Kigali: Uko igitaramo gisingiza Intwari cyagenze (Amafoto)

Igitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO) cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali ku mugoroba wo gusingiza Intwari tariki 31 Mutarama 2020.

Abitabiriye iki gitaramo bari biganjemo urubyiruko ruturutse impande zose za Kigali, dore ko kwinjira byari ubuntu.

Cyitabiriwe ndetse n’abayobozi barimo Minisitiri w’Umutekano General Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’Ingabo Major General Albert Murasira, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard, bwana Tito Rutaremara, n’abandi.

Minisitiri Mbabazi Rosemary yibukije abakitabiriye kurangwa n’umuco w’ubutwari no gushyira imbere icyabahuza kurusha ikibatanya nk’uko byaranze Intwari.

Itorero ry’Urukerereza ryataramye mu mukino werekana intore uko hambere zahigaga imbere y’umutware mbere yo kujya ku rugamba, mu gutaha zigatahana intsinzi zigahigura imihigo ndetse zikazana iminyago hanyuma umutware akazigabira.

Itorero ‘Intayoberana’ ryagiye mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent(EAGT) rikaba irya kabiri ryiganjemo abana bato na ryo ryasusurukije abitabiriye igitaramo mu mbyino za kinyarwanda.

Umunyabugeni Remy Iradukunda yatunguye benshi n’impano ye yo gushushanya. Yakoze amashusho atatu y’intwari z’u Rwanda ari zo Fred Gisa Rwigema, umusirikare utazwi ndetse na Mutara III Rudahigwa mu minota itarenze 20.

Umuhanzi Niyo Bosco uri kuzamuka aherekejwe n’abanyeshuri b’umuziki b’ishuri rya Nyundo, akigera ku rubyiniro yaririmbye indirimbo yahimbiye intwari ndetse n’iye isanzwe yitwa "Ubigenza Ute". Yasabye ko abantu bakuramo telefone zabo bagacana amatoroshi bakaririmbana na we.

Social Mula, Clarisse Karasira ndetse na Army Jazz Band na bo bari mu basusurukije abitabiriye iki gitaramo.

Umwaka utaha ngo kizabera muri Kigali Arena bitewe n’uko ihema rya Camp Kigali ryabaye rito bamwe mu bitabiriye igitaramo bagasubizwayo batinjiye.

Amafoto: Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka