Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba inzego z’ubuyobozi kudaharira abashinzwe ubuhinzi (Abagoronome) bonyine umurimo wo guteza imbere ubuhinzi.
Mu mikino itarimo umupira w’amaguru, bimwe mu byavuzwe cyane 2019 harimo itahwa rya Kigali Arena, Patriots yitwaye neza ku rwego mpuzamahanga, ndetse na Merhawi Kudus wanikiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda
Abatuye mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo bavuga ko batewe impungenge n’abana b’inzererezi bagaragara ku mihanda cyane cyane mu masaha ya nijoro basabiriza abahisi n’abagenzi.
Umunyarwanda witwa Mbonabakeka Félicien w’imyaka 35 uvuka mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, biravugwa ko yiciwe muri Uganda mu ijoro ryo ku itariki 31 Ukuboza 2019 rishyira kuwa 01 Mutarama 2020, agashyingurwa mu buryo butazwi.
Rayon Sports itsindiye Gasogi United igitego 1-0 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest
Mu mikino y’umunsi wa 16 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, APR na AS Kigali zaguye miswi, Bugesera na Mukura zibona atatu
U Rwanda rwazamuye igihano kuri buri muntu uzafatirwa mu guhererekanya amafaranga ajyanwa gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, icyo gihano kiva ku gifungo kiri hagati y’imyaka 7-10 kijya hejuru y’imyaka 20.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yanenze abayobozi birirwa bakwepa itangazamakuru, avuga ko kudatanga amakuru ku muyobozi biri mu bidindiza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bikadindiza n’imikorere yabo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda kumenya nimero itishyurwa bagomba guhamagaraho kugira ngo bajye batabarwa vuba na bwangu.
Humura Elvin w’imyaka 11 y’amavuko uheruka kuba uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu kizamini cya leta gisoza amashuri abanza avuga ko agiye gukomeza kwiga afite umwete, kugira ngo bizamufashe gukabya inzozi zo kuba umuhanga mu by’ubutabire (chemistry).
Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite ishoje umwaka wa 2019 yiyubakiye byinshi izibukirwaho. Iyo Nteko ya kane yatangiye imirimo yayo tariki ya 05 Ukwakira 2018, aho yakomeje imirimo yo gucukumbura amategeko n’ibyo ateganya mu mwaka wa 2019.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse ku buryo bukurikira:
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko gahunda yiswe ‘Gerayo Amahoro’ yo gukumira impanuka mu mihanda muri 2019, yagabanyije impanuka ku rugero rungana na 17%.
Niyobuhungiro Cynthia afite umwana urangije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza muri Good Harvest School.
Myugariro wa Rayon Sports n’Amavubi Rugwiro Hervé wari ufungiye i Rubavu amaze kurekurwa.
Abashoferi bazwi ku izina ry’Abasare biyemeje gufasha abantu banyoye inzoga barabahamagarira kudatinya gufata icyo kunywa cyane cyane muri iyi minsi mikuru kuko biteguye kubageza mu ngo zabo amahoro.
Abaturage bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze kubona ubukungu bwihishe mu gihingwa cya karoti, bituma bitabira kugihinga, bakaba bemeza ko umusaruro babona ari mwinshi ku buryo utunze igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko mu byamubabaje mu mezi atatu amaze ku buyobozi, harimo kuba yarigeze guherekeza ikipe ya Musanze FC i Kigali ubwo yari igiye gukina na APR FC igatsindwa ibitego 5-0.
Mu ijoro ryo ku itariki 31 Ukuboza 2019, Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriye abantu barenga 1000 b’ingeri zitandukanye mu gitaramo cyinjira mu mwaka wa 2020, cyabereye muri Kigali Arena.
Abagize ikipe y’umupira w’amaguru y’Ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bifurije abaharwariye kwinjira muri 2020 neza, babagenera impano.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Mutarama 2020 Leta y’u Rwanda yakiriye umunyarwandakazi witwa Nyiramwiza Pascaline ufite imyaka 25 wakorewe iyicarubozo agatemwa akaboko kagacika ndetse agatemwa no mu mutwe ubwo yari mu gihugu cya Uganda.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney aratangaza ko nta Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wo muri iyi ntara uzongera gukurwa mu murenge yayoboraga ngo yoherezwe kuyobora uwundi.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu yo mu Karere ka Musanze n’abakozi b’akarere babiri bamaze gusezera ku mirimo yabo, bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.
Mu birori bitandukanye cyane cyane ibisoza umwaka, hari imiturika (fireworks/ feux d’artifices) iraswa mu kirere hagasohoka ibishashi by’imiriro bifite amabara atandukanye, ku buryo ibyo bishashi bigera mu kirere bigakora ibintu bisa n’indabo kandi usanga binogeye amaso iyo biraswa. Ariko se bikomoka he?
Perezida wa Repuburika Paul Kagame atangaza ko uko byamera kose u Rwanda na Uganda, buri gihugu cyifuza amahoro, kugira ngo buri kimwe kibashe kugira ibyo gikora bikireba.
Perezida Kagame avuga ko icyifuzo afite ari uko buri Munyarwanda yatunga telefone igezweho (Smart Phone), kuko yizera ko uwo igezeho ituma yongera umusaruro w’ibyo akora.
Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yasezeye muri The Mane nyuma y’umwaka yari amaze akorana na The Mane, ari na yo yakurikiranye urubanza rwe ikanamufunguza muri gereza.
Nk’uko bisanzwe, Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku Banyarwanda risoza umwaka, rinatangira uwundi. Mu ijambo yavuze risoza umwaka wa 2019 rinatangira uwa 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda binjiye mu mwaka wa 2020 nyuma yo kurangiza neza umwaka wa 2019, akomoza kuri bimwe mu (…)
Mu mwaka wa 2019, hari byinshi byabaye byerekeranye n’iterambere ry’umubano w’u Rwanda n’amahanga. Kigali Today yabakusanyirije bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze umwaka wa 2019 mu bubanyi n’amahanga.
Mu gihe hasigaye amasaha make ngo umwaka wa 2020 ugere, Polisi y’u Rwanda yasabye abantu kwigengesera, birinda kwishora mu byaha, ibasaba no gutanga amakuru y’ikintu cyose babonye cyabangamira ibyishimo by’abandi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ibikorwa bitagezweho mu cyerekezo 2020 bizongerwa ku cyerekezo gishya cya 2050.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko niba umuntu yemeye kuba umuyobozi w’urwego runaka, agomba kwemera no kubazwa ibyo ashinzwe, kuko ajyaho azi ko hari abo agiye gukorera bityo ko agomba kugira ibyo asobanura mu gihe abibajijwe.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukuboza mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze habereye inama y’inteko rusange y’ikipe ya Musanze FC. Ku murongo w’ibyigwa hari amatora ya Komite Nyobozi ya Musanze FC.
Nyuma y’igihe kitari gitoya Korari Ijuru yitegura gufasha abakunzi b’umuziki kwinjira muri 2020 bishimye, intego yayo yayigezeho tariki 29 Ukuboza 2019.
Abagore 300 bo mu Mirenge ya Muko, Muhoza na Cyuve yo mu Karere ka Musanze, bagiye kwigishwa gusoma no kwandika binyuze mu matsinda 17 y’abakora imyuga y’ububoshyi n’ubudozi, ubuhinzi n’ubucuruzi.
Abagabo batatu bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho kwiyitirira Polisi, bakariganya abaturage amafaranga babizeza impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga (Perimi).
Umuhanzi w’umunyekongo Kinshasa Fally Ipupa wari utegerejwe n’abatari bake ngo aze gusoreza umwaka muri Kigali, ntakije kuririmba mu gitaramo cyari cyiswe "Kigali Countdown"
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje, ikipe ya Musanze FC na yo ikomeje kwiyubaka nyuma yaho yirukaniye abakinnyi bayo batanu.
Ubuyobozi bwa Koperative CVM y’abatwara abagenzi ku magare (Abanyonzi) mu Karere ka Musanze, buravuga ko bugiye kuvugurura imikorere, umutungo w’iyi Koperative ukazajya ukoreshwa mu nyungu z’abanyamuryango.
Umunyeshuri w’umuhungu witwa Humura Elvin w’imyaka 11 y’amavuko, ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza akaba ahembwe mudasobwa igendanwa yo mu bwoko bwa Positivo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ruvuga ko umubare w’abacungagereza rufite ukiri hasi cyane kuko kugeza ubu umwe acunga imfungwa zisaga 30.
Mu mwaka wa 2019, hari byinshi byagarutsweho mu makuru yerekeranye n’ubutabera. Ibi ni bimwe muri byo.
Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga APR FC yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yaburiye buri wese ugitekereza gushakira amahaho mu gihugu cya Uganda, asaba abaturage kubicikaho nyuma y’ibibazo by’iyicarubozo rikomeje gukorerwa Abanyarwanda bari muri icyo gihugu.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, bavuga ko bababajwe no kuba bagiye kwinjira mu mwaka wa 2020 bakivoma amazi y’ibiziba, bagasaba Leta kubegereza amazi meza bagaca ukubiri n’indwara z’inzoka zibugarije.