Nyanza: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuli arashinjwa kwiha isoko bitanyuze mu ipiganwa
Niyomuranga Aimable wari umuyobozi w’ikigo cy’urwunge rw’amashuli rwa Mubuga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza arashinjwa kuba yarihaye isoko ry’amafaranga asaga miliyoni 51 bitanyuze mu ipiganwa.
Yatahuweho ayo manyaga ubwo yakorerwaga igenzura ry’imikoreshereze y’amafaranga y’ikigo yari abereye umuyobozi bikaza kugaragara ko yagiye anyereza umutungo wacyo ndetse akaniha isoko ryo kubaka inyubako zacyo bitanyuze mu nzira zemewe n’amategeko.
Isuzuma rw’uko yaba akurikiranweho ibyo byaha afunze cyangwa ari hanze ya gereza ryabaye kuri uyu wa kabiri tariki 07/05/2013 ku cyicaro cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha bw’urwo rukiko bumurega ibyaha bibiri birimo kuba yaragiye anyereza umutungo w’ikigo mu bihe bitandukanye ndetse no guha isoko kompanyi y’ubwubatsi yari abereye umunyamuryango aribyo byahawe inyito yo kwiha ububasha.
Ngo mu gihe yari umuyobozi w’icyo kigo cy’ishuli hari n’andi mafaranga yagiye arigisa akayikoreshereza mu nyungu ze bwite nk’uko ubushinjacyaha bw’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana bubimurega.

Ikindi bumurega ni uguha akazi abarimu batabishoboye bikagaragaza ko ikigo cy’urwunge rw’amashuli rwa Mubuga yari yaragifashe nk’akarima ke akoreramo ibyo yishakiye byose kandi ntihagire umuvuguruza.
Ibirego aregwa byose abitera utwatsi
Mu kwisobanura kwe, Niyomuranga Aimable ahakana ibyo aregwa byose akavuga ko byabazwa umucungamutungo w’ikigo ngo kuko we ntaho yari ahuriye n’iby’amafaranga. Agira ati: “Umuyobozi w’ikigo ni umunyapolitiki mu bandi ntabwo rero yabazwa ibijyanye na tekiniki kuko biba bifite abo bireba”.
Umwunganizi we mu rwego rw’amategeko Me Mbanziriza Adiel avuga ko umukiriya we arengana agasaba ko yarekurwa ibyo birego byose aregwa n’ubushinjacyha akabikurikiranwaho ari hanze ya gereza.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo ko Niyomuranga Aimable agomba gufungwa iminsi 30 mu gihe urubanza rwe rutegereje kuzaburanishwa ruhereye mu mizi ngo kuko ibyaha akurikiranweho bikomeye.
Ibyaha akurikiranweho ngo birakomeye kuko bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi nk’uko biteganwa n’ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
birashoboka ko harimo kumugirira ishyari. kuko iryo soko ryari rizwi n’umurenge yakoreragamo nawo ubizi. kuki se bategereje ko abanza kuva mu kazi. dore ko yari yarasezeye kuva mu kwezi kwa 12/2012.
Ko umuyobozi wa Ecole Secondaire ni umunyapolitike????? Ariko narumiwe peeeee.