RDF yatangiye gusana umuhanda wa Kigali-Musanze wacitse
Ingabo z’igihugu zatangiye imirimo yo gusana umuhanda wa Kigali-Musanze wacikiye ku Kinyanda mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke mu rukerera rwo kuwa gatandatu tariki 04/05/2013.
Ingabo z’igihugu zatangiye guhanga umuhanda ku ruhande uzakoreshwa mu gihe ibikorwa byo gusana uyu muhanda ku buryo burambye bishobora kufata igihe kitari gito bizaba bikorwa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lit. Gen. Charles Kayonga, waje kwirebera uko icyo kibazo giteye kuri uyu wa mbere tariki 06/05/2013, yasabye ko ibikorwa byo gusana byihutishwa kugira ngo uwo muhanda wongere ube nyabagendwa mu gihe gito gishoboka.

Umugaba Mukuru w’Ingabo ari kumwe na Lt. Gen. Fred Ibingira na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime bakomeje bajya mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke aho umuhanda na ho wiyashije hakaba habura gato na ho ngo uriduke.
Umuhanda wasadutse ahantu hareshya nka metero 30 z’ubutambike naho ahandi watanye, haramutse hanyuze imodoka nini wariduka nta kabuza. Uyu muhanda wangijwe n’amazi yabuze inzira yinjira mu butaka uturika biturutse hasi.
Abayobozi bakuru b’igihugu bahagurikiye ikibazo cy’uyu muhanda kugira ngo wongere ugendwe. Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 06/05/2013, Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yaje kwirebera uko uwo muhanda wangiritse.

Nyuma ye, haje Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Prof. Silas Rwakabamba aherekejwe n’abaminisitiri babiri muri iyo minisiteri ari bo Isumbingabo Emma Francoise na Dr. Alexis Nzahabwanimana.
Iyangirika ry’umuhanda Kigali-Musanze ryabangamiye urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibicuruzwa. Uretse abagenzi ba Express bahinduranya imodoka bagakomeza ingendo zabo, abandi bagenda n’imodoka zizwi nka “Twegerane” baragira ikibazo cyo gutinda mu nzira kubera kubura imodoka bageze hakurya.
Uyu muhanda wangije kandi insinga za fibre optique n’iza konegisiyo (connection) ya MTN, ku buryo itumanaho ryabaye ibibazo muri ako gace. Imirimo yo gusana iyo miyobora nayo yatangiye uyu munsi.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru (Amafoto yose yafashwe na Leonard Nshimiyimana)





Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 23 )
Ohereza igitekerezo
|
Reka dushimire. Ingabo zacyu .kugikorwa cyiza bakoze kandi uyu munsi inzira ninyabagendwa ikigikorwa lduhesha ishema imana ikomeze gufasha .rdf
UYU mukozi ntabwo ari uwa MTN.Umubaze .Ibya connections byose si MTN.IYI foto Irerekana ko rwose ari mu bintu azi.Thks for da foto
Wowe uvuga ko iyi nkuru ituzuye ko ntaho ihuriye n’amafoto ubona nibyo ufite ukuri kuko ntaho bigaragara ko INKOTANYI (abasoda) ziri gukora umuhanda. Ariko hari inkuru nari nabonye isa nk’iyi, aho berekanaga ko RDF (HORIZON Construction Co. ya RDF ikora imirimo y’ubwubatsi) ariyo yahise ifata iya mbere mu gutanga solution yihuse ikora inzira ya deviation ku buryo bwihuse mu gihe umuhanda utarakorwa, niyo mpamvu ubona photo ibanza y’iriya BULLDOZER iri guhingagura ubutaka ni iya RDF - HORIZON Construction Co. Nimbona iyo nkuru ndaguha orientation. Komera.
Ingabo z’u Rwanda zerekanye ko zitandukanye n’izindi ngabo kuko zo zigaragara aho rukomeye hose .Imana izihe umugisha itagabanyije.
RDF ni hehe mugaragaza ko irimo kugira icyo ikora?Turabona abasivili aribo bafite amasuka hariya.Niba yenda iriya machine ari iya RDF hakaba hari n’abaturage bari gukora umuhanda ubwo ni ubufutanye ariko umutwe w’inkuru ni nkaho RDF iri kubikora yonyine kandi hatagaragazwa ibyo irimo gukora.
Congs RDF n’abandi Banyarwanda bose bagamije gufatanya mu iterambere ry’Igihugu cyacu. Tugomba kwigira twakibura tugapfa! Uwitwa Ruta unenga inkuru ko ituzuye; niki kituzuye? ngo wabonye hahinga Abasivili? N’iki kikubwira ko atari Abasirikale? Ese kwambara imyenda ya gisivili bibuza uwuba Umusirikale kuba we? Iyo Abasivili bambaye imyambaro ya gisirikale se bibagira bo?? Wagirango se biriya bimodoka bikora imihanda bibe biteye madowa dowa kugirango wemere ko ari RDF? Its always good to give credit where it deserves!
Ingabo nkizi wazikurahe kwisi,RDF Oyee
Uyu muhanda udakize vuba ufite ingaruka ku mibereho y’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange. Ingabo zikoreze aho kugira ngo ba mukerarugendo babashe gusura ingagi tubone amdevise n’aba nyakigali babone ibirayi ku buryo bworoshye.
Iyi nkuru ntiyuzuye ariko...noine se RDF uruhare yagize mu kuwusana ni uruhe ? Ko mbona hari na guverineri na minisitiri ubishinzwe nkaba nabona abacukura ari n’abasivili?...keretse niba ari minisiteri y’ingabo yiyemeje kubahemba...naho ubundi iyi nkuru ntaho ihuriye n’ibikorwa bya RDF nubwo rwose umugaba mukuru w’ingabo byamuhagurukije njye ndabona ari ukuvanga ibintu...
Izo ngabo zacyu turazikunda cyane kuko zikunda umurimo
.Natwe tuzirinyuma bashyiremo agatege umuhanda uboneke
vuba ibiciro by ibiribwa bitazamuka inzara ikica abavandimwe bacu bari i kigali rwose.
ibikorwa by,ingabo ni indashyikirwa, bigomba kutubera twese urugero rwiza
RDF ntacyo idakora mwe muyizi akamanyu!! Ngayo amashuri n’amavuriro muri Darfur, kandi amatafari ari abasoda bayibumbiye!Iyo ufite mu mutwe gukemura ikibazo si ngombwa ko buri gihe usaba ngo nibabanze baguhe Budget, hari ibyo wabasha kwerekana ushoboye as emergency, ibindi bikaza nyuma, RDF trains hard to fight easy and win, does not train easy to fight hard and loose. Thanks.