Abanyarwanda 22 batahutse bagasubira muri Congo bagaruwe

Abanyarwanda 22 barimo abana 15, abagore 6 n’umugabo umwe baraye bafatiwe i Bukavu muri Congo bashaka kwiyandikisha mu ishami ry’umuryango w’abibubye ryita kumpunzi (UNHCR) ariko bigaragara ko bari baratahutse bakongera gusubira muri Congo rwihishwa.

Aba banyarwanda bakekwaho kuba bashyira amakuru umutwe wa FDLR kuko ngo nubwo bitwaza ko ari ibiryo baba bagiye gushaka ntawabyemeza neza kuko mu gutahuka kwabo ntawe uba washyizweho agahato.

Aba Banyarwanda bavuga ko bari basubiye muri Congo gutora imiryango yabo bari basizeyo, gusa ngo ntawabihagararaho kuko iyo umuntu afite icyo kibazo abimenyesha inzego zibishinzwe zikamenya uko zigikemura.

Aba Banyarwanda bari basubiye mu mashyamba ya Congo bagaruwe mu Rwanda.
Aba Banyarwanda bari basubiye mu mashyamba ya Congo bagaruwe mu Rwanda.

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi iheruka, ikibazo cy’Abanyarwanda batahuka bakongera bakajya kwivanga n’umutwe twa FDLR mu mashyamba ya Congo cyatinzweho aho bafashe ingamba zo kujya bahabwa ibyangombwa bashishoje neza ko batuye aho kandi abayobozi bakaba babazi neza kuko hari ababihabwa bagahita bimuka kugirango babone uko basubira muri Congo.

kURI UYU WA 08/05/2013, Aba Banyarwanda burijwe imodoka basubizwa iwabo aho bakomoka ariko bihanangirizwa kongera gufatirwa muri iryokosa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko ibyo binyoma baba babeshya ni iki kibyihishe inyuma?bajya gushaka imiryango yabo se na bariya bana b’ibitambambuga gute?iki kiranyagisha ahubwo bakurikiranirwe hafi.

anitha yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Nihakorwe itohoza ryimbitse nibasanga bari ntumwa za FDLR amategeko akurikizwe,kuko ubwo bwaba ari ubugambanyi ku gihugu.

wilson yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka