Inkuru ku isezera rya Sir Alex Ferguson yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 07/05/2013, aho uyu musaza yagize ati “icyemezo cyo guhagarika gutoza nagitekerejeho neza. Iki nicyo gihe, kandi ni ngombwa.
Ngiye guha icyubahiro n’umwanya umuryango wanjye, n’umugore wanjye. Banshyigikiye mu gihe cyose namaze ntoza ikipe ya Manchester United reka nanjye mbahe umwanya”.

Fergurson watangiye gutoza Manchester United kuva tariki 06/11/1986 niwe mutoza wa mbere w’Umwongereza wahiriwe cyane na ruhago kurusha abandi mu mateka yabo. Mu myaka 26 atoza iyo kipe, yatwaye ibikombe bigera kuri 38 byose hamwe.
Yahawe ibihembo n’amashimwe ku giti cye (personal honors) bibarirwa kuri 152. Birimo kuba umutoza w’ikinyejana cya 21 yahawe mu 2012 n’urwego rushinzwe amateka n’ibarurishamibare mu mupira w’amaguru.
Fergurson kandi yahawe icyubahiro cya Commander Order of the British Empire, CEB igihawe n’Umwamikazi w’Abongereza.
Abatoza babiri nibo bahabwa amahirwe yo gusimbura Sir Alexander Chapman Ferguson abo ni David Moyes utoza ikipe ya Everton na Jose Mourinho utoza ikipe ya Real Madrid.

Ferguson yibanira n’umugore we Cathy Ferguson bashakanye mu 1966, bafitanye abahungu batatu (Mark wavutse mu 1968) na Darren na Jasson impanga zavutse mu 1972.
Abatuye i Manchester bagaragaje icyifuzo ko yaba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko.
Ibikombe yatwaye muri Manchester United:
Premier League: 13
FA Cup: 5
League Cup: 4
Champions League: 2
Cup Winners Cup: 1
FIFA Club World Cup: 1
UEFA Super Cup: 1
Inter-Continental Cup: 1
FA Charity/Community Shield: 10
Naho muri Scottish First Division atwara
Scottish First Division: 4
Scottish Cup: 4
Scottish League Cup: 1
European Cup Winners’ Cup: 1
European Super Cup: 1



Egide Kayiranga
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwarakoze kutugezaho uru rubuga
ndababwiza ukuri kuzabo undindi nka sir alex ferguson biragoye
uyu musaza kabisa ndamwemera nangye nubwo ntafana man utd arusha kure micho. hahahahaaaaaaaaaa!