Ubushobozi n’icyizere cyo gutera imbere bimaze gucengera abagore b’i Rwamagana
Abagore bo mu karere ka Rwamagana baremeza ko bafite ubushobozi busesuye bwo gukora bakiteza imbere mu nzego zose kandi ngo icyizere ni cyose ko bazabigeraho; ndetse bamwe bavuga ko aho bizaba ngombwa ko bahangana n’abagabo bazabarusha guseruka neza.
Mu nzego zose abagore bamaze gutera imbere kandi bagaragaza ubushobozi bwo gukomeza gutera imbere; nk’uko byemezwa na Mutiganda Francisca, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rwamagana.
Agira ati “Aho wareba mu nzego z’imirimo yose, abagore tumaze kwerekana ko dushoboye byinshi kandi icyizere cyo gukomeza kujya mbere cyiracyari cyose. Ubu imyanya 30% igenwa n’Itegeko Nshinga twamaze kuyirenga kure, ndetse n’iyo itegeho ryahinduka twahatana tukagira myinshi kurusha 30%.”

Uyu muyobozi aremeza ko mu nama njyanama iyobora akarere ka Rwamagana harimo abagore barenga 50% kandi ngo bagaragaza ishyaka n’ubushobozi mu bikorwa n’ibyemezo bafata buri munsi.
Madamu Mutiganda ati “Ntabwo abagore bakora mu nzego zinyuranye i Rwamagana ari abo kuzuza umubare gusa. Iyo ubitegereje buri munsi ubona ko basohoza neza inshingano kandi aho bibaye ngombwa barapiganwa bakaba banarusha abagabo kugaragaza ubushobozi bafite.”
Mu nzego zitari iza Leta birigaragaza kurushaho
Mu nzego z’abikorera aho Abanyarwanda bapiganwa hatagendewe ku myanya 30% igenwa n’itegeko ngo harimo abagore benshi bagenda batera imbere cyane; nk’uko byemezwa na Kibukayire Esperance uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rwamagana.
Avuga ko kuva Leta y’u Rwanda yatangira gushishikariza abagore kwigirira icyizere kandi bagahagurukira kujya mu myanya ifata ibyemezo, ngo benshi bamaze gutera imbere mu bukungu ndetse no mu kwiyumvamo ubushobozi bufata ibyemezo binyuranye.
Ibi kandi abihuriyeho na Gahongayire Odetta w’ahitwa i Rubona mu karere ka Rwamagana. Ni umugore w’umupfakazi wisanze agomba kurera abana yasigaranye umugabo we amaze gutabaruka muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Muri Rwamagana bamufata nk’umwe mu bagore bageze ku rwego rwiza mu kwiteza imbere.

Madamu Gahongayire agira ati “Nabanje kunanirwa kwakira iby’ubuzima bubi bwa wenyine nyuma ya Jenoside. Nyuma ariko naje guhaguruka ntangira gukora, gahunda za Leta zintera imbaraga ariko ubu rwose nanjye numva nishimiye urwego ngezeho.”
Uyu mugore ngo yinjiza amafaranga asaga ibihumbi 300 ayakuye mu bikorwa yagezeho wenyine kuva nyuma ya Jenoside mu gihe hari abagabo azi bataragera kuri iyo ntambwe.
Agira ati “Abo tuganira bose mbabwira ko bashobora guhaguruka bagakora, bakagera ku iterambere baba abagabo cyangwa abagore kuko byose bishoboka kuri buri wese ufite ubushake. Ishingiro rya byose ni ugutekereza igishya buri munsi kandi ugafata ingamba zo kubishyira mu bikorwa.”
“Ak’imuhana kaza imvura ihise… Iyo itaguye se?”
Mukantwari Chantal utuye mu murenge wa Mwurire avuga ko iyo arebye iterambere u Rwanda rugezeho, by’umwihariko akitegereza ubushobozi abagore bagenda bageraho, ngo abona ko abakobwa bakibyiruka iki gihe bakwiye gukura bapiganwa kandi ngo bazabigeraho.
Abagira inama yo kutazategereza ko abandi babafasha kwiteza imbere kuko ngo uwategereza ak’imuhana ashobora kukabura imvura iramutse itaguye kandi mu by’ukuri ngo abayobozi b’u Rwanda batanga amahirwe menshi yo kuba buri wese yakora akiteza imbere, akiyongerera ubushobozi, cyane cyane abagore basa n’abari barimwe ijambo n’urubuga ngo bagaragaze icyo bashoboye.
Kibukayire ukuriye inama y’igihugu y’abagore i Rwamagana avuga ko hari abagore bagenzi be bagenda bashishikaza abandi gukora batarambirije ku bagabo, kandi ngo ababitangiye bose bakora neza kandi bakagirirwa icyizere.

Yemeza ko ubu ntawe ugihatira umugore kujya mu rwego runaka, cyangwa se ngo amwingingire gukora ibimuteza imbere. Abenshi ngo baragenda bamenya ko nta kwiringira ak’imuhana kaza imvura ihise.
Inka ye yayise Mutesi ashimira u Rwanda ko rwatetesheje abagore
Mukamwezi Jane utuye mu murenge wa Muhazi avuga ko anezerwa cyane iyo arebye imbaraga abayobozi b’u Rwanda bashyize mu guteza imbere abagore babahamagarira kwigirira icyizere no kwihesha agaciro.
Agira ati “Cyera umugore yabaga ari intamenyekana, nta jambo agira nta n’icyo yakora mu izina rye bwite. Byose byitirirwaga umugabo n’iyo yabaga adashoboye. Ubwo bwisanzure mu gukora no kugira ijambo ku byo buri wese yagezeho numva byarateye abagore benshi kugubwa neza.”
Ibi ngo nibyo byateye Mukamwezi kwita inka yiguriye Mutesi kuko abagore bo hambere batagiraga uburenganzira bwo kugira umutungo witwa uwabo. Ati “Kuba dushobora gufata ijambo tukajya inama twese mu ngo iwacu no mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi numva ari ibyo gushimira igihugu cyanjye cyadutetesheje.”
Aba bagore kandi baremeza bose ko mu myaka iri imbere Abanyarwandakazi bazaba barageze ku rwego rukomeye cyane, bafite ubushobozi bwisumbyeho kandi bagira uruhare rungana n’urw’abagabo mu iterambere ry’igihugu.
Francisca Mutiganda ati “Ubu aho abakobwa bari hose, cyane cyane abari mu mashuri bakwiye kwiga banitoza kureba imbere bakamenya gusesengura ibibazo bihari kuko nabo ubu bazasabwa gutanga umusanzu wabo mu kubicyemura. Ni byiza rero kubyitoza hakiri kare kandi ubu bo bafite amahirwe ko babirebera kuri bakuru babo bari mu nzego zinyuranye, igihe ababanje mu buyobozi babaga basa n’abishakisha nta rugero rwa bakuru babo bareberaho.”
Odetta Gahongayire we ngo yamaze gutoza abana be b’abahungu n’abakobwa kwitegura kuyobora no gukurikirana ibikorwa byose akora, ndetse ngo bajya ibihe iyo bari mu biruhuko buri wese akagira igihe cyo gukurikirana abakozi akoresha no kubahemba buri wese akurikije umurimo yakoze.

Leta y’u Rwanda yemeza ko iterambere rirambye ry’igihugu rizava ku bufatanye n’ubwuzuzanye bw’abenegihugu bose, akaba ariyo mpamvu hashyizweho politiki yaguye yo guteza imbere abagore.
Imirongo migari iri muri iyi politiki igaragaramo ko abagore babangamiwe n’imbogamizi zinyuranye zishingiye ahanini ku muco n’imyumvire byo hambere byabuzaga abagore n’abakobwa guhabwa urubuga rugaragara mu byiciro binyuranye by’imibereho y’umuryango, n’izishingiye ku bukungu n’ubushobozi. Leta y’u Rwanda ariko ngo irakora ibishoboka byose ngo imbogamizi zivanweho.
Ubwo yari mu nteko rusange ya 63 y’Umuryango w’Abibumbye yateranye kuwa 23/09/2008, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko “…guteza imbere abagore ari imyumvire iboneye y’ubutabera mu bana b’u Rwanda bose ndetse bikaba n’inzira ntakuka yo guteza imbere u Rwanda, buri wese mu benegihugu ahabwa amahirwe nk’ay’abandi kandi agahabwa n’uruhare mu gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda.”
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubu abadamu nabo basigaye barahawe ijambo, bashoboye no kwiteza imbere. Mukomerezaho ni mwe migongo yaduhetse.
Iburasirazuba gahunda ihari ni uguharanira kwigira. Abagore b’iRwamagana nabo barabizamo neza.
i rwamagana courage
Abari n’abategarugori ni imbaraga z’igihugu kuko nta terambere ryagerwaho batabigizemo uruhare.ibi urwanda rwabibonye kare rero rubaha umwanya mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu kandi umusaruro urigaragaza.