Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, aho yakiriwe na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Qatar.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rwatangajwe n’ibiro bya Perezida, Village Urugwiro, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ni uruzinduko akoreye muri icyo gihugu mu gihe Guverinoma y’u Rwanda iheruka kwamagana ibitero Israel yagabye Qatar, ivuga ko kurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga imibanire y’ibihugu, biganisha ku Isi itagendera ku mategeko.
Ku wa 9 Nzeri 2025 ni bwo Ingabo za Israel (IDF) ku bufatanye n’Urwego rushinzwe umutekano n’iperereza, Shin Bet, zagabye ibitero ku nyubako zo muri Qatar zarimo abayobozi ba Hamas.
IDF yakoresheje indege z’intambara 15 zarashe ibisasu bigera kuri 10. Hamas yavuze ko abayobozi bayo barokotse iki gitero simusiga.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza kugirana ibiganiro na Tamim bin Hamad Al Thani, Emir w’icyo gihugu.
Perezida Kagame yaherukaga i Doha muri Werurwe ubwo yahahuriraga na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Antoine Félix Tshisekedi, mu biganiro byayobowe n’Umwani wa Qatar.
Qatar isanzwe ari umuhuza mu biganiro hagati ya RDC n’u Rwanda bigamije kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga bigari, ndetse muri Qatar habera ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, urwanira uburenganzira bw’Abatutsi b’Abanyekongo.
Ibihugu byombi kandi bisanganywe ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano.
Mu kwezi k’Ukwakira 2024 Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi, mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.

U Rwanda na Qatar kandi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere Qatar Airways izegukana imigabane 49% muri RwandAir.
Uretse RwandAir, Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera. Bivugwa ko yishyuye Miliyoni 780 z’Amadolari kugira ngo cyubakwe, ku buryo nicyuzura neza kizaba cyakira abagenzi Miliyoni 14 ku mwaka.

Ku mugoroba, Perezida Kagame, yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, amugenera ubutumwa bw’ihumure mu izina ry’abanyarwanda no mu izina rye bwite kubera ibitero biherutse kwibasira iki gihugu.
Yanatanze ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yabuze ababo.
Ibiganiro byabo, byibanze ku kamaro ko kubahiriza inshingano n’ubutabera mu gushakira umuti urambye amakimbirane akomeje kugaragara mu karere.
Perezida Kagame yanashimye uruhare rukomeye rwa Qatar mu bikorwa byo guhuza impande zifitanye amakimbirane mu bice bitandukanye by’isi, harimo n’Akarere k’ibiyaga bigari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|