Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, bwavuze ko hakenewe ingengo y’imari ya Miliyari 26 z’Amafaranga y’u Rwanda, yo gusubiranya ibisimu binini byasizwe mu gihe cy’ubukoloni n’igihe hacukuraga sosiyete za Leta.
Uko abatuye muri Kigali bagenda biyongera, ni ko umwuka mwiza wo guhumeka ugenda ugabanuka bitewe n’uko imyubakire n’ibindi bikorwa remezo bituma amashyamba atemwa, icyo kibazo kikaba kiri mu bituma inzego z’ubuvuzi zakira abarwaye indwara z’ubuhumekero benshi, kikanateza imyuzure ihombya benshi n’Igihugu muri rusange.
Ikibazo cy’amashyamba yagiye agabanuka mu Mujyi wa Kigali giteye inkeke, mu gihe abawutuye biyongera umunsi ku wundi kandi bakeneye umwuka mwiza wo guhumeka, icyakora ubuyobozi by’uyu mujyi bukomeje kongera imbaraga mu gutera ibiti mu guhangana n’icyo kibazo.
Ibigo bitwara ibicuruzwa mu Rwanda no mu mahanga, CMA CGM na CEVA Logistics, byiyemeje gutanga ingufu z’imirasire y’izuba no gutera ibiti, mu rwego kugabanya imyuka ihumanya byohereza mu kirere.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko buri Munyarwanda akwiye kurinda umwuka ahumeka, kuko bigaragara ko ibikorwa bya muntu, bituma bahumeka umwuka wanduye ku kigero cya 43%, mu gihe biteganyijwe ko umwuka mwiza wakagombye kuba uri kuri 5%.
Bamwe mu baturage b’imirenge Gahunga, Rugarama na Cyanika baravuga ko ikorwa ry’umuhanda Kidaho-Nyagahinga-Kanyirarebe ryabasize mu manegeka, bakaba batinya ko gutinda gukemura ibibazo wasize bishobora kubashyira mu kaga.
Umusozi wa Mbwe, uherereye mu Kagari ka Mbwe, witegeye ikiyaga cya ruhondo, ufatwa nk’umwe mu misozi ihanamye yo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, wajyaga wibasirwa n’isuri yatumaga ubutaka butengukira mu kiyaga cya Ruhondo, wateweho ibiti byitezweho gutuma icyo kibazo kiba amateka.
Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 kuzageza ku ya 22 Ugushyingo 2024, mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan hatangiye inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29) aho u Rwanda ruzifatanya n’ibindi bihugu mu gushaka ibisubizo bihundura icyerekezo cy’Isi.
Itsinda ry’impuguke zigize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), rikaba rishinzwe kumenya ibyanya bizaba pariki za jewoloji mu Rwanda, International Geo-Science and Geo-Park Program (IGGP), rivuga ko rizakomeza kugenzura niba ibirunga byo mu Rwanda bidashobora gukanguka ngo byongere biruke.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko abaterewe ibiti n’Umuryango Tubura uteza imbere ubuhinzi, barishimira ko byabafashije mu bikorwa bitandukanye birimo kubafatira ubutaka bukaba butakigenda, hamwe no kongera umusaruro.
Ni amakuru yashyizwe ahagaragara n’Umuryango Nyarwanda ushinzwe kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi n’indiri yabyo kamere (RWCA), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), mu byavuye by’agateganyo mu bushakashatsi bwa mbere bwimbitse bwakorewe ku rusobe rw’ibinyabuzima mu Kibaya (…)
Abayobozi baturutse hirya no hino ku Isi baritegura guhurira mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan mu nama ya mbere nini y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UN Climate Change Conference) izaba guhera tariki 11 – 22 Ugushyingo 2024.
Ikigo mpuzamahanga cyita ku mashyamba (FSC) cyiyemeje gushyigikira u Rwanda mu kongera ubukangurambaga, kugira ngo abaturage bumve banamenye amahame mpuzamahanga, mu guteza imbere imicungire irambye y’amashyamba bityo ibikoresho bikomoka ku biti by’u Rwanda bibe byajya ku isoko mpuzamahanga ari byinshi.
Ikigo cyitwa Castrol kirishimira ko kimaze imyaka 125 gikora ndetse kigakwirakwiza amavuta ya moteri na yo yitwa Castrol hirya no hino ku Isi. Kuri ubu icyo kigo kivuga ko iyo myaka kimaze gikora cyishimira serivisi giha abakigana, ari na ko cyibanda ku bushakashatsi, ku ikoranabuhanga no guhanga udushya kugira ngo (…)
Minisiteri y’Ibidukikije, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ndetse n’umuryango ushinzwe kubungabunga ibidukikije, kuzamura iterambere ry’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije ndetse no kurwanya ubukene uhereye ku muturage wo hasi (APEFA) baributsa Abanyarwanda ko nk’uko imihindagurikire y’ibihe igera ku bantu bose, (…)
Ikigega cy’Abataliyani gishinzwe kwita ku bidukikije cyahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 50 z’Amayero azarufasha mu mishinga yarwo igamije iterambere ritangiza ibidukikije.
Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, REMA, hamwe n’Abafatanyabikorwa ba Leta, bari kwiga uko bamenya ingano y’imyuka itera Isi gushyuha bikabije, hamwe n’uburyo iyo myuka irimo uva mu matungo yuza, yagabanywa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), kiratangaza ko guhera mu mwaka utaha w’ingengo y’imari 2024-2025, hirya no hino mu Gihugu hazubakwa ibiraro (amateme) byinshi byo mu bwoko bwa ‘Stone Arch Bridges’, bizwiho kudasohora imyuka yangiza ikirere.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, Minisiteri y’ y’Ibidukikije (MINEMA), ku bufatanye n’Ikigo cyita ku Bidukikije (GGGI-Rwanda) ndetse n’Umujyi wa Kigali, batashye ibikorwa remezo by’icyitegererezo, byubatswe hagamijwe kubyaza umusaruro imyanda ku Kimoteri cya Nduba.
Komisiyo y’u Rwanda yitwa CNRU, ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), ivuga ko irimo gutegura inzego zitandukanye kuzagaragaza uruhare rwazo mu kubungabunga umutungo kamere wo hejuru ku butaka no mu nda y’isi.
Ingoro Ndangamurage y’Ibidukikije iherereye i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ifite umwihariko wo kuba ari yo yonyine yo muri ubu bwoko iri muri Afurika. Iri mu zikunzwe cyane kuko yubatse ku kigobe cy’ikiyaga cya Kivu, mu gice n’ubusanzwe gisurwa na ba mukerarugendo benshi baba bakeneye kuruhuka mu mutwe no kwihera (…)
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamaliya Jeanne d’Ardc aratangaza ko ari ngombwa kwita ku bidukikije mbere y’uko byangirika, kuko gusana ibyamaze kwangirika bitwara ubushobozi bwinshi, mu gihe iyo bifashwe neza bitanga ubuzima bwiza ku batuye Isi.
Ubuyobozi bw’umuryango wita ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro (Réseau des Femmes pour le Development), buratangaza ko bagiye gufatanya n’abagize imiryango ikiri mito gutangiza umushinga wo gutera ibiti bitandukanye hagamijwe kubungabunga ibidukikije, wiswe ‘Rengera ubuzima bwawe’.
Mu gihe Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), gitangaza ko mu gihugu hazagwa imvura nyinshi hagati y’itariki 21-30 Mata 2024, ndetse ikaba ishobora guteza Ibiza birimo inkangu kuko ubutaka bwamaze gusoma cyangwa se burimo amazi menshi y’imvura imaze iminsi igwa kandi ikaba ikomeje, Minisiteri (…)
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba (RFA), gisaba abaturage gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije kuko bigira ingaruka ku babikoresha n’ibidukikije muri rusange.
Abashakashatsi bavuga ko hari ibinyabuzima nk’amafi, inyogaruzi, urukangaga n’ibindi byahoze mu gishanga cya Migina no mu cyogogo cy’uwo mugezi mu Turere twa Gisagara, Nyaruguru na Huye, byacitse kubera iyangirika n’ihumana ry’amazi, bagasanga bike bisigaye byabungabungwa bikongera kugwira kuko bifite akamaro gakomeye.
Ibirwa bya Shyute na Kamiko byo mu Kiyaga cya Kivu, bigiye kongera guterwaho amashyamba agizwe n’amoko y’ibiti bisaga 156,000. Ni imishinga yo kongera gutera amashyamba kuri ibyo birwa, igamije kuyongera mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Imiryango itari iya Leta ihagarariye abagore baturiye icyogogo cy’uruzi rwa Nile mu Rwanda, yihaye gahunda yo kujya gufasha abaturage kwiteza imbere batangije amazi atembera muri uru ruzi rwa mbere muri Afurika mu burebure.
Global Water Leadership Program (GWLP) hamwe n’abafatanyabikirwa bayo barimo Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’ Amazi mu Rwanda (RWB), bashyize ahagaragara ingamba nshya zigamije gusubiza ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, gusigasira amasoko y’amazi mu Rwanda ndetse no kwita kuri Serivisi z’Isuku n’Isukura (WASH).
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yasabye urubyiruko n’abakiri bato kuba inshuti z’ibidukikije, no guharanira gushyira mu ngiro inshingano zo kubirengera, kuko bizabagirira akamaro mu bihe biri imbere.