Impunzi ibihumbi 10 zari i Nkamira zatangiye kwimurwa i Nyabiheke
Kuva taliki 07/05/2013, impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira zatangiye kwimurirwa mu nkambi ya Nyabiheke aho zishobora kuba igihe kirekire.
Kuva mu kwezi kwa Gashyantare inkambi ya Kigeme yari imaze kuzura bituma impunzi zari zisanzwe zimara igihe gito Nkamira zihatinda. Tariki 07/05/2013, impunzi zigera kuri 400 zagejejwe Nyabiheke mu karere ka Gatsibo ahasanzwe impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bagera ku bihumbi 10.
Misiteri ishinzwe gucyura impunzi no guhangana n’ibiza (MIDIMAR) ivuga ko yamaze kubona umwanya wo kwimuriramo impunzi z’Abanyekogo bavuga Ikinyarwanda bahungira mu Rwanda kubera ihohoterwa bakorerwa n’imitwe yitwaza intwaro.
Umwanya umaze kuboneka mu nkambi ya Nyabiheke wakwakira impunzi 3200, nyamara impunzi ziri mu nkambi ya Nkamira zigera kubihumbi 10, inyinshi zigizwe n’abagore n’abana badafite icyo gukora kubera guta amashuri.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|