Umusanzu w’amafaranga 500 ku cyumweru wabashoboje kubaka inzu y’amagorofa 4
Koperative COMORU igizwe n’abamotari 400 bo mu karere ka Rusizi yashyizwe mu bahatanira igihembo gitangwa na RALGA ku bantu bagaragaje udushya mu kwiteza imbere. Abagize koperative COMORU bubatse inzu y’amagorofa ane babikesheje umusanzu w’amafaranga 500 buri cyumweru.
Kugeza ubu aba bamotari barishimira ko batarafata inguzanyo kandi inyubako yabo ikaba igeze ku igorofa ya kabiri. Kugeza ubu iyi nyubako imaze gutwara amafaranga miliyoni 57 zisaga.
Buri mwaka RALGA igenera igihembo abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu akaba ari muri urwo rwego itsinda rya RALGA ryasuye koperative COMORU kuri uyu wa 07/05/2013 ndetse iyo nzu ihita ishyirwa mu bikorwa bizahatanira icyo gihembo.
Uyu mwaka hazibandwa kuri gahunda yo guhanga udushya idashingiye ku buhinzi cyangwa ubworozi. RALGA hamwe n’izindi nzego z’abikorera ku giti cyabo bazazeguruka uturere 10 twakoranyijwe batoranya ibikorwa by’indashyikirwa bizarushanywa. Biteganyijwe ko batanu bazatsinda bazamenyekana tariki 07/06/2013.

Uwimana Josephine waje ahagarariye iritsinda rya RALGA yavuze ko bashima aba bamotari kuba barakoze igikorwa nk’iki kuko ngo bavuye ku rwego rwo hasi bakaba bageze ku rwego rushimishije.
Yashimiye akarere ka Rusizi ku ruhare bagize rwo kumvisha urubyiruko rw’abamotari gahunda ya hanga umurimo kuko aho u Rwanda rugana ari muri gahunda yo kwigira bihangira imirimo, kuba rero aba bamotari bageze ku gikorwa nk’iki ngo bizabafasha no kubona imirimo bityo bave mu murongo w’ubukene.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yavuze ko aba bamotari bahindura umujyi wa Rusizi mu gihe gito kuko ngo byatumye n’abandi bamotari bagira igitekerezo nk’iki ubu nabo bakaba bari gushaka ikibanza cyo kubaka inzu y’ubucuruzi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Jewe ndabemeye, muli abagabo...abashingantahe mukomeze
gutyo...mubereye uwo aliwe wese urugero, chapeau!!!
Abamotari benshi bahoze ari abanyonzi,bishyirahamwe bagura ama moto,none bageze aho bubaka inzu y’igorofa nk’iyi,iki ni ikizere n’abandi batarabona imirimo bakwiye gushingiraho bagakora batikoresheje
mbega ngo abamotari barihutisha iterambere ibi byakabereye buri munyarwanda wese isomo, abanyarusizi mukomere muharanira ku kwigira kuko ari ngobwa kumunyarwanda wese.
Abamotari bose bakoze nk’aba ba Rusizi, ndabona igihugu cyacu cyatera imbere ku buryo bwihuse. Ibi ni isomo rikomeye. Ariko muri aka karere bafite amakoperative akomeye: mperutse kumva kuri radio Rwanda ko ba mwarimu bigurira camionnette benne, kandi bahembwa make!!!! Ese ibi ntibyabera abandi isomo ibyiza byo kwigomwa no kwishyira hamwe? Rusizi mukomereze aho kabisa.
Amahirwe dufite mu rwanda ni uko abayobozi bafite ubushake bwo kuvana abanyarwanda twese mu bukene kandi vuba cyane,niyo mpanvu uzasanga habaho kugira inama n’inyunganizi abafite ibikorwa by’iterambere bose kugirango babinoze barusheho kwiteza imbere.
Abamotari bose bakoze nk’aba ba Rusizi, ndabona igihugu cyacu cyatera imbere ku buryo bwihuse. Ibi ni isomo rikomeye. Ariko muri aka karere bafite amakoperative akomeye: mperutse kumva kuri radio Rwanda ko ba mwarimu bigurira camionnette benne, kandi bahembwa make!!!! Ese ibi ntibyabera abandi isomo ibyiza byo kwigomwa no kwishyira hamwe? Rusizi mukomereze aho kabisa.
Abamotari ba Rusizi ndabemeye kabisa. Muri gahunda yo guharanira kwigira, babashije kwiyubakira inzu nini nk’iriya! Courage