COOPED yazanye imodoka zigezweho mu gutwara imyanda n’ibishingwe
Koperative ishinzwe gukora isuku mu mujyi wa Kigali (COOPED), yazanye imodoka zigezweho mu gutwara imyanda n’ibishingwe. Ubu buryo buracyari mu igeragezwa ariko mu gihe cya vuba buzaba bwatangiye gukorera mu mirenge yose igize Umujyi wa Kigali.
COOPED (Company for Environment Protection and Development) iri gukora amavugurura mu gihe hari hamaze iminsi serivisi itanga zatishimirwa na benshi mu Mujyi wa Kigali. Ibyo bikaba byagaragaraga mu gihe cyo gutwara ibishingwe abakozi bakabura, ariko hamwe na hamwe ukwezi kwashira ugasanga baje kwishyuza.
Ibyo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko butazabyihanganira, bukaba bwabasabye ko haba itangiriro rishya mu mikorere iviguruye, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, ubwo hatahwaga izo modoka, kuri uyu wa Gatatu tariki 08/05/2013.
Yagize ati: “Buri murenge wamaze guhabwa rwiyemezamirimo dushyiraho n’abakozi bamukurikirana kugira ngo barebe uko akora. Icyo dusaba ni uko buri muturage yegera rwiyemezamirimo umutwarira imyanda.
Hanyuma natwe nk’ubuyobozi n’ababishinzwe twashyizeho tugakurikirana ko abo ba rwiyemezamirimo bubahiriza ayo masezerano. Utayubahiriza ngo akurireho abaturage imyanda kuri gahunda bahanye azajya ahita asimbuzwa abandi babifitiye ubushobozi”.

Ku bijyanye n’ibiciro bihanitse byo gutwara imyanda muri COOPED, Umuyobozi w’iyi koperative, Paulin Buregeya, yatangaje ko bazi icyo kibazo kuko giterwa n’ibyo baba basabwe na RURA. Avuga ko bashyizeho gahunda imeze nk’ubwisungane aho basoresha abantu bakurikije ibyiciro by’ubukungu barimo.
Ati: “Ibiciro bisanzwe birimo ibyiciro bitatu kuko RURA ishyiraho ibyiciro bitatu. Mu baturage bitandukanye no mu bacuruzi. Mu baturage bashyizeho icyiciro cy’abakire nk’uko muri mituweli bimeze.
Icyiciro cy’abakire bishyura 5.300, icyiciro cy’abantu baciriritse bishyura 3.600, icyiciro cy’abakene bishyura 1.500, hakaba n’ikindi cyiciro cy’abatindi nyakujya bo ntitubishyuza kandi nabo turabitwara”.
Paulin Buregeya yakomeje atangaza ko iri gerageza barihereye mu murenge wa Nyarugenge ariko mu gihe cya vuba bakazakomereza no mu yindi mirenge igize umujyi wa Kigali yose. Icyo abaturage basabwe ni ukugeza ibishingwe n’imyanda ku muhanda hakurikijwe iminsi bumvikanyeho n’ababitwara.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Copedi, nireke gutwarira abakire gusa nitwarire bose, n’abakene nabo ni abantu nkuko izindi company zibikora nka Agruni gusa nayo izagure ibikoresho bigezweho
Rwose jye ndabaza aba bantu ba Cooped ahantu baguze Vespa Piagio (iriya y’inyuma buriya siyo?)
Mbese buriya igura gute? yoo les souvenirs de l’Italie, Lugano/Morcote, la plage.......
Ibi nibyiza ariko uyu mugabo ngo ni Paulin natagabanya gukunda amafranga nogufata abakozi uko yishakiye bizamukoraho. arakabya yishyura abantu bamukorera nkuwishyura umuntu ucuruza umunzani ararenze yarangiza akamenya kujya mubuyobozi akabatuburira ye
Ibintu mutubwiye ko ntaho bihuriye n’ibyabaye ejo ko narimpibereye? mwagiye muvuga amakuru uko atanzwe? ubwose mwambwirako mwibeshye no kwizina rya Company ngo COOPED hanyuma mugashyiraho ifoto y’imodoka yanditseho COPED? Emmanuel N.Hitimana rwose yige kuvuga ukuri! murakoze naho COPED nayo niba ihindagura ibiciro uko ibonye kandi ikishyuza itatwaye imyanda ni BIBI CYANE! gusa barankorera nziko batajya basiba niyo bataje baramenyesha nkaba nzi impamvu nabyo byabaye rimwe kandi umwaka ushize nkiba kicukiro!
Iyi gahunda ninozwa neza izatuma isuku yiyongera kandi n’iyi company yunguke,kuko nta muturage wa kigali utishimira iyi gahunda yatangijwe yo gutwara imyanda,ikibazo ni uko batubahiriza gahunda bakanahindagura ibiciro,ikindi nakwishimira ni ububuryo bugezweho busimbuye ubwo gutwara imyanda ku mutwe.