Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu ya Sena yasuye akarere ka Nyamagabe
Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena iri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu karere ka Nyamagabe rwatangiye tariki 08/05/2013, aho ireba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije iterambere ry’abaturage.
Honorable Senateri Mukankusi Perina uyoboye Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena yavuze ko uru ruzinduko ruri muri gahunda y’inshingano za Sena zo kureba uburyo gahunda za Guverinoma zishyirwa mu bikorwa, hibandwa ku kureba uko ihame ry’uburinganire n’ihame ryo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ryubahirizwa.
Izo gahunda zigamije guteza imbere abaturage mu buryo bwihuse harimo ingufu, umurenge Sacco, VUP, imikorere y’ikigega cy’ingwate (BDF) ndetse n’iy’ikigo gishinzwe guteza imbere ishoramari (BDC).
Sena ngo iba igamije kureba niba nta bikwiye kuba byakosoka muri politiki zitandukanye, kureba niba intego ziba zarihawe zishyirwa mu bikorwa neza no kureba uko abaturage bakiriye gahunda zibakorerwa n’uko byihutisha iterambere ryabo.

Muri uru ruzinduko ngo hazavamo ubunararibonye bw’ahantu hatandukanye, bityo ibyakozwe neza bizamenyekane harebwe ko bitabera abandi urugero ngo iterambere ry’abaturage ribashe kwihuta nk’uko perezidante wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena akomeza abivuga.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yashimiye abasenateri ko babona umwanya wo gusura inzego z’ibanze, anavuga ko uruzinduko nk’uru ruba ingirakamaro kuko inzego ziba zasuwe zihungukira inama zizifasha mu kurushaho kunoza gahunda z’imirimo zikora mu kazi ka buri munsi.
Ati: “Hari inama nyinshi zitangwa cyane cyane ku bikorwa baba basuye. Harimo ibyo tuba dufite uburyo tubikora ariko twarushaho kubinoza mu mikorere bikarushaho gutanga umusaruro no kugirira akamaro cyane abaturage”.
Senateri Mukankusi yashimiye ko ubuyobozi bw’akarere bufite ingamba zo kunoza gahunda zasuwe, akaba yabemereye ko bazafatanya mu buvugizi aho bikenewe.
Si akarere ka Nyamagabe gusa kazasurwa kuko uruzinduko nk’uru ruzabera mu ntara zose hasurwa uturere tubiri mu ntara, muri utwo turere natwo hagasurwa imirenge imwe n’imwe.
Biteganijwe ko mu karere ka Nyamagabe hazasurwa imirenge itatu ariyo Cyanika, Kamegeri na Mbazi, aba basenateri bakaba bazajya birebera ibi bikorwa bisurwa uko bihagaze ndetse bakanaganira n’ababikurikirana n’abagenerwabikorwa hagamijwe kwirebera isura nyayo.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|