Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye gukina imikino ibiri ya gicuti mu mpera z’uku kwezi, mu rwego rwo kwitegura imikino ya CHAN
Abakozi 104 barimo abo ku rwego rw’umurenge, akarere no mu tugari bahinduriwe imirimo mu rwego rwo kurushaho guha serivisi nziza abaturage.
Mu mpera z’umwaka ushize, hamenyekanye inkuru y’itabwa muri yombi ry’umunyamakuru Jean Michel Karangwa, wamenyekanye cyane nka Mike Karangwa, bivugwa ko yari yafunzwe akekwaho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa birateganya kuri uyu wa gatanu tariki 07 Gashyantare 2020 gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo (Nyabarongo II Hydro-power project).
Abahanga mu myigire y’abana bahamya ko kubakundisha umuco wo gusoma bakiri bato bituma badata umwanya wabo barangarira mu bidafite akamaro, ahubwo bakiyungura ubwenge.
Abacuruzi bacururiza mu Mujyi wa Kigali bahangayikishijwe n’uko bashobora kuzabura imari mu gihe icyorezo cya coronavirus gikomeje kuburirwa urukingo cyangwa umuti.
Madamu Jeannette Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushimira Imana abaye ku nshuro ya 68 azwi nka ‘National Prayer Breakfast’.
Abatuye mu mugi wa Musanze no mu nkengero zawo batewe impungenge n’abatwara amagare bagaragara mu mihanda ya kaburimbo bayatwayeho imitwaro iremereye cyane, bakavuga ko ari kimwe mu biteza impanuka.
Umunyamuziki uvanga imiziki (DJ), uzwi ku izina rya DJ Marnaud wari wafunzwe akekwaho gusakurisha imiziki, ubwo yari arimo acuranga mu kabari kitwa Pilipili, gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, amakuru agezweho aravuga ko yamaze kurekurwa.
Leta y’u Rwanda iratangaza ko yamaze gutegura ibikenewe byose, kugira ngo hubakwe ishuri rizigishirizwamo gukora no gukoresha indege nto zitagira abapilote (drones).
Nyuma y’ibyumweru bitatu bishize umwaka w’amashuri wa 2020 utangiye, abana biga muri Wisdom School bagaragarije ababyeyi babo ibyo bakora mu bumenyingiro biga, ababyeyi batungurwa no kubona ko abana babo bamaze kugera ku ntera yo kuvumbura bimwe mu byo u Rwanda rubona rubanje kwitabaza amahanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buravuga ko inzu zirenga 40, imyaka yari ihinze mu mirima, n’ibindi bikorwa, ari byo bimaze kwangizwa n’imvura imaze iminsi igwa.
Mu mukino w’igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yanyagiye Intare FC ibitego 4-0
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rumaze kubona inyungu mu gukoresha utudege duto tuzwi nka ‘Drones’ mu bikorwa by’ubuzima no mu bikorwa remezo.
Muri 2011, u Rwanda rwatekereje uko rwahanga imirimo mishya a miliyoni 1.5 idashingiye ku buhinzi, kugeza muri 2024, ari na bwo havutse Ikigega gishinzwe kwishingira imishinga mito n’iciriritse (BDF).
StarTimes ifashe uno mwanya ishimira abafatabuguzi bayo babanye na yo muri poromosiyo ya Noheli yitwa ‘Dabagira n’ibyiza bya StarTimes’, yarangiye tariki 31 Mutarama 2020.
Nyuma yo kubona ko hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barangiza ibihano bakananirwa kubana n’abo basanze, ntibanabashe kwiyunga n’abo biciye, itorero ADEPR ryiyemeje gutangiza inyigisho z’isanamitima.
Abanyamakuru ba Kigali Today baherutse kugirira uruzinduko mu kigo cya Mutobo, ahakirirwa abahoze ari abasirikare batahuka bava muri Congo.
Mu gihe cy’amezi abiri gusa isinye amasezerano na Leta y’u Rwanda yo gufata imigabane 60% ingana na miliyari 1.3 y’amadolari ya Amerika, mu kubaka ikibuga cy’indege cy’i Bugesera, Kompanyi ikora ubwikorezi bwo mu kirere yo mu gihugu cya Qatar (Qatar Airways) yatangaje ko igiye kugura 49% by’imigabane ya Rwandair (Kompanyi (…)
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2020, Mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4, ifite ibirango bya RAD 140 Z, ihitana ubuzima bwa Pascal Kalisa Gakwaya wari uyitwaye.
Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR), kivuga ko imiryango itishoboye yabyaye abana bafite ubumuga n’ubusembwa, yugarijwe n’ubukene bukabije, gushyira abo bana mu kato ndetse n’amakimbirane avamo gutandukana kw’abashakanye.
Kuva mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mutarama kugeza mu ntangiriro za Gashyantare 2020, hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi ndetse hamwe ihitana ubuzima bw’abantu, ahandi itwara amatungo, yangiza imyaka, ibikorwa remezo n’ibindi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 15 bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba abantu amafaranga kuri konti zabo za Mobile Money (MoMo) bakoresheje uburiganya.
Ikigo gicuruza serivisi z’itumanaho cya MTN Rwandacell Ltd cyatangaje ko guhera tariki 15 Gashyantare 2020 kizatongera kugurisha amakarita yabaga ariho amainite, aho uwayiguraga byamusabaga kuyiharura cyangwa kuyishishura kugira ngo abone uko ashyiramo amainite yifashishije imibare iba iri kuri iyo karita.
Mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe hubatswe ikigo cy’icyitegererezo kivura kanseri (RCC), kikaba cyatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 4 Gashyantare 2020.
U Rwanda rumaze iminsi rwakira Abanyarwanda bataha bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari barahungiye mu mwaka wa 1994, ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, Alphonse Munyantwali, hamwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barizeza umutekano abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.
Mu mikino yabimburiye indi yo guhatanira igikombe cy’Amahoro 2020, ikipe ya APR FC itsinze Etoile de l’Est igitego 1-0 ku munota wa nyuma, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Nyamirango bavuga ko bamaze imyaka itandatu bafite ibyangombwa bitari mu ikoranabuhanga (Système) ry’ubutaka bikaba bituma badashobora kumenya amakuru y’ubutaka bwabo ngo babusorere cyangwa bashobore kubihinduza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rurimo gukora iperereza ku bivugwa kuri Evode Uwizeyimana ushinjwa guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza.
Ku mugoroba wo ku itariki 02 Gashyantare 2020, ikipe y’abacuruzi, yatsinze igitego 1-0 ikipe igizwe n’aba ofisiye biga mu ishuri rikuru rya gisirikare, Guverineri Gatabazi atorwa nk’umukinnyi wagaragaje ubuhanga muri uwo mukino.
Testosterone ni umusemburo w’ibanze ku bagabo, ari na wo utuma bagira imiterere y’umubiri ibaranga. Nubwo ari umusemburo wa kigabo, n’abagore barawugira ariko ku rugero ruto cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko umuhigo w’ibiti bitatu by’imbuto kuri buri muryango uzatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mata.
Abanyeshuri bigaga ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, ni bamwe mu ntwari zo mu cyiciro cy’Imena nyuma yuko bamwe bishwe, abandi bagira ubumuga bukomeye ku mpamvu yo kwanga kwivangura mu gitero bagabweho n’abacengezi.
Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bemerewe ishwagara na Perezida wa Repubulika Perezida Kagame, ngo bayifashihse mu buhinzi, ariko bakinubira ko bakyihawe rimwe gusa, nyamara bari bayikeneye kenshi kugira ngo umusaruro ube mwiza.
Daniel Toroitich Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya igihe kirekire kurusha abandi yapfuye afite imyaka 95. Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ni we watangaje ko Daniel Arap Moi yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nairobi, aho yari arwariye guhera mu Ukwakira, 2019.
Umwana wo ku muhanda witwa Jackson Gatego uri mu kigero cy’imyaka 10 yari atwawe n’umuvu munsi y’ikiraro cya Nyabugogo, akaba yaratabawe n’uwitwa Bunani Jean Claude w’umukarani, abifashijwemo na Yozefu Twagiramahoro wamuhaye urwego yuririraho ajya gutabara Gatego.
Umunyu wa gikukuru/gikukuri abandi bita umunyu w’ingezi, ni umunyu uzwi mu Rwanda guhera mu gihe cya kera kuko wakoreshwaga ahanini n’aborozi bawuha amatungo.
Abakozi 42 baherutse guhagarika akazi ku rwego rw’akarere n’imirenge mu Karere ka Muhanga, basimbujwe by’agateganyo mu rwego rwo kuziba icyuho aho abayobozi batagihari.
Minisiteri y’Uburezi irashishikariza ababyeyi kohereza abana b’inshuke mu ishuri, banataha na bo bakabafasha kurushaho kumva ibyo bize bifashishije ibyo bafite mu rugo ndetse n’ibitabo.
Imibare y’agateganyo itangazwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iragaragaza ko abantu 13 ari bo bishwe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu tariki 02 - 03 Gashyantare 2020.
Umuyobozi w’Ishuri ry’u Rwanda ryigisha Amahoro (Rwanda Peace Academy) Col Jill Rutaremara, avuga ko ubutwari butakiri ubw’abasirikare n’abarwana gusa, atari n’ubw’abagabo gusa ahubwo n’abagore ubu ari intwari.
Inzu yari irimo abantu barindwi bo mu muryango umwe yagwiriwe n’inkangu, inzu yitura kuri abo bantu bose bahasiga ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, ntiyemeranya n’abavuga ko Inkotanyi zateye u Rwanda, ahubwo ngo zararurwaniriye kuko zaruzanyemo amahoro.
IPRC Huye yegukanye irushanwa ryahariwe kuzirikana intwari nyuma yo gutsinda The Hoops amanota 70 kuri 49 ,mu gihe REG yatwaye iki gikombe itsinze APR BBC ku mukino wa nyuma amanota 71 kuri 62.
Irushanwa ry’Ubutwari mu mikino itandukanye ryaraye risojwe kuri iki Cyumweru mu mikino yari isigaye, aho yakinwe mu byiciro by’abagabo n’abagore
Abagana Ikigo nderabuzima cya Bigogwe mu Karere ka Nyabihu baravuga ko imbangukiragutabara nshya bahawe igiye kubaruhura imvune baterwaga no guheka abarwayi mu ngombyi za gakondo.