Inteko z’abaturage ntizakuyeho siporo ku bakozi - Guverineri Mufulukye

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko inteko z’abaturage zo kuwa gatanu wa buri cyumweru zidakuraho siporo ku bakozi ba Leta.

Guverineri Mufulukye avuga ko inteko zireba abaturage na siporo ikareba abakozi ba Leta
Guverineri Mufulukye avuga ko inteko zireba abaturage na siporo ikareba abakozi ba Leta

Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ateganya inteko z’abaturage kabiri mu cyumweru, kuwa kabiri no kuwa gatanu ku gicamunsi.

Nyamara ku gicamunsi cya buri wa gatanu w’icyumweru, abakozi ba Leta ni wo munsi bakora siporo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko inteko zo kuwa gatanu zidakuraho siporo, kuko zikorwa harebwa ibibazo abayobozi baburiye umwanya.

Ati “Oya, ntabwo inteko z’abaturage zakuyeho siporo, izo kuwa gatanu akenshi tureba bya bibazo abantu basanzwe bazi baburiye umwanya, bakabona uko babijyamo by’umwihariko ukaba uzi umurenge uyu n’uyu hari ikibazo kihariye, uti reka njyeyo ngikemure”.

Guverineri Mufulukye avuga ko abayobozi bashobora kujya ibihe mu kujya gukemura ibyo bibazo abandi bagasigara muri siporo.

Agira ati “Ubwo kuba Meya yakwigomwa ubutaha Visi Meya, abasanzwe babikora bakaba bakomeza gukora siporo, nta bwo rwose bibangamiye kuba twateza imbere siporo ndetse n’inteko z’abaturage zikaba”.

Abakozi ba Leta bagomba gukomeza gukora siporo kandi n'inteko z'abaturage zikaba/ Photo:Internet
Abakozi ba Leta bagomba gukomeza gukora siporo kandi n’inteko z’abaturage zikaba/ Photo:Internet

Guverineri Mufulukye avuga ko inteko z’abaturage ari bo ziba zireba cyane kurusha abayobozi, na siporo yo kuwa gatanu na yo ikaba iba ireba cyane abakozi mu nzego za Leta.

Kabatsi John, umuturage wo mu Mudugudu wa Barija A, avuga ko kuba inteko z’abaturage ziterana kabiri mu cyumweru ari andi mahirwe bahawe yo gukemura ibibazo byinshi mu cyumweru kimwe.

Guverineri Mufulukye avuga ko inteko z'abaturage zo kuwa gatanu zidakuraho siporo ku bakozi ba Leta
Guverineri Mufulukye avuga ko inteko z’abaturage zo kuwa gatanu zidakuraho siporo ku bakozi ba Leta

Ati “Kuwa kabiri gusa twakemuraga bike kandi ugasanga hari ikibazo wategereza gukemura mu kindi cyumweru ugasanga cyaba cyarakuze kuburyo kigorana. Ariko ubu ikidakemutse kuwa kabiri, kuwa gatanu kirarangira”.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko inteko z’abaturage ari umwihariko w’Abanyarwanda mu kwikemurira ibibazo, hatitabajwe inzego za Leta cyangwa iz’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka