Burera: Ububiko bw’isoko ryambukiranya imipaka bugiye kongerwamo ibicuruzwa

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) ruratangaza ububiko bw’isoko ryambukiranya imipaka riri mu Karere ka Burera (Burera Cross Border Market) bugiye kongerwamo ibicuruzwa biva mu mahanga n’ibikorerwa mu Rwanda, mu rwego rwo kubyegereza abaturage bo muri aka Karere n’utundi byegeranye.

Abikorera bo mu Ntara y'Amajyaruguru basabwe kubakira kuri aya mahirwe mu kubyaza umusaruro iri soko
Abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru basabwe kubakira kuri aya mahirwe mu kubyaza umusaruro iri soko

Iri soko rigizwe n’inyubako zirimo n’ububiko bugizwe n’ibice bine bufite ubushobozi bwo kubika toni zirenga 600 z’ibicuruzwa by’ibiribwa cyangwa ibindi bintu.

Igice kimwe cy’ubu bubiko ni cyo gikoreshwa gusa. Abaturage bo mu Karere ka Burera bagaragaza ko bafite ikibazo cyo kuba hari ibicuruzwa batabona hafi, bagakora ingendo ndende bajya kubishaka mu Mujyi wa Musanze cyangwa i Kigali.

Uzabakiriho wo mu Murenge wa Cyanika yagize ati “Nta hantu ho guhahira hafi dufite nyamara dufite isoko rihenze gutya ridakoreshwa, dukenera ibicuruzwa tukajya kubishakira kure byadusabye amatike, tukabigeza ino aha ari bike na bwo bihenze. Twifuza ko abashoramari banini bazana imari muri ubu bubiko; yaba imyambaro, ibiribwa n’ibindi bikoresho”.

Robert Bapfakurera, Umuyobozi wa (PSF) avuga ko mu korohereza abaturage kubona ibicuruzwa byose bakeneye mu gihe gito kandi ku giciro gito, hagiye gutangira gahunda yo gutumiza ibicuruzwa hanze bikazajya bizanwa muri ubu bubiko bitasoze.

Umuyobozi wa PSF mu Rwanda avuga ko ibicuruzwa bitasoze bizajya bishyirwa muri ubwo bubiko mu korohereza abaguzi n'abacuruzi babibonaga bibahenze
Umuyobozi wa PSF mu Rwanda avuga ko ibicuruzwa bitasoze bizajya bishyirwa muri ubwo bubiko mu korohereza abaguzi n’abacuruzi babibonaga bibahenze

Yagize ati “Ibicuruzwa biva mu bindi bihugu nk’Ubushinwa biraza bikagera ku cyambu cya Dar es Salaam, ukaba wasaba ko bijya wenda mu Cyanika. Uko byaje bivuye aho wabiranguriye bishobora kwinjira mu gihugu bidasoze uretse kuba wongeyeho amafaranga y’urugendo rwabyo; ni uburyo bw’ububiko bwitwa “bonded warehouse” cyangwa ahantu ushyira ibintu bidasoze. Ikintu cyaburaga ku bikorera n’abacuruzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru ni ukutagira ayo makuru; igihe kirageze ngo bagane iri soko baribyaze umusaruro”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, avuga ko Leta iri gushyira imbaraga mu gushinga inganda zitunganya ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi; ariko abikorera na bo bakwiye gushyiraho akabo, bagakora imishinga yaba mito cyangwa minini ivamo ibikwirakwizwa ku masoko.

Guverineri Gatabazi avuga ko abikorera nibahuza imbaraga bazashinga inganda zikora byinshi bidasabye kubitumiza hanze
Guverineri Gatabazi avuga ko abikorera nibahuza imbaraga bazashinga inganda zikora byinshi bidasabye kubitumiza hanze

Ati “Dushishikariza abikorera guhuza imbaraga bagatangira gushinga inganda zaba nto cyangwa nini zikora ibicuruzwa abantu batarinze kubikura hanze. Hari n’abamaze gutera iyo ntambwe ariko usanga batabikwirakwiza henshi. Turasaba abikorera gukorera mu mwuka wo gukunda igihugu batararikiye inyungu z’umurengera, abaturage bacu babonere hafi ibyo bajyaga gushakira kure kandi n’ababibagezaho bungutse”.

Iri soko rigizwe n’igice cy’ahacururizwa ubuconsho, amaduka, ububiko bw’ibicuruzwa n’ahacururizwa amatungo. Hose hacururiza abangana na 30% gusa.

PSF ivuga ko gahunda yo gushyira ibicuruzwa mu bubiko bwaryo nitangira gushyirwa mu bikorwa, uyu mubare uziyongera. Icyakora ntiyeruye ngo itangaze igihe nyacyo izatangirira, ariko ubuyobozi bw’uru rugaga bwemeje ko ari mu gihe cya vuba kuko uyu mushinga wamaze kunonosorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka