Abazerereza inka ku gasozi batuma umukamo ugabanuka - Mayor Habitegeko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Inama Njyanama y’aka karere yo guca amande abazerereza inka ku gasozi.

Kuragira ku gasozi ngo bigabanya umukamo
Kuragira ku gasozi ngo bigabanya umukamo

Inama Njyanama y’aka karere yemeje ko abazerereza inka mu mashyamba no mu cyayi bacibwa amande ari hagati y’ibihumbi 20 na 50, n’ay’ibihumbi hagati ya 10 na 20 igihe zizererejwe ahandi, batinda kuyatanga zigatezwa cyamunara.

Ibi ni mu rwego rwo guharanira ko umukamo wiyongera muri aka karere, kuko kugeza ubu bigaragara ko uhaboneka utajyanye n’inka zihari, nk’uko bivugwa na François Habitegeko, Kmuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru.

Agira ati “Dufite inka zikabakaba mu bihumbi 46. Izirenga 60% ni inka za gakondo. Birumvikana ko harimo ibimasa n’inyana zitarabyara, ariko izikamwa ziri mu bihumbi 20, kuko ibarura riheruka (muri Werurwe 2019) zari mu bihumbi 19. Urumva buri yose uyibariye litiro 10 cyangwa 15 ku munsi yaba ari amata menshi, nyamara amata dufite ubungubu mu karere ntarenga litiro ibihumbi 25 ku munsi”.

Uhereye ku mibare itangwa n’uyu muyobozi, niba ku nka ibihumbi 20 zikamwa 40% (ni ukuvuga ibihumbi umunani) ari izo mu bwoko butanga umukamo, buri yose itanze nibura litiro 10 ku munsi, i Nyaruguru hagombye kuboneka amata abarirwa muri litiro ibihumbi 100 ku munsi (ubariyemo n’iza gakondo zitanga umukamo mukeya).

Nyamara, umuntu agendeye ku mpuzandengo y’uyu mukamo wa litiro ibihumbi 25 ku munsi, akanirengagiza ko hari abahatuye bagira inka zibaha na litiro 15 cyangwa 20 ku munsi, yabona ko inka z’i Nyaruguru zikamwa litiro n’igice ku munsi.

Ubuke bw’umukamo muri aka karere, Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, akunze kubugarukaho iyo ari kuvuga ibijyanye n’ubworozi muri aka karere, asaba ko habaho kwikubita agashyi.

Tariki 19 Gicurasi, yagaragaje ko i Nyamagabe n’i Nyaruguru hakiri umukamo mukeya, agira ati “Usanga umukamo w’inka zaho ubarirwa muri CC, ntugeza kuri litiro. Ntabwo twagira inka ibihumbi 40 ibihumbi 50, nidushaka umukamo duhebe. Nituba dufite amakusanyirizo y’amata, ntusange na rimwe rikora ku gipimo cya 20, 30, 40% igihe cyose”.

Iby’uko inka z’i Nyaruguru n’i Nyamagabe zikamwa amata make, Minisitiri Shyaka abivuga abihera ku kuba niba tuvuge i Nyaruguru hari inka ibihumbi 46, zitanga litiro ibihumbi 25 by’amata, impuzandengo y’umukamo yaba ari litiro 0.5 ku nka.

Ese ni gute kuragira ku gasozi bituma umukamo uba muke?

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, asubiza iki kibazo agira ati “Ntabwo ndi veterineri, ariko nabumvaye ko iyo inka izerera irya nabi, kandi n’imbaraga ikoresha izerera yakagombye kuzikoresha mu gukora amata. Kandi nawe wabyibwira. Mbona ko umusaruro mukeya ushobora kuba ukomoka mu kuzerera kw’inka, kuko inka zakabaye zikamwa mu malitiro 15 cyangwa 20 zikamwa atatu”.

Ibyo uyu muyobozi avuga byemezwa na Jeanne Mujawamariya, wo mu Murenge wa Mata, uvuga ko afite inka enye zitanga umukamo. Buri yose ngo imuha litiro 15 ku munsi, kandi ngo abikesha kuzororera mu kiraro no kuziha urubingo hamwe n’ibyatsi by’ibinyamisogwe.

Agira ati “Inka zororewe mu biraro zitandukanye n’izororerwa ku gasozi. Inka yororerwa mu gasozi iravunika, ariko iyororerwa mu kiraro ibyo iriye birayinyura kuko nta mvune iba yagize. Iba iri hamwe, ikabasha gukora amata yitonze, yihuse, nta mvune yagize”.

Iyi ngamba yo gutuma abantu bose bororera mu biraro si yo yonyine Akarere ka Nyaruguru kafashe yo gutuma umukamo wiyongera nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere.

Kuri ubu ngo abahinzi bashishikarizwa guteza intanga inka zabo, aho kuzibangurira ku bimasa gakondo, kugira ngo bazagere ku bwoko butanga umukamo. Bashishikarizwa no gutera ku miringoti no mu nkengero z’amaterasi urubingo n’ibiti bivangwa n’imyaka biribwa n’amatungo.

Muri buri Murenge kandi hashyizwe imirima y’icyitegererezo iri gutuburirwamo ibyatsi by’ubwoko bune, burimo ubw’ibinyampeke n’ibinyamisogwe bizajya bihabwa amatungo.

Ibi byatsi nibimara kuboneka, aborozi bazasabwa kubitera, hanyuma bazanerekerwe uko bihabwa amatungo (ingano y’ibinyampeke n’iy’ibinyamisogwe) kugira ngo abashe gutanga umusaruro yitezweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka