Kwambara impeta ku bashakanye bigenda bita gaciro

Mu madini n’amatorero atandukanye, abashyingiranywe bambikana impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubudahemuka baba basezeranye. Kuri ubu hari abashakanye batakizikoza, bakaba bavuga icyangombwa ari ukuzirikana isezerano.

Abakimara gushinga urugo bita « jeunes mariés », ubabwirwa n’uko bambaye impeta ku rutoki rwa kane rw’ikiganza cy’ibumoso. Abo bishimira kwambara impeta kuko ibafasha kumenyasha abantu ko bahinduye imibereho.

Mbarushimana Daniel umaze umwaka ashinze urugo avuga ko aha agaciro impeta umugore we yamwambitse imbere y’itorero. Ngo iyo areba iyo mpeta ayibonamo amasezerano yagiriye umugore we, bityo akaba atakinisha kuyatenguha.

Uwo muco wo kwambara impeta ariko siko wubahirizwa n’abarushinze bose. Bamwe mu bamaze igihe kirekire bashakanye, usanga impeta bambikanye batakizambara. Abo rero batanga impamvu zitandukanye, zirimo kuzibura, kutabakwira n’abavuga ko kwambara impeta atari ngombwa.

Thaddée, umaze imyaka 15 ashatse akaba afite abana 5, atangaza ko mu myaka yose ishize impeta yambitswe n’umugore we yaba itakiriho. Ngo hari abazibura cyangwa abo zisaza bakagura izindi, ariko we abona kwaba ari ugusesagura kuko isezerano riba ku mutima.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko hari abagabo cyangwa abagore banga kwambara impeta, bagira ngo babeshye urubyiruko ko ari ngaragu, maze bakundane.

Ibyo ariko siko Thaddée abibona, kuko avuga ko kutambara impeta ntaho bihuriye no kugaragaza ko ukunda umugore wa we kuko ngo hari n’ababaca inyuma kandi n’izo mpeta bazambaye.

Nk’uko tubikesha urubuga www.gemme-fashion.com, ngo kwambara impeta ku bashakanye byatangiye hagati mu kinyejana cya 16, bitangirira mu bihugu by’Uburayi. Icyo gihe ni abagabo bonyine bambikwaga impeta. Mu kinyejana cya 19 niho n’abagore batangiye kwambikwa impeta.

Ku banyamadini, impeta igaragaza ko umubano w’umugabo n’umugore wahawe umugisha; ngo impeta ikorwa mu cyuma nk’ikimenyetso cy’ inzira y’ubuzima bwa Muntu ndetse no kubana ku buryo buhoraho.

Kuri ubu, hari aho bigaragara ko iyo umusore n’umukobwa bemeranyije kuzabana, umusore yambika umukobwa impeta (alliance de fiançailles), icyo kikaba ari ikimenyetso kigaragariza abantu bose ko uwo mukobwa yiteguye gushinga urugo, bityo ntihagire undi musore wamwibeshyaho.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Njyewe mbona kuyambara ntcyo byakwangiza kdi byaba ari ikizere kuwo mwashakanye!!

Alias yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

kwambara impeta ningenzi kubashakanye kuko uba ukomeje isezerano

luck yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Ese iyo uwo mwashakanye atakiriho ni ngombwa gukomeza kwambara impeta? Mumpe igisubizo

Jeanne yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Impeta burya si amapingu y’ubwonko bw’umuntu kuko burya nibwo butekereza impeta ntitekereza. Twihutira cyane guha agaciro imirimbo kuruta kugaha mbere na mbere bagenzi bacu tutabaca inyuma. Impeta nk’uko hari uwavuze ko ayirimba, nibyo koko ariko kandi umuntu yambara impeta bitewe n’imibanire ufitanye n’uwayikwambitse. Nonese waba urarana n’umugore ahora aguteye ikibuno, agushyira ku nkeke mbese ubona urukundo ari rucye ari uwkinginga ngo udaseba kweli iyo mpeta wayambara? Uyambaye yagutera intimba ku buryo wagira ihahamuka. Bityo rero impamvu zo kutayambara zishakirwe hose ariko ntimube biased ngo baba bashaka gushurashura! Imana IBAHIRE MWESE!

Titi yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

Impeta ntabwo ari umuco nyarwanda ni mvamahanga kandi ubona ntacyo ivuze cyane. Abayobozi b’amadini ngo baziha umugisha ariko bajye basubira inyuma barebe uwo mugisha batanze icyo wakoze mumiryango!!

Ahubwo impeta zizakurweho kuko atari umuco wacu.

Kuri yanditse ku itariki ya: 31-05-2013  →  Musubize

Impeta ni ngombwa niyo mpamvu igurwa kandi yambarwa.

BABA yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Impeta izirika urutoki ntizirika Kamere. Byaba ari ukwibeshya uvuze ko impeta izakurinda guca inyuma y’uwo mwashakanye niba kamere itarahindutse kandi Yesu wenyine niwe wo kuyihindura. Burya siho ruzingiye kuko ibigaragarira amaso bishobora kunyurana n’ibiri k’umutima. Ni byiza kuyambara ariko nta zindi mbaraga zirimo zibuza uwagambiriye gukora ibyaha kubikora.

JPaul yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

jye mbona impeta igira agaciro igahawe nuyambaye

pauline yanditse ku itariki ya: 12-05-2013  →  Musubize

Impeta igomba kugumana agaciro kayo nubwo mwaba mumaze imyaka myinshi mushyingiranywe kuko ifite icyo isobanuye kandi kivaho ari uko umwe mubashakanye yitabyimana cg habayeho gatanya,reka rero tuyambare rwose nta gisebo kirimo.

Annonciata yanditse ku itariki ya: 12-05-2013  →  Musubize

impeta ntacyo ivuze na gato byose ni mumutwe n’akamere yumuntu.

chance yanditse ku itariki ya: 11-05-2013  →  Musubize

Musigeho kwambara impeta ntibishbora guta agaciro. Gusa hari ibyateye byo kudaha agaciro ibintu ndetse n’ibigafite. Impeta y’abashakanye nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubudahemukirana igomba kuba umwe mu mirimbo y’ibanze umugabo n’umugore bubaha bikabafasha no kubahana bo ubwabo. Njye ubwanjye iramutse itankinkwira nayongeresha, bibaye ngombwa ko nyibika nabwo najya nyambara uguhe cyose numva ko narimbye. Nundi wese washatse akaba yumva agifite icyizere mu isezerano yagiriye mugenzi we ni ngombwa ko yambara impeta yarimuhereyeho kandi ntaterwe ipfunwe niki kimenyetso shingiro ry’umuryango.

claude yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Ikindi utavizeho ni uko iyo mpeta iba yanditsemo indani amazina yawe n’ay’uwo mwashakanye ndetse n’itariki mwashyingiriweho. Bityo n’iyo yatakara uyitoye wese ahita amenya ngo iyo mpeta ni iya kanaka.
Kutayambara rero hari ababa bishakira gukora ubushurashuzi ntawubiikeeka. Hari n’abandi babyibuha intiko bityo impeta bakoresheje bashyingiranwa zikanga kujyamo bagahitamo kuzireka. Ariko ni ishema kwambara ikimenyetso cy’umubano wambitswe n’uwo mwashakanye kuko biguhesha agaciro mu bandi. Njye iyanjye yanze kunkwira najya kuyongeresha ariko sinyite. Kuko kuyivanamo mbona ntaho biba bitaniye no guta uwo mwashakanye cyangwa kumugabanyiriza urukundo. Niko mbyumva

Boris yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka