Ibihuha byatumye batinda mu mashyamba ya Congo
Kaporari Harerimana Pascal na mugenzi we kaporari Bahizi bavuye mu mutwe wa FDLR baratangaza mu myaka 19 bamaze mu mashyamba ya Congo abayobozi b’umutwe wa FDLR bahoraga bababeshya ngo bazaza mu Rwanda binyuze mu biganiro cyangwa hakoreshejwe imbaraga zabo.
Nyuma yuko benshi barambiwe ibyo binyoma bagacika abayobozi ba FDLR bagatahuka mu Rwanda, aba basirikare babiri nabo bafashe icyemezo cyo gutahuka bakaba barageze mu Rwanda tariki 08/05/2013 bavuye muri zone ya Mwenga.
Kutamenya amakuru y’impamo bitewe n’amashyamba y’inzitane babamo ngo biri mu bituma benshi bahera mu mashyamba ibyo kandi bigatuma ibinyoma by’ababakuriye bigira ingufu kuko ngo bababwira ko iyo bageze mu Rwanda ngo badafatwa nk’abandi Banyarwanda.

Nyuma yo kwibonera ukuri, Kaporari Harerimana na mugenzi we Bahizi barahinyuza ikinyoma cya FDLR kuko ngo kuva bageze mu Rwanda batigeze bafatwa nabi ahubwo ngo bahise babona ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka mu gihe gito kuko ubwo bazaba bageze iwabo ngo bazabona umwanya wo gukora cyane biteza imbere.
Aba basirikare batangaza ko gukorera abakuru babo ntacyo byigeze bibagezaho kuko ngo umusaruro wose ubonetse abakuru bahita bawutwara bakawugabana.
Aba basirikare kandi bavuga ko gusohoka mu mashyamba ya Congo ari ukwibohora kuko aho baba bari ngo ntawe ubasha kwinyagambura kuko ngo hari n’abavutswa uburenganzira bwabo bagapfa bazira ubusa kubera ko ngo nta mategeko abahana.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|