bireba bazayikoresha. Abo ni Guverinoma, inzego z’ibanze, n’abaturage ubwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

NIBYIZAKWITAKUBAKENE,ARIKONTIBISHOKAKUBERAKO,BITAGERAKUBOBYAGENEWE,.AHUBWOBIGAKORESHWA.ICYOBITAGENEWE.

NIYIBIZI.VEDASTA yanditse ku itariki ya: 1-02-2020  →  Musubize

Bazamanze bace gutekinika

Edo yanditse ku itariki ya: 31-01-2020  →  Musubize

Ubu se byahise bihinduka ko mbona ku rutonde uturere nka Gisagara na nyamasheke tutarimo kd ari two turere 2 twa mbere twari dukennye mu mwaka ushize?

Jimmy yanditse ku itariki ya: 31-01-2020  →  Musubize

Iyo gahunda izite kurubyiruko cyane kuko nirwo rukennye cyane kdi ntaho bafite bakura kdi ntibagafashe abo mukiciro cya mbere nicyakabiri gusa kuko hari nabari nubundi byiciro kdi batishoboye,muzagere no mutundi turere kuko sutwo twonyine dukennye.murakoze

Jean damascene niyongira yanditse ku itariki ya: 31-01-2020  →  Musubize

iyi Nkuru nta René ifite kuko mutatugaragarije uko iyi gahunda izakora ndetse nibiyikubiyemo so muzayisubiremo iri empty

ferdinand yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Iyi nkuru iruzuye, ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo inkuru ibe yuzuye birimo. Kuba hatarimo uko gahunda izakorwa ntibisobanuye ko inkuru irimo ubusa.

Mompa yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Iyi nkuru iruzuye, ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo inkuru ibe yuzuye birimo. Kuba hatarimo uko gahunda izakorwa ntibisobanuye ko inkuru irimo ubusa.

Mompa yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka