Abitabiriye iyo nama igamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umubano umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda, batumiwe na Perezida wa Angola, João Lourenço.
Mu bandi bayitabiriye harimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi.
Perezida wa Angola João Lourenço, na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni bo bahuza b’impande zombi, u Rwanda na Uganda.
Abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama baganiriye ku byerekeranye no kunoza umubano w’ibihugu byabo mu bya politiki, ubukungu, dipolomasi n’umuco.
Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bashimye ingufu ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishyira mu kubanisha neza u Rwanda na Uganda no guharanira amahoro n’umutekano mu karere biherereyemo.
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byiyemeje gukomeza ibiganiro bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.
Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda biyemeje gukomeza inzira iganisha ku mahoro, umutekano n’umubano mwiza nk’ibihugu bituranye kandi bigaharanira kwizerana.
Inama y’i Luanda muri Angola yahuje abakuru b’ibihugu bine yabaye mu mwuka wa kivandimwe n’ubwumvikane, abari bayirimo biyemeza ibi bikurikira:
a) Buri gihugu cyiyemeje kurekura imfungwa z’ikindi gihugu nk’uko zigaragara ku rutonde buri gihugu cyahaye ikindi.
b) Impande zombi zasabwe guhagarika ibikorwa bishobora gufatwa nk’ibishyigikira imitwe igamije guhungabanya umutekano wa kimwe muri ibyo bihugu.
c) Ibihugu byombi byasabwe kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’abaturage ba buri gihugu.
d) Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda yasabwe gukomeza imirimo yayo yo kugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano impande zombi zashyizeho umukono.
e) Abari muri iyo nama y’i Luanda muri Angola biyemeje ko inama itaha izabahuza izabera ku mupaka wa Gatuna (abandi bita Katuna) uhuza u Rwanda na Uganda, iyo nama ikazaba ku itariki ya 21 Gashyantare 2020.
Abakuru b’ibihugu bari muri iyo nama bashimiye Perezida wa Angola João Lourenço kubera urugwiro yabakiranye, ndetse n’ubwitange agaragaza muri ibyo biganiro bigamije kubanisha neza ibihugu bituranyi by’u Rwanda na Uganda.
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Birukanywe muri Uganda batandukanywa n’ababyeyi babo
- Mu mitungo nari mfite ntahanye urufunguzo rw’imodoka gusa - Uwari ufungiye muri Uganda
- Yakorewe iyicarubozo muri Uganda bamujugunya ku mupaka atabasha kugenda (ubuhamya)
- Hari Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda barara bakubitwa insinga (ubuhamya)
- Abanyarwanda 6 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda harimo utabasha kugenda
- Hari abasirikare ba Uganda binjiye mu Rwanda bashimuta abantu – Minisitiri Biruta
- Nabaye mu musarane amezi 6 ku mapingu nambaye uko navutse - Umwe mu barekuwe na Uganda
- Abanyarwanda 12 bari bafungiye muri Uganda bageze mu Rwanda
- Abandi Banyarwanda barekuwe na Uganda bageze mu Rwanda
- U Rwanda rumaze kwakira abandi Banyarwanda bari bafungiwe muri Uganda (Video)
- Uganda igiye kurekura Abanyarwanda 130 yari ifunze mu buryo budakurikije amategeko
- Gutoterezwa muri Uganda bitumye yiyemeza gushakira imirimo mu Rwanda
- Dore imyanzuro ifatiwe mu nama yaberaga ku mupaka wa Gatuna/Katuna
- Amafoto: Kagame, Museveni, Tshisekedi na Lourenço bageze i Gatuna
- Perezida Kagame yakiriye João Lourenço na Tshisekedi mbere yo kwerekeza i Gatuna
- Perezida wa Angola João Lourenço araye mu Rwanda
- Nzabonimpa ngo bamujyanye mu gitero cya Kinigi bamushoreye nk’intama
- U Rwanda rwakiriye neza irekurwa ry’Abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda
- Abanyarwanda 15 barekuwe na Uganda bageze mu Rwanda
- Uganda yarekuye Abanyarwanda 13
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
UMUGABOHA WIGAHARA YAGIYEKWIBA IBITI BARABIMUFATANA NUKO ARAMWIHANA
Nibyiza kuba abayobozi bacu baharanira umutekano bazakomereze aho kubana neza nibindi bihugu
Twishimiye ugushyira hamwe hagati y’ibihugu byacu.Murakoze
Turashima impande zombi ko babashije kwiga kukibazo kiri hagati y’ibihugu byombi,kandi dushimira abakuru b’ibihugu byacu,murakoze.
Byiza cyane kbx turishimye nkatwe abenegihugu kuko twumvaga tubangamiwe kubera uburyo butaribwiza mumigenderanire kandi abishyize hamwe nakibananira imana ibibafashemo
Twishimiye ubwumvikane hagati ya Uganda nigihugu cyacu rwose ningenzi kugira umuturanyi musabana amazi, ndacyeka kumbande zombi bizatanga umusaruro, president wa Angola nuwa Congo Imana ibahe umugisha kubwigitekerezo cyiza cyo guhuza Uganda n’Urwanda
nukurirwosebirashimishije kuba,bariguganira, uburyo, umwukamubi wagaruka murakoze!!!imananayo, ibidufashemo!!!