Bugesera: Inzobere z’abasirikare zirimo kuvura abarokotse ibikomere bakomora kuri Jenoside

Abaganga bo mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda ku bufatanye n’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) barimo kuvura abarokotse bo mu karere ka Bugesera bafite uburwayi butandukanye burimo n’ubudakira.

Iki gikorwa kizamara icyumweru kiribanda ku ndwara z’amaso, amagufwa, inkovu zidakira n’izindi ndwara ahanini zikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa gikorerwa ku kigo nderabuzima cya Ngeruka no ku bitaro bikuru bya Nyamata, ku munsi wa mbere (tariki 06/05/2013) havuwe abagera kuri 400.

Mu gihugu hose habaruwe abafite ibyo bibazo by’uburwayi bagera ku 18500, muri abo abagera ku bihumbi 15 bafite ibikomere bitakize neza.

Bamwe mu barokotse bo mu karere ka Bugesera baje kwivuza.
Bamwe mu barokotse bo mu karere ka Bugesera baje kwivuza.

By’umwihariko mu karere ka Bugesera honyine, ari nako karere ka 10 ukurikije urutonde rw’uturere tumaze kugezwamo ubu buvuzi, hazavurwa 826 barimo 174 bafite ibikomere bitakize nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, Ruberangeyo Theophile, abivuga.

Ati “ubu buvuzi bugirira akamaro gakomeye abo buhawe kuko bukoranwa ubuhanga, dore ko bongera bakavura bimwe mu bikomere batewe kuko hari ababa batarakize neza”.

Avuga ko izo nzobere zongera zikabaga ibikomere birimo ibyo mu mutwe cyangwa ku maguru kuko abatemaga ariho bakundaga gutema uwo bashaka.

Umuyobozi w'ibitaro bya gisirikare yereka abarwayi imodoka ifite ibikoresho byose bazanye.
Umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare yereka abarwayi imodoka ifite ibikoresho byose bazanye.

Abatavuriwe aho bahabwa gahunda yo kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe nk’uko byatangajwe na Colonel Dr Ben Karenzi, umuyobozi w’ibyo bitaro.

yagize ati “kuko hano tutazanye ibikoresho byose bihagije, abo tubona ko bakenewe kwitabwaho turabohereza mu bitaro byacu bikuru kugirango bakomeze gukurikiranwa”.

Abaje kwivuza bishimiye ubu bufasha bahabwa kuko ngo ubundi byabagoraga gukora ingendo ndende bashaka ubuvuzi.
Akoyiremera Anonciata wo mu Murenge wa Ngeruka arivuza umugongo byaje no kumuviramo kurwara mu nda, akaba ategereje kubonana na muganga w’inzobere mu kuvura abagore.

Asobanura uko yishimiye icyo gikorwa muri aya magambo: “ ubushize bampaye igipapuro cyo kujya kwivuza i Kigali mu bitaro bya CHUK ariko sinajyayo kubera ubushobozi buke, biranshimishije kuba badusanga hano kandi ntacyo navuga kubona baraturokoye none bakaba barimo no kutuvura ntako bisa”.

Abayobozi bazengurutse ibitaro bareba icyo gikorwa.
Abayobozi bazengurutse ibitaro bareba icyo gikorwa.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’i Burasirazuba, Byukusenge Madeleine, wari uhagarariye Guverineri w’iyo ntara muri icyo gikorwa, yashimye inkunga ikigega FARG kidahwema gutera abarokotse Jenoside batishoboye by’umwihariko mu karere ka Bugesera.

Ati “ ubu ni uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bw’abarokotse Jenoside bubongerera imbaraga zituma babasha kwishakamo ubushobozi bwo kwiteza imbere”.

Iki gikorwa kizakomereza mu tundi turere hakurikijwe ubwinshi bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bafite ibibazo nk’ibi by’uburwayi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka