Mu rwego rwo gukumira ibiza biterwa n’imvura yabaye nyinshi ho byahitanye ubuzima bw’abantu, amatungo bikangiza n’imitungo myinshi, ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo burasaba abaturage bako ko bakwimuka bagatura ku midugudu.
Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena iri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu karere ka Nyamagabe rwatangiye tariki 08/05/2013, aho ireba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije iterambere ry’abaturage.
Umwe mu basirikare b’umuryango w’abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro muri Kongo (MONUSCO) yaguye muri ambushi y’imitwe ya gisirike ikorera mu gace ka Walungu kari hafi y’umujyi wa Bukavu, kuri uyu wa kabiri tariki 07/05/2013.
Ugirashebuja Jean Nepomuscene w’imyaka 29 uzwi ku izina rya Uwimana ariyemerera ko yishe nyina witwa Barushwabusa Marie Goreti wari umwarimu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nemba ya Mbere arangije amujugunya mu musarani mu rugo.
Kaporari Harerimana Pascal na mugenzi we kaporari Bahizi bavuye mu mutwe wa FDLR baratangaza mu myaka 19 bamaze mu mashyamba ya Congo abayobozi b’umutwe wa FDLR bahoraga bababeshya ngo bazaza mu Rwanda binyuze mu biganiro cyangwa hakoreshejwe imbaraga zabo.
Abize mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana (Ecole des Sciences Byimana) batangiye gahunda yo gutabariza abana biga muri iki kigo, babuze ibikoresho byabo mu nkongi y’umuriro yibasiye imwe mu nyubako abanyeshuri bararagamo bataha amaramasa.
Umwongereza Sir Andrew Witty ukuriye uruganda GSK (GlaxoSmithKline) rukomeye ku isi mu gukora imiti ivura indwara zitandukanye zirimo na kanseri, kuri uyu wa 08/05/2013 yasuye ibitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera, mu rwego rwo kureba imikorere yabyo.
Koperative ishinzwe gukora isuku mu mujyi wa Kigali (COOPED), yazanye imodoka zigezweho mu gutwara imyanda n’ibishingwe. Ubu buryo buracyari mu igeragezwa ariko mu gihe cya vuba buzaba bwatangiye gukorera mu mirenge yose igize Umujyi wa Kigali.
Hari inzobere mu mwuga w’ubunyamakuru, zijya inama y’uburyo ibitangazamakuru bigomba guharanira kubona inyungu ziva mu nkuru bitangaza, ariko ntibyishyire mu byago kubera kutubahiriza ituze rusange rya rubanda n’uburenganzira bwa buri muntu, bwo kugira icyubahiro n’agaciro mu maso y’abandi.
Ingagi yo mu birunga yitwa Umuhanga yo mu muryango ufite izina rya Karisimbi A yabyaye mu ijoro rishyira kuwa kabiri tariki 30/04/2013.
Twizerimana Jean De Dieu w’imyaka 29 ukomoka mu karere ka Nyabihu umurenge wa Bigogwe mu kagari ka Basumba mu mudugudu wa Ngando acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira azira gerenade yabonetse mu nzu yabagamo tariki 06/05/2013.
Nyuma y’imyaka 26 atoza ikipe ya Manchester United, Sir Alexander Chapman Ferguson w’imyaka 71 yatangaje ko atazongera gukora akazi k’ubutoza nyuma ya shampiyona y’uyu mwaka kuko azafata ikiruhuko.
Kuva taliki 07/05/2013, impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira zatangiye kwimurirwa mu nkambi ya Nyabiheke aho zishobora kuba igihe kirekire.
Polisi yo mu birwa bya Caraïbes yatahuye abagore batatu bari bigize ababikira bagira ngo babashe gutwara ibiyobyabwenge bita cocaine mu myambaro nk’iy’ababikira ntawe ubatahuye kuko bakekaga ko nta wakeka iyo ngeso ku babikira.
Abanyarwanda 22 barimo abana 15, abagore 6 n’umugabo umwe baraye bafatiwe i Bukavu muri Congo bashaka kwiyandikisha mu ishami ry’umuryango w’abibubye ryita kumpunzi (UNHCR) ariko bigaragara ko bari baratahutse bakongera gusubira muri Congo rwihishwa.
Umukwabu wakozwe na Polisi mu karere ka Kayonza tariki 06/05/2013 wafashe abantu 31 batagira ibyangombwa, unafatirwamo abamotari 15 bakoze amakosa mu muhanda, abatagira ubwishingizi bwa za moto za bo, n’abatari bafite ingofero zabugenewe ku bagenda kuri moto.
Anita Pendo ukora umwuga w’itangazamakuru kuri Contact FM no kuri Radio One akaba ari umukinnyi wa filime akaba kandi ari n’umushyushyarugamba yashyize ahagaragara urutonde rw’amahame ye atanu agenderaho, kandi ahamya ko azayakomeza.
Umushushinga LVEMP ukorera muri REMA, watangije ibikorwa byo kubungabunga ikiyaga cya Rweru bizatwara amafaranga asaga miliyoni 200.
Abagore babiri bacuruza imbuto mu isoko rya Gakenke barwanye, umwe ashinja mugenzi kumwambura amafaranga 500 yamwishyuriye ikibanza cyo gucururizamo ntayamusubize.
Nyuma y’aho mu murenge wa Mulinga mu karere ka Nyabihu, na Cyanzarwe na Busasamana mu karere ka Rubavu hagaragariye indwara y’uburenge ku nka, iyi mirenge yashyizwe mu kato.
Papa Francis uyoboye Kiliziya Gatorika ku isi, tariki 07/05/2013, yatangaje ko Padiri Antoine Kambanda wari umuyobozi wa seminari nkuru ya Nyakibanda agizwe Umusenyeri ahita anamushinga kuyobora Diyoseze ya Kibungo.
Abahinga mu gishanga cy’Umukunguri bibumbiye muri Koperative COPRORIZ ABAHUZABIKORWA, baratangaza ko amazi y’imvura aturuka ku misozi ikikije icyo gishanga n’aturuka mu migezi yisuka mu mukunguri, ateza umwuzure mu mirima y’umuceri hakaba hamaze kwangirika hegitari 119.
AS Kigali na Bugesera FC zabonye itike yo kuzakina ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ¼ yo kwishyura yabaye tariki 07/05/2013.
Abagore bo mu karere ka Rwamagana baremeza ko bafite ubushobozi busesuye bwo gukora bakiteza imbere mu nzego zose kandi ngo icyizere ni cyose ko bazabigeraho; ndetse bamwe bavuga ko aho bizaba ngombwa ko bahangana n’abagabo bazabarusha guseruka neza.
Mu gutangiza Ukwezi k’Urubyiruko ‘Youth Connekt month’ kwatangiriye mu Karere ka Ngororero, tariki 03/05/2013, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko guharanira kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu.
Umuhanda Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa ku modoka zose ziwunyuramo guhera ahagana mu ma saa 17h40 zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 07/05/2013, nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’abahanga mu gukora imihanda b’ingabo z’u Rwanda.
Bimwe mu binyamakuru bikorera hanze y’igihugu byari bimaze iminsi bitangaza ko mu karere ka Muhanga hari inzara imereye nabi abaturage nyamara umuyobozi wako we arabihakanira kure.
Senateri Kengo wa Dondo uyoboye Sena ya Congo-Kinshasa yijeje impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi ko niziramuka zisubiye mu gihugu cyazo zizasubizwa imitungo yazo.
Niyomuranga Aimable wari umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuli rwa Mubuga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza arashinjwa kuba yarihaye isoko ry’amafaranga asaga miliyoni 51 bitanyuze mu ipiganwa.
Abaganga bo mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda ku bufatanye n’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) barimo kuvura abarokotse bo mu karere ka Bugesera bafite uburwayi butandukanye burimo n’ubudakira.
Urubyiruko 179 rwarangije amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi mu kigo ngororamuco giteza imbere imyuga (Iwawa Rehabilitation and Vocational Skills Development Centre). Aya mahugurwa yatanzwe n’ikigo DOT Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Burera atangaza ko hamaze kugaragara abana b’abakobwa umunani biga mu mashuri yisumbuye bamaze gutwara inda z’indaro, bamwe muri bo bazitewe n’abarezi babigisha.
Koperative COMORU igizwe n’abamotari 400 bo mu karere ka Rusizi yashyizwe mu bahatanira igihembo gitangwa na RALGA ku bantu bagaragaje udushya mu kwiteza imbere. Abagize koperative COMORU bubatse inzu y’amagorofa ane babikesheje umusanzu w’amafaranga 500 buri cyumweru.
Abayobozi ba Sena z’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bari mu biganiro i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 07/05/2013 batangaje ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo ikibazo kigaragara mu Burasirazuba bwa Congo gikemuke.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 07/05/2013, umuhanda uva Musanze werekeza ku rugomero rwa Mukungwa, wahagaritse urujya n’uruza rurimo imodoka zijyana mazutu ku rugomero kugirango rubashe gutanga amashanyarazi.
Abacururiza mu isoko rya Nyabisindu mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga baratangaza ko kuba iri soko ritubakiye bibabangamira cyane cyane muri iki gihe cy’imvura kuko iyo iguye bibasaba guhagarika akazi bakanura ibicuruzwa.
Claire Akamanzi uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) yashyizwe ku rutonde rw’abagore 25 b’indashyikirwa bashobora gufata ibyemezo bijyanye n’ubucuruzi ku rwego rwo hejuru muri Afurika.
Abanyarwanda 5000 bo mu turere icumi batahutse bavuye mu buhungiro bagiye guterwa inkunga ibafasha gusubira mu buzima busanzwe binyuze mu mushinga wa Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) n’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe abimukira (IOM).
Igihingwa cya Spiruline gihingwa mu mazi gifite intungamubiri zirimo vitamine A, E, D, B1, B2, B3, B6, B7, B8 na K, kandi kinakoreshwa nk’umuti uvura indwara zinyuranye zirimo iziterwa n’imirire mibi, ibisebe n’umubyibuho ukabije.
Abagenzi bo mu ntara y’Uburasirazuba bakoresha taxi express baremeza ko kubufatanye n’ikigo cy’iguhugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) hari impinduka zikomeye nziza zabaye mu mitangire ya service ku modoka za express zijya i Kigali.
Nubwo abakuru b’imidugudu bafataga gutunga cashe nko kuba bahagarariye Perezida wa Republika ku rwego rw’imidugudu, ngo bishimiye ko batakizitunze kuko byabagoraga gutunga kashe kandi nta biro bagira.
Mu madini n’amatorero atandukanye, abashyingiranywe bambikana impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubudahemuka baba basezeranye. Kuri ubu hari abashakanye batakizikoza, bakaba bavuga icyangombwa ari ukuzirikana isezerano.
Ubwo Guverineri Bosenibamwe yagiriraga uruzinduko mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera, tariki 02/05/2013, yasabye Abanyaburera muri rusange kujya bajya muri Uganda bafite ibyangombwa byemewe mu rwego rwo kwirindira mutekano.
Barushwabusa Marie Goreti wari umurezi ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nemba ya Mbere yitabye Imana yishwe n’abantu bagishakishwa mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 05/05/2013 barangije bamujugunya mu musarani iwe.
Umuryango w’Abagide (urubyiruko rw’abakobwa n’abagore) baturutse mu bihugu 45 byo ku migabane yose igize isi, baje mu Rwanda kungurana ibitekerezo na bagenzi babo bo mu Rwanda, no kwiga uburyo bajya kwamagana ihohoterwa mu bihugu byabo.
Mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2013 hapfuye abantu 32 buri kwezi bazize amakimbirane yo mu miryango ugereranyije na 40 bapfuye buri kwezi mu mezi atatu yayabanjirije (Ukwakira-Ukuboza 2012); nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cya MININTER cyashyizwe ahagaragara tariki 06/05/2013.
Urukiko rushinzwe gusoza imirimo y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha (MICT) rwemeje ko urubanza rwa Bernard Munyagishari wabaye umunyamabanga wa MRND n’umuyobozi w’Interahamwe mu Mujyi wa Gisenyi mu gihe cya Jenoside rwoherezwa mu nkiko zo mu Rwanda.
Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka 30 y’amavuko ariko utaramenyekana, watoraguwe mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe giherereye mu mudugudu wa Mujabagiro mu kagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke.
Ingabo z’igihugu zatangiye imirimo yo gusana umuhanda wa Kigali-Musanze wacikiye ku Kinyanda mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke mu rukerera rwo kuwa gatandatu tariki 04/05/2013.