Abanyamadini bahaye Leta ubutaka bwo kubakaho amashuri

Abayobozi b’amatorero n’amadini akorera mu Rwanda, basinyanye amasezerano na Minisiteri y’Uburezi yo guha Leta ubutaka bwo kubakaho amashuri, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege (iburyo) na Dr. Isaac Munyakazi basinya amasezerano yo guha Leta ubutaka bwo kubakaho amashuri
Musenyeri Smaragde Mbonyintege (iburyo) na Dr. Isaac Munyakazi basinya amasezerano yo guha Leta ubutaka bwo kubakaho amashuri

Ni nyuma y’uko Banki y’Isi yemereye Leta y’u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika yo kubaka amashuri, hagamijwe kugabanya ikibazo cy’ubucucike mu mashuri no guharanira ko ireme ry’uburezi rigerwaho.

Muri iyi gahunda hazubakwa ibyuma by’amashuri 11,004, n’ubwiherero 14,680 mu ghe cy’umwaka w’ingengo y’imari.

Musenyeri wa Diyoseze ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege, yavuze ko kuba amadini n’amatorero bemeye gutanga ubutaka bubabaruyeho ngo bwubakweho amashuri, ari umusanzu na bo batanze kugira ngo abana b’igihugu bige neza kandi bige hafi, bityo bitumen ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerwaho.

Hazubakwa amashuri mashya ibihumbi 11
Hazubakwa amashuri mashya ibihumbi 11

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko iyi gahunda izatuma uburyo amashuri yubakwamo burushaho kunoga, kuko ngo mbere byajyaga bikorwa mu buryo butanoze.

Ati “Mbere umuntu yavaga muri Minisiteri, akajya ku ishuri anyuze ku karere atanyuze kuri Diyoseze, akajya kugena uko ishuri rizubakwa. Wagerayo ugasanga ishuri bararicuritse, ntushobora kubona uko wongeraho irindi”.

Avuga ku ireme ry’uburezi, Musenyeri Mbonyintege yagize ati “Jye nemera ko ireme ry’uburezi aho rigaragaza imbuto, biva ku bufatanye bw’inzego, harimo Minisiteri, ubuyobozi bwibanze n’amatorero cyangwa amadini afite ayo mashuri mu nshingano. Aho hantu iyo uhafatanyije, habyara imbuto zigaragara”.

Yavuze ko ubutaka amatorero n’amadini bafite bwose butakoreshwa hubakwa amashuri gusa, ariko avuga ko n’ubutoya bwagenwa bwakoreshwa neza, bukubakwaho amashuri menshi mu buryo bw’imiturirwa.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege
Musenyeri Smaragde Mbonyintege

Ati “Ubutaka ntabwo butubana butoya, n’iyo bubaye butoya, ushakira no mu kirere. Ni ukuvuga ko dushobora kubonera inyongera z’ubutaka bwacu mu kirere, tukubaka amashuri tujya hejuru”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, yashimiye amatorero n’amadini yemeye kugira uruhare mu guteza imbere uburezi, avuga ko bizafasha abana b’igihugu kwiga bisanzuye kandi hafi, ariko bikanafasha abarezi babo kurushaho kugaragaza umusaruro w’akazi kabo.

Ati “Ntabwo byashoboka ko umwana yiga mu buryo bigamo namwe muzi, bacucitse, bagenda ingendo ndende, ngo wizere ko ibyo yiga bizatanga umusaruro. Ku barimu na bo, ugasanga birabasaba imbaraga nyinshi cyane, binatuma batanga umusaruro utagaragara, ariko ntibivuga ko baba batakoze”.

Abakuriye amatorero n'amadini basinye amasezerano
Abakuriye amatorero n’amadini basinye amasezerano

Yavuze ko uyu mushinga uzasiga nibura ikibazo cy’ubucucike kigabanutse ku rugero ruri hejuru ya 50%, kuko kubaka ibyumba by’amashuri ubusanzwe byasabaga Leta ubutaka itabasha kubona.

Yavuze ko ibikoresho byose byamaze kugezwa hirya no hino ahazubakwa amashuri, ku buryo ibikorwa byo kubaka bigiye guhita bitangira.

Ingunga ya miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika yatanzwe na Banki y’isi, 75% byayo bizakoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri, naho 25% bisigaye bikoreshwe mu bikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abarimu no guteza imbere ibikorwa byunganira ireme ry’uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biratangaje kabisa.Ni gute amadini aha Leta ubutaka kandi ubundi ubutaka bwose ari ubwayo?Ariko amadini akwiye kwibuka ko Yezu yasabye abakristu nyabo gushyira imbaraga mu kubwiriza ijambo ry’imana abantu,babasanze aho bari,nkuko Yezu n’abigishwa be babigenzaga.Muli iki gihe,usanga amadini ashyira imbaraga nyinshi mu kubaka amazu ayahesha amafaranga.
Urugero,reba amazu y’ubucuruzi Anglican Church irimo kubaka I Remera.Kuba amadini adakora akazi nkuko Yezu yasabye abakristu,biteza ibibazo.Ni nayo mpamvu usanga amadini ajya muli politike kandi Yezu yarabibujije abakristu.Amadini abikora kubera gushaka amafaranga n’ibyubahiro.

gashakaza yanditse ku itariki ya: 30-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka